Hari ahakwiye za Rond-point mu mihanda y’i Kigali

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Pierre
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Isangano ry’imihanda [Rond-point] ni bumwe mu buryo bwiza ndetse buhiga ubundi bwose mu koroshya no kunoza inyuranamo ry’ibinyabiziga mu mahuriro y’imihanda (Muribuka umubyigano w’imodoka wabaga Remera-Kisimenti n’aho bita mu Kanogo, mbere y’uko hashyirwa za Rond-point).

Mu gihe abatwara ibinyabiziga bagorwa cyane no gucunga ibiturutse mu mpande zose mu mahuriro y’imihanda (iburyo, ibumoso, imbere) cyangwa batanguranwa gutambuka mbere banga ko Feu-rouge zibafata (bikaba byaba intandaro y’impanuka), Rond-Point zo zikoze ku buryo imihanda iyinjiramo iba nk’ihese bigatuma urujya n’uruza (circulation) rwerekeza mu cyerekezo kimwe, bityo, utwaye ikinyabiziga agacungana gusa n’ibindi binyabiziga bituruka mu ruhande rumwe rw’ibumoso (kubatwarira ibumoso nko mu Rwanda) cyangwa urw’iburyo (kubatwarira iburyo nko mu Bwongereza).

Uko korohereza abashoferi bituma nta mpanuka nyinshi zibera muri Rond-point kandi bikihutisha urujya n’uruza kuko ibinyabiziga bidasabwa guhagarara.

Nubwo muri Kigali tumenyereye Rond-point z’uruziga, si ngombwa ko rond-point igomba kuba ari uruziga rugororotse, icyangombwa ni uko ibinyabiziga bishobora kuhakatira mu buryo bworoshye.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’iIkigo gishinzwe Ubwikorezi i Washington, mu kugena ahajya Rond-point, iby’ingenzi byitabwaho ni umwanya w’aho yakubakwa n’umubyigano w’ibinyabiziga bihaca.

Ibyo Rond-point zirusha ubundi buryo

Mu bushakashatsi bwakorewe muri Amerika n’ikigo gishinzwe imihanda minini gifatanyije n’ikindi gishinzwe ubwishingizi n’umutekano wo ku mihanda minini (Federal Highway Administration- FHWA & Insurance Institute for Highway Safety -HIS), bwagaragaje ko rond-point zifite ubushobozi bwo kugabanya impanuka ho 90% kurusha ubundi buryo bwose burimo na Feu-Rouge.

Rond-point zigabanya:

- 90% by’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu

- 75% byo gukomerekera mu muhanda

- 40% by’abanyamaguru bagongwa n’imodoka

- 37% by’impanuka zose

Impamvu zituma rond-point zitanga umusaruro kuri urwo rwego ni uko zituma ibinyabiziga bigenda buhoro bigatuma nta mpanuka zikunze kuhabera n’ibaye ikaba yoroheje.

Ituma kandi ibinyabiziga bidasiganwa n’amatara atukura (bikunze kuba muri Feu-Rouge bikanaba intandaro y’impanuka).

Ikindi kandi Rond-Point zikoze ku buryo ibinyabiziga bihana umwanya bitagombye ko hari bimwe bihagarara.

Ibinyabiziga bigenda umujyo umwe. Imihanda yinjira muri rond-point, ikoze ku buryo abakoresha umuhanda baba basa n’aberekeza mu nzira imwe bigatuma utwaye ikinyabiziga yoroherwa kuko aba acungana n’ibinyabiziga biri mu ruhande rumwe gusa.

Hari kandi ukwihutisha ibinyabiziga no kugabanya umubyigano (Traffic Jam). Uretse kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Rond-point zifite ubushobozi bwo guhangana n’umubyigano w’imodoka.

Bitandukanye na Feu-Rouge, muri rond-point ntabwo ikinyabiziga gisabwa gutegereza ko itara ry’icyatsi kibisi ryaka, ahubwo ibinyabiziga bigabanya umuvuduko bigakomeza bikagenda.

Inyigo zakozwe muri Amerika zipima uko ibinyabiziga bigenda ahari Feu-Rouge n’ahari Rond-point, zerekanye ko Rond-point zihutisha ibinyabiziga ho 89% kurusha Feu-Rouge ndetse zikagabanya uguhagarara kw’ibinyabiziga ho 56%. (Washington State Department of Transportation, 2020).

Rond-point zirahendutse ugereranyije na Feu-Rouge

Ugereranyije ibigenda kuri Feu-Rouge nk’umuriro w’amashanyarazi, kuzitaho (maintenance), kuzisana (bazigonze) no kudakora icyo zigomba gukora mu gihe umuriro w’amashanyarazi wagiye, Rond-point zo nta kijya kizibuza gukora akazi kazo.

Mu mihanda iri kwagurwa n’indi mishya muri Kigali, hari amahuriro ubona yagakwiye kujyamo Rond-Point, ugereranyije umwanya uhari (space) n’ubucucike bw’ibinyabiziga bihaca.

Igereranya ry’ahashobora kujya Rond-point n’izindi Rond-point (hakoreshejwe Google maps)

Iki ni igitekerezo cy’umwanditsi, mbiseguyeho mu gihe hagira uwo gikomeretsa. Mu gupima hifashishijwe google maps

Nshimiyimana Jean Pierre

Umwanditsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .