Twikebuke: Igihuha ku mbuga ntikitubane icyorezo

Yanditswe na Remy Maurice Ufitinema
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter ku Wa 18 Mata, 2020 Umunyamabanga Mukuru wa Loni Bwana António Guterres yaragize ati “dukwiye gufatanya mu kurwanya icyorezo cy’amakuru y’impuha ashobora no kugira ingaruka mbi ku bantu”.

Ubu butumwa bwaje bushimangira ubwatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) muri Gashyantare uyu mwaka.

Icyo gihe, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yabwiye inzobere mu bubanyi bw’amahanga n’umutekano zari ziteraniye mu nama i Munich mu Budage ati “Ntiduhanganye n’icyorezo cya Covid-19 cyonyine, dunahanganye n’icyorezo cy’amakuru y’impuha ahererekanywa ku muvuduko urenze uwo icyorezo cya Covid-19 ubwacyo gikwirakwiraaho”.

Ku muntu wese wagiye akurikirana impinduka zabayeho mu isakazamakuru, yakwemeranywa n’aba bayobozi bakuru mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi mpuruza batanze inateye impungenge cyane ko bagaragaza ko ayo makuru y’impuha ari imbogamizi mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyakwirakwiye isi mu gihe gito, mu buryo busa n’umuyaga ugeze mu biti, giteza ingaruka zo mu rwego rw’ubukungu zageze ku bakire n’abakene mu bihugu ibikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere, mu mijyi minini n’imito.

Si rimwe cyangwa si kabiri twagiye tubona inzego zitandukanye mu Rwanda zisohora amatangazo asaba abaturage kudaha agaciro amakuru runaka aba yatangajwe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ashingiye ku bihuha cyangwa atari ukuri.

Ntibyoroshye kurondora amakuru yatangajwe nyuma akabeshyuzwa, ariko zimwe mu ngero za vuba zanamenyekanye cyane harimo itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryazengurutse ku mbuga za WhatsApp nyinshi, mu gihe nta nama y’abaminisitiri yari yateranye.

Ikindi gihuha cyamenyekanye cyane ni icyavugaga ko ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hari uwishwe na Covid-19. Nyamara uwavugwaga ko yapfuye n’ubu aracyariho, yamaze no gukira iki cyorezo.

Kimwe n’amakuru asanzwe y’ukuri, amakuru y’impuha akwirakwira mu bantu byihuse kubera iterambere mu ikoranabuhanga rishingiye kuri internet, aho abatuye isi barushaho kwegerezwa uburyo bufasha kubona amakuru, kuyahererekanya no kuyatangaza ubwabo.

Isi yabaye nk’umudugudu umwe ku buryo ikivugiwe mu ruhande rumwe rw’uwo mudugudu kigera mu rundi ruhande rwawo mu gihe kitarambiranye.

Icyegeranyo cyitwa Global Digital Report (GDR) 2020 kigaragaza imibare yerekeranye n’uko abatuye isi bagerwaho na internet n’ibindi biyishamikiyeho, kigaragaza ko abaturage miliyari 4 na miliyoni 500 (59% by’abatuye isi) bagerwaho na internet, naho miliyari 3 na miliyoni 800 (49% by’abatuye isi) bakoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo buhoraho.

Imibare igaragara ku rubuga rwa Internet World Stats, igaragaza ko Abanyarwanda 5,981,638 bagerwaho n’umuyoboro wa internet. Urwego Ngenzuramikorere (RURA) narwo rugaragaza ko Abanyarwanda 60.4% bagerwaho na internet. Ahanini kandi abagerwaho na internet baba bashobora kugera ku mbuga nkoranyambaga zose cyangwa zimwe na zimwe mu buryo butandukanye.

Imbuga nkoranyabanga zikoreshwa cyane mu Rwanda ni Facebook, WhatsApp, Twitter, YouTube, Instagram…

Umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda witezweho gukomeza kwiyongera kubera gahunda ya Connect Rwanda igamije gutanga telephone zigezweho (smart phones) ku miryango idafite n’imwe.

Ubwo hakorwaga ubukangurambaga kuri iyi gahunda ya Connect Rwanda, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na inovasiyo yatangaje ko 14% by’ingo hafi miliyoni eshatu zibarizwa mu Rwanda, zitunze telefoni zigezweho.

Ubushakashatsi bwa 2018 ku bipimo by’Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwagaragaje ko umuyoboro mugari wa interineti (fibre-optic) wakwirakwijwe mu Rwanda, uzafasha kurushaho guha abaturage amahirwe yo gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi nzira zo kubona amakuru, kuyasangiza abandi no kuyatangaza.

Ibyiza by’isakara ry’ikoranabuhanga mu Rwanda ni byinshi, aho bigaragarira mu kugeza serivisi zihuse ku bazikeneye kandi mu buryo buhendutse, kugeza amakuru ka baturage nabyo byarushijeho koroha kandi byarushijeho guteza imbere gukorera mu mucyo no kongera uruhare rw’abaturage mu gutanga ibitekerezo mu bibakorerwa no ku mikorere y’inzego.

Ku rundi ruhande ariko, hagenda harushaho kugaragara abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambuga n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga rizishamikiyeho bituma umuntu wese uzikoresha ashobora gutangaza ibyo ashaka haba mu buryo bwanditse, uburyo bw’amajwi cyangwa amajwi n’amashusho; ibi akabisangiza abandi mu buryo bworoshye kandi bwihuse, kabone n’iyo byaba ari ibihuha cyangwa amakuru ashobora kwangiza mu buryo runaka.

Igihuha nagarutseho hejuru cyavugaga ko hari umuntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda cyakongejwe n’ijwi ry’umuntu ryahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga, kandi uwabikoze yanumvikanishaga ko afite amakuru yizewe nk’umuntu wa hafi y’umuryango cyangwa wakurikiranye uwari urwaye.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bemera amakuru babonye batabanje kuyasesengura ngo bamenye ukuri kwayo, ahubwo bagahita bayasangiza abandi binyuze ku mbuga z’aho batuye, inshuti, abo biganye, abo bakorana….

Hamwe na hamwe, bisaba gucukumbura cyane ngo umuntu amenye niba amakuru amugezeho ari ukuri. Ibi bigaterwa nuko hari abajya gukwirakwiza igihuha bakabikora biyitiriye inzego cyangwa abantu baba bazwiho gutanga amakuru yizewe ku ngingo runaka. Ababikora batyo bahimba imbuga n’ibirango bijya gusa n’iby’izo nzego zifite ububasha bwo gutangaza bene ayo makuru.

Ikindi kijya kigorana mu gutahura ibihuha ni uko usanga byubakiye ku kintu kizwi ko kiriho cyangwa se ku kintu abantu baba biteze ko gishobora kuba. Aha twafatira urugero kuri rya tangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryahimbwe abantu bamwe bakisanga barifashe nk’ukuri, kuko ryaje mu gihe abaturage bari bategereje n’amatsiko imyanzuro y’inama y’abaminisitiri ku ngamba zo kwirinda Covid-19.

Ubumenyi budahagije ku mikorere n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga nabyo bituma hari abagwa mu mutego wo kwemera ko ibyo babonye ari ukuri bakabisangiza abandi batabanje kubishungura.

Mubyo abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kwitwarika, sinakwibagirwa gushyiramo ibitangwazwa kuri Youtube. Uru ni urubuga ahanini rutangazwaho ibintu mu buryo bw’amajwi n’amashusho, byatumye bamwe barukoresha nka televiziyo.

Bamwe mu bakoresha Youtube batangaza ibintu bitabayeho cyangwa bagakoresha ikabyankuru bagamije gukurura abantu ngo basure izo mbuga. Hari n’abageze aho bashyiraho amashusho n’amajwi bavuga ko agaragaza ukuntu “Twiboneye satani imbona nkubone”.

Nyamara usuzumye neza usanga ababikoze baba birengagije amategeko ahari, ahana abakwirakwiza ibihuha. Byongeye kandi amahame agenga umwuga wo gutangaza amakuru abuza gutangaza ibihuha n’ibintu by’urukozasoni.

Abakoresha urubuga rw Youtube bashobora gutangaza amakuru menshi akurura abantu akanabinjiriza amafaranga, bitabaye ngombwa ko bakwirakwiza ibinyoma bishobora no guteza ingaruka mbi mu baturage.

Mu gusoza, bigaragara ko imbuga nkoranyambaga dushobora kuzibyaza umusaruro mu gihe twazikoresha neza, ariko na none zishobora guteza ikibazo mu bantu igihe tuzikoresheje nabi. Kandi uko iminsi yicuma bigaragara ko abazikoresha nabi bagenda biyongera.

Birakwiye rero ko twikebuka, tukiga, tukanihatira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Ufitinema Remy Maurice

Ufitinema Remy Maurice yakoze mu nzego zitandukanye zirimo RBA na RGB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .