Umuti usharira, ukaryohera ku bandi muri ibi bihe bya Coronavirus

Yanditswe na Mugabo Quincy
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Kubona umuntu Coronavirus itagizeho ingaruka biragoye aho ariho hose ku Isi. Ariko ntitwakwirengagiza ko hari abo yagizeho ingaruka ku rwego rwo hejuru ku buryo batabonaga ibyo kurya kugeza aho umukuru w’igihugu avugiye ijambo ryururutsa imitima.

Ntabwo napfusha uyu mwanya ubusa njya kurondora abantu Coronavirus yagizeho ingaruka ku buryo batashoboraga no kurya rimwe ku munsi kuko twese turabazi n’utabazi ni uko adashaka kubamenya. Hari n’abitwa ko bafite ibyo kurya ariko mu by’ukuri ari kwa kundi tubeshya igifu kugira ngo gisye gusa ugasanga ibyo gisya nta ntungamubiri namba zirimo.

None rero Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda biragatsindwa kubona hari abanyarwanda bafite ikibazo ko Coronavirus ishobora kuzabatera umubyibuho ukabije kubera kuryagagura mu gihe hari abafite ikindi kibazo ko izabateza za ndwara zituruka ku mirire mibi cyangwa hakagira n’uwakwicwa n’inzara-uretse ko leta ari umubyeyi ikaba yaratangiye kubagoboka.

Munyemerere nisabire leta umuti w’iki kibazo n’ubwo usharira ku bashobora gusabwa kuwuvuguta ariko uradyohereye ku bazawuhabwa bakanywaho kandi ndizera ko uzavura benshi.

Abantu bakomeje guhembwa kandi bagahembwa amafaranga yabo yuzuye nk’abakozi ba leta n’abandi batandukanye- byaba ari ubupfura rwose kwigomwa amafaranga runaka ku mishahara yanyu mukayaha leta igakomeza gahunda nziza yatangiye yo gufasha abatishoboye.

Amatike mwakoreshaga mujya ku kazi, lisansi, amakarita ya telefoni mwahamagazaga, internet mwahabwaga, ayo mwakoreshaga imisatsi n’ibindi bikorwa byo kwirimbisha n’andi mafaranga mwakoreshaga afite aho ahuriye no kujya ku kazi ntimwayigomwa koko akajya guhabwa abatishoboye?

Hari abashobora guhita bambwira ko akazi kakomereje mu rugo, yego ariko n’ubundi hari amafaranga mutagikoresha pe- ntimubuze ibindi mwayakoresha niyo mpamvu yo KWIGOMWA. Ibi byakiganwa ubushishozi bigakorwa kandi birashoboka pe.
Ngira iki gitekerezo byanyibukije ibihugu bifite abaturage babayeho neza ku Isi nka za Finland, Norvège n’ibindi. Muri biriya bihugu leta ihora imeze nk’iri mu izamu ireba hirya no hino, iyo babonye umuntu ufite amafaranga n’undi uri gitindahara bashaka ukuntu bakata duke kuri wa wundi uyafite maze bakajya kugoboka umukene- iyi gahunda yanatumye abakene bashira.

Iyi gahunda ni gake ishoboka uramutse ubwiye umuntu ngo abyikorere ku giti cye! Buri wese ahora avuga ko afite ibibazo bye, ndetse muraza no kubibona mu bitekerezo abantu baza gutanga kuri iki gitekerezo cyanjye.

Uko rero kwirebaho cyane ni kimwe mu bituma habaho icyuho ugasanga umwe ari gusaba ibirayi ngo abana bataburara mu gihe undi ari kugura bya biryo by’inyongera inzobere mu by’ubuzima zita ko bitera imibyibuho ikabije n’ibindi birwara! Leta rero burya hari aho igira itya igahita ikebura abantu bati “musigeho mureke kwirebaho cyane kandi abandi bari gupfa!”

Muzi ko amadini nayo yacecetse di!

Turashimira abapasitori, abasenyeri, aba sheikh n’abandi bayobozi b’amadini bafashe iya mbere mu gukangurira intama zabo gufasha abatishoboye mu bihe nk’ibi!

Ariko icyantangaje ni uko hari abacecetse pe! Ku bajya gusenga mwarabibonye ko nta mezi abiri yashira abayobozi b’amadini yanyu batari kubaka amafaranga y’ibikorwa bitandukanye kandi mukayatanga- ni na byiza kandi. Ariko se mwabonye ko muri ibi bihe bamwe bahise baburirwa irengero nka nyomberi, abanda nabo bakaba bakomeje kwigisha kuri za internet bisanzwe nkaho nta cyabaye!

None se ya mpano Imana yabahaye yo kuvuga rikijyana kuki mutakomeje kuyikoresha ngo abantu bitange mufashe abababaye? Ese murabizi ko hari abitanga kuko ari mwe mwabibasabye? Bene abo barabategereje- ngaho nimwisubireho. Nimutabikora Imana izabagaya, abantu babagaye ndetse bizanabagora kongera kudusubira imbere mutwaka amafaranga y’ibikorwa bitandukanye.

Aha ndetse nahise ngira ikindi nisabira leta gikomeye! Namenye ko hari sosiyete z’ubucuruzi leta ijya isaba ko zikora ibikorwa byo gufasha abaturage mu gace zikoreramo (Corporate Social Responsibilities) kandi bikaba nk’itegeko bakabikora! Ese kuki amadini nayo bitaba uko ? Abo mwahaye ibyangombwa bose mukazabahamagara bagasinyira imbere yanyu kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’agace bakoreramo.

Umuti ntanzemo icyifuzo urasharira kuri benshi ariko urakwiye!

Murakarama mugira ubuzima buzira Coronavirus.

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi, Mugabo Quincy usanzwe ari umukozi wa Leta


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .