Ijwi ry’Umusomyi: Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Burya nta cyiza nko kuvuga hakagira ukumva, watanga ubutumwa bukagera aho wifuzaga kugera, byongera imbaraga n’umuhate wo gukora. Nibwo umenya abashima ibyo ukora, icyo banenga n’inama z’uburyo warushaho kubinoza.

Ibitekerezo by’abasomyi nizo mbaraga zituma ikinyamakuru IGIHE gikomeza gukora kandi burya nibyo byubaka igihugu. Niyo mpamvu twiyemeje gukomeza guhesha agaciro ibitekerezo by’abasomyi, ibirimo inama zubaka kurusha ibindi bigakusanywa bigashyikirizwa abandi basomyi mu nkuru yihariye.

Ubu buryo bwiswe Ijwi ry’Umusomyi buzajya bukorwa buri wa Mbere w’icyumweru, hatangazwe inkuru y’ibitekerezo byatoranyijwe bisangizwe abandi basomyi. Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 11 Gicurasi kugeza ku wa 18 Gicurasi 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura.

Ibitekerezo byatoranyijwe

Uwitwa Mbadjos tariki 13 Gicurasi, yatanze igitekerezo ku nkuru yiswe “Tito Rutaremara yavuze ku ‘bajura’ bahungiye muri Politiki, bashyize imbere kwibasira FPR na Perezida Kagame”

Igitekerezo cye kigira kiti “Icyakora hari umuntu ubivuze neza "ibiryabarezi"! Hari ikintu kintangaza! Nko kubona boshya nk’umunyamakuru ukorera nk’ibihumbi 300 cyangwa 500 Frw ku kwezi, bakamwohereza ibihumbi 5000 by’amadorari USD, ngo genda uteze umutekano muke mu gihugu. Amafaranga wakorera mu gihe cy’umwaka umwe! Akakujyana i Mageragere kota sauna! Iki kintu, nananiwe kugisobanukirwa.

Abandi noneho bikamera nk’umukino w’akazungu! Ngo uzaba Minisitiri w’Urubyiruko! Ariko bikagusaba kuzaca inzira y’amashyamba ya Congo kandi bo byarabananiye, bibera mu binyamakuru i Burayi. Ubwo se, ni gute umunyamakuru yakugira Minisitiri? Ariko se byibura wanagize ubwenge buringaniye ukamusaba ko mwahurira ahantu mu nzira, maze mukajyana! Kugira ngo uwo munyamakuru naba Perezida nibura azakugire Minisitiri! Aha narumiwe. Abandi ngo bafite Guverinoma iri online ! Wowe wananiwe kuyobora Paruwasi, ugiye kuba Perezida! Ikinamico kibaho pe! Noneho hakabaho no kurigisanya no kugambanirana, RNC yacitsemo ibice utabara. Ni nko gufata ifu ikora imigati. Ishobora kuvamo umugati, irindazi cyangwa umutsima,... Bisobanuye ko ubu utashobora kumenya RNC icyo ari cyo!

Ingengabiterezo batangiranye sinibaza ko hari uyisobanukiwe mu banyamuryango bayo. Ubu byose byabaye isosi! Iradiyo Itahuka ubu yabaye iteme! Kayumba=Rudasingwa=JeanPaul=Micombero=Simon=Twagiramungu=Rusesabagina=Ivu=P5=Jambo asbl=Ibuka bose rengera bose=Isupu=Amoko=Imburamikoro,...si njye wahera. Ibi byose bikaba biterwa no gushaka kuba aba opportunistes! Kugira amahitamo y’ibyoroshye gusa! Guhitamo ibikakaye birabagora.

Tariki 14 Gicurasi, uwitwa Kagabo Peter yatanze igitekerezo ku nkuru yagiraga iti “Urugaga rw’Abikorera muri EAC rwashimye ibyavuye mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu

Igitekerezo cye cyagiraga giti “Iyo myanzuro ni myiza pe! Izakemura byinshi ariko birengagije gukemura ikibazo cy’amakamyo yuzuye hafi n’umupaka w’u Rwanda na Tanzania ahitwa Benaco, Abatanzania babujije kwambuka kandi amenshi ni ay’Abanyarwanda yari azanye ibicuruzwa nka sima ubu irimo yangirika n’amafi. Kuba Tanzania yaranze kwitabira iyi nama ubwabyo ni ikibazo kuko ayo makamyo ahamaze ibyumweru bibiri byose ku buryo abenshi bashobora no kuhandurira Covid-19 mu gihe hataba hagize igikorwa mu maguru mashya cyane ko abashoferi b’Abanyarwanda bahari babona ko leta yabo isa n’iyabatereranye ntacyo ibikoraho ngo bikemuke kandi Tanzania ishinja u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana w’iki kibazo.”

( Twabibutsa ko tariki 16 Gicurasi, U Rwanda na Tanzania byavanyeho igurana ry’abashoferi b’amakamyo ryari ryashyizwe ku mupaka wa Rusumo).

Tariki 14 Gicurasi, uwitwa Red-F-k.51 yatanze igitekerezo ku nkuru yiswe ‘Muhire uba muri Zimbabwe yaba ariwe “Nterahamwe” iri kuri iyi foto?’

Igitekerezo cye kivuga ko “Ubundi hari hakwiye kujyaho umutwe wihariye wo gushakisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose ...uwo mutwe ukabarizwamo abasivire batijanditse muri ayo mahano cyane abatagira amarangamutima (Inyangamugayo) , abasirikare n’abacitse ku icumu bose bagakorera hamwe. Ubundi bagahiga izo nkoramaraso. Kandi inyinshi ziri Zambia, Malawi, Kenya, Mozambique, Zimbabwe, Uganda , Burundi, Congo, Angola , France, mu Bubiligi, Tanzania , South Africa, ndetse no mu bindi bihugu bigera nko kuri umunani byiyongera kuri ibi.”

Tariki 15 Gicurasi, uwitwa koko yatanze igitekerezo ku nkuru yiswe “Amakamyo 1000 y’ibicuruzwa bigenewe u Rwanda yaheze muri Tanzania; hakomeje ibiganiro”

Yanditse agira ati “I think , the Rwanda government should find a way to have a third alternative. I trust its capacity to lobby for the a Kisangani-Kigali road /rail. Such route can greatly contribute to solve problems in the region and help Rwanda reach more than 30 million consumers for their products and at the same time ,have access to the Atlantic ocean for their imports/exports in case of any issue with their other neighbors. A road/rail from Kisangani is an investment that can change many things in the region . From a Congolese citizen. (Yavugaga ko u Rwanda rukwiriye gushaka umuhanda wa gatatu Kisangani-Kigali urugeza ku Nyanja wajya wifashishwa mu gihe rufite ibibazo mu karere).

Tariki 16 Gicurasi, uwitwa Ukombibona yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yafatiwe mu Bufaransa”

Yagize ati “Ariko murabona ibi atari Politiki koko!Ubwo se umusaza w’imyaka 84 koko wamuburanisha ngo iki?Ubwenge bwe bwamaze kuba nk’ubw’abana! Ikindi kandi nuko bazamufunga ariko ahantu heza hagenewe abasaza kandi mwibuke ko uyu musaza ari umuherwe famille ye izamwitaho uko bikwiye i Burayi biremewe! Nubundi aho bagiye kumushyira ntaho hataniye na hamwe barerera abashaje, rero nta kizahinduka na kimwe ku buzima yari abayemo, ahubwo njyewe ndabona umuryango we aribwo buryo bwiza bahisemo bwo kubikora kuriya ngo agire umutekano ajye yitabwaho neza ntakwihisha, naramuka anapfuye bazabitangaze neza ko yitabye Imana bamushyingure mu cyubahiro nk’abandi baherwe bose nta kwihishahisha.

Aha byari kuba byiza iyo afatwa agifite imbaraga aho yari akibasha gukorera amafaranga nibwo barikuba batsinze igitego naho ubu yamaze kuraga ibye, amafaranga yose yakoreye ari mu muryango we aho bazakomeza kubaho ari abakire bo mu rwego rwo hejuru. Njyewe nsanga umuryango wa Kabuga udutsinze igitego cyiza cy’umutwe, ibintu twe tudakwiye kwishimira namba bitewe nuko bo ari ukumurinda bashaka.

Tariki 15 Gicurasi, uwitwa Eric yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “Huye: Umutekano wakajijwe ku rugomero rwa Kadahokwa rumaze guhitana abantu batandatu

Yavuze ko “Iterambere nyine ni ibi? Ibisubizo biraboneka ariko bigatera ibindi bibazo. Umujyi wa Huye ubu ufite amazi meza ahagije kugera mu myaka nka 50 iri imbere mu gihe imvura yagwa neza. Gusa WASAC nayinenga ko itigeze yigisha umuzamu wa kiriya cyuzi koga. Twabagiriye inama kenshi ariko ntibigeze babyumva. Hariya hakwiriye no kuba akato gato ko kugashya, gilet de sauvetage kandi ntibihenze nk’umuntu. Abahaturiye nabo bari bakwiriye kwigishwa kubana n’ayo mazi. Ndavuga kwigishwa koga kuko hari uwigeze kugwamo bakavuza induru gusa, habuze uzi koga ngo ajyemo amugarure ku nkombe. Kuhazitira byo ni umuti urambye, gusa abashaka kwiyahura ntibizababuza kurwurira, niyo mpamvu ku bwanjye iyo miti yose yakorana tugatabara ubuzima bw’abanyarwanda baturiye urwo rugomero.”

Uwitwa Jeff yatanze igitekerezo ku nkuru yanditswe tariki 16 Gicurasi, igira iti “U Rwanda na Tanzania byavanyeho igurana ry’abashoferi b’amakamyo ryari ryashyizwe ku mupaka wa Rusumo”

Yagize ati “Ubu ni uguteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, mugashishikariza Abanyarwanda n’abaturiye ku mbibi cyangwa mu karere turimo, gutembera imbere mu gihugu. Ibyo bijyana no kwita ku mikoro y’abaturage. Hari ikiganiro nakurikiye bita Capital, cyerekana uburyo value chain ya buri kintu igenda ikora ku nzego zigiye zitandukanye. Urugero ubukerarugendo harimo lisansi, imodoka,abakanishi, ibyo kurya, amacumbi,....... Iyo umuntu apanze urugendo ni ukuvuga ngo amafaranga ye aragenda akagera kuri buri muntu wese ufitanye isano no kugira ngo urugendo rwe ruze gushoboka. Bivuze ngo rero iyo umwe muri abo bantu bagize iyo uwro ruhererekane serivisi ye ayihenze, bigira ingaruka ku muguzi, bikaba byagabanya abashaka gikora izo ngendo.

Ikindi kandi ni ugutekereza no ku isoko rinini ry’abantu baturuka muri bino bihugu duturanye . Ni abantu bafite amafaranga , yego bafite za hotel nyinshi ndetse no ku biciro biri bito gusa hari ikintu kimwe tubarusha kandi badateze kuzaturusha bya vuba: Umutekano, gufata neza abatugana, gukorera mu mucyo, isuku n’abakobwa beza. Hari n’ibindi byinshi ariko nubaza abantu bazakubwira ko kimwe mubyo babonye hano kiri muri ibyo navuze haruguru nubwo wenda ku kijyanye n’abakobwa ho abenshi badashobora kubivugira mu itangazamakuru.

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu banyarwanda baba mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .