Kimwe mu bisa n’indwara bidapfa gukira ni iyo umuntu yaritswemo n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abahanga bavuga ko bitera uwajahajwe n’urwo rwango agira ubwonko bugobwa ntibunumve (pschological numbing).
Ibyo bigaragara cyane muri benshi basabitswemo n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Umwe muri abo ni Ingabire Victoire Umuhoza. Uyu munyarwandakazi ugiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko, amaze imyaka cumi n’umunani (18) ari ku isonga ry’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Hari ku itariki ya 19 Kanama 2000 ubwo Ingabire Victoire yatorerwaga kuyobora (ku rwego rw’isi) icyitwa Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda/Rally for the Return of Refugees and Democracy in Rwanda/Ihuliro Liharanira Itahuka ry’impunzi na Demokrasi mu Rwanda.
Mu mwaka w’2003 iryo huriro ryahindye izina ryitwa Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda/Republican Rally for Democracy in Rwanda/Ihuliro Rishingiye kuri Repubulika Liharanira Demokarasi mu Rwanda (RDR).
Iri huriro rikaba ryarashingiwe i Mugunga mu cyahoze ari Zaire ku wa 3 Mata 1995. Iyi RDR niyo yihuje n’indi mitwe basangiye ibitekerezo bakora icyiswe FDU-Inkingi. Benshi mubabaye abayobozi bakuru ba RDR baburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bahamwa n’ibyaha birimo Jenoside.
Muri iyo myaka 18 y’ubuyobozi bwe bw’abagikomeye ku mugambi wa Jenoside, umunani (8) Ingabire Victoire yari ayimaze muri gereza mu Rwanda aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku byaha bitandukanye bifitanye isano n’ibya politiki y’ihuriro ayobora.
Uwo muri RDR ni we wo mu 2018
Agisohoka muri gereza ya Mageragere aba mbere yashimiye ni “abarwanashyaka ba FDU-INKINGI” avuga ko bakomeje kumwitaho “uko bashoboye kose.” Mbyumvise naravuze nti mbese ni aho umutima ukiri? Numvise ko amaze imyaka afunze ataremera ibyo ko ibyo yakoze bikamugeza muri gereza ari ibyaha. Ikindi numvise ni uko avuyemo ubukana bukiri bwa bundi.
Ku wa 25 Kamena 2018 Ingabire yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asaba imbabazi no gufungurwa. Ubu iryo jambo imbabazi ntarikozwa. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC-Gahuzamiryango Prudent Nsengiyumva avuga ko gereza ari “Ishuri, urugendo” yagombaga kunyuramo nk’umunyapolitiki kugirango ashobore kugera ku ntego ye na FDU-Inkingi.
Asobanura ko atari gusaba imbabazi nta cyaha yigeze akora. Ibyo kuba atarasabye imbabazi yanabivuze mu rurimi rw’icyongereza abibwira umunyamakuru Etienne Gatanazi wa radiyo y’Abadage (Deutsche Welle). Amashusho y’icyo kiganiro arahari. Yabisubiriyemo uwitwa Jean Claude Mulindahabi w’iyitwa Radio Urumuri, na Gaspar Musabyimana wo kuri Radiyo Inkingi. Ayo maradiyo yose akaba akorera kuri murandasi.
Yabwiye uwo Murindahabi ko ntacyahindutse muri we kuva yafungwa kuko ngo iyo uri umunyapolitiki, ugafungwa uri umunyapolitiki, iyo politiki idahagarara. Avuga ko n’ibyo gusubira mu Buholandi kubonana n’umugabo n’abana be bitari muri gahunda kuko afite abana benshi mu Rwanda kurusha batatu yibyariye.
Yabwiye iyo radiyo urumuri ko icyo ashyize imbere mu migambi ye ari uguharanira ko ishyaka n’ibitekerezo bye byemerwa mu Rwanda, akanemererwa gushaka abarwanashyaka.
Kumva ubwonko bwaguye ikinya kubera ubuhezanguni, ubyumva neza mu kiganiro Ingabire yagiranye n’umwe mu bahezanguni mu ngengabitekerezo ya Jenoside witwa Gaspar Musabyimana wa Radiyo Inkingi yabo. Igice cya mbere cy’icyo kiganiro ni uku kimeze:
Musabyimana Gaspard: Presidente Victoire Ingabire ndagusuhuje ni Musabyimana Gaspard kuri Radio Inkingi.
Victoire Ingabire: Muraho murakomeye!
Musabyimana Gaspard: Komera komera ni wowe wakomera, ni wowe wabona ukomera.
Ingabire Victoire: Jye nta kibazo mfite uko ninjiyemo ni ko nsohotse imbaraga zanjye ziracyari za zindi, Gereza burya itera ikibazo uwayigiyemo atazi impamvu agiyemo. Ariko iyo umuntu agiyemo azi impamvu agiyemo nta kibazo imutera.
Musabyimana Gaspard: Yeee! Urumva abarwanashyaka bakomeje kumbaza bati “wowe kuri Radio Inkingi, umunyamakuru, tubarize mu Rwanda niba Victoire Ingabire koko yosohotse akaba yageze mu rugo”, ubu rero nagira ngo ubahumurize.
Ingabire Victoire: Oya bahumure rwose ubu ndi mu rugo, nakiriwe n’abarwanashyaka b’ishyaka ryacu baturutse hirya no hino mu turere tunyuranye tw’igihugu, bari hano baje kunyakira. Babo rero abo barwanyashyaka bacu mwese muri hanze ndabasuhuje kandi ngira ngo mbashimire bikomeye cyane, mbashimire, ubwo mvuga nti “imbaraga ninjiranye ni zo nsohokanye nzikesha mwebwe kuko mwambaye bugufi uko mushoboye kose, imbaraga zanjye nazikuye muri mwebwe.
Abashinzwe Umutekano n’Ubutabera nimutabare
Ingabire imivugire ye iracyari ya yindi isa nk’iy’umuntu birukankana cyangwa uri mu marushanwa yo kuvuga vuba.
Ariko hari n’ibindi bimenyetso nabonye. Ava muri Gereza ndetse na n’ubu mu mafoto agaragara, ahenshi aba yambaye imyenda igizwe n’ikanzu itukura n’agakote k’icyatsi kibisi n’akenda yiteye k’urwatsi rutoto. Amabara y’umutuku n’icyatsi kibisi ni amabara agize ibendera n’ikirango bya FDU-Inkingi.
Iyo myambaro yasohokanye muri Gereza isobanura ko ari nk’impuzankano y’Ihuriro FDU-Inkingi. Si imyambaro gusa, n’indabo Ingabire yahawe agisohoka muri Gereza zari zigizwe ahanini n’ayo mabara. Gufata ibyo bintu bibiri ni ukudasoma ibimenyetso by’ibihe. FDU-Inkingi ishobora kuba ikora nkuko umuyobozi wayo abyemeza.
Nk’umunyarwanda uzi ububi bwa Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, numva nta mahoro tuzagira mu gihe hari abantu bamamaza iyo ngengabitekerezo nta mbebya. Byonyine kumva Ingabire avuga ko uko yinjiye muri Gereza ariko avuyemo, akavuga ko yiteguye gukomeza “urugamba” rw’ibyo yatangiye kandi yitangiye.
Ko dufite amategeko arimo Itegeko Nshinga arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yagaragara hose, Ingabire abyemererwa ate? Ibyo yavugaga atarajya muri gereza turabizi.
Nta tandukaniro rye n’abandi bajenosideri ayobora. Ingabire avuga ko ntakimubuza gukwiza uburozi bwe yita politiki kubera ko mubyo asabwa kubahiriza icyo kitarimo. Ni inde uzamubuza kuroga utari inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera.
Ingabire yabwiye BBC-Gahuzamiryango ko yiteguye gusubira muri Gereza bibaye ngombwa kuko icyo aricyo cyose cyatuma agera kucyo ashaka yacyemera. Mu minsi ibarirwa ku ntoki ubukana bwe bukwiye kwitabwaho nta kujenjeka.
Arigamba uburyo yayoboye RDR afite amashami ahuza 25 y’abayoboke akomeye ku isi, akavuga ko ubu bizamworohera kurushaho kubera ikoranabuhanga. Arisumbukuruza ngo aranashaka guhura na Perezida Paul Kagame, mu mvugo isa nkaho bari ku rwego rumwe.
Twanditse inyandiko nyinshi zigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri RDR na FDU-Inkingi n’isoko yayo. Kwemerera FDU-Inkingi gukora politiki ku mugaragaro mu Rwanda, ntaho byaba bitandukaniye no kwemerera Impuzamugambi n’Interahamwe kwidegembya. Nyamara, turugarijwe!
Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Tom Ndahiro, ni umwanditsi n’umushakashatsi kuri Jenoside
TANGA IGITEKEREZO