Akarere ka Musanze gafite imishinga myinshi igamije gufasha abagasura koroherwa no gusura ibyiza bigatatse.
Umwaka wa 2019 wo ni umwihariko ku bikorwa remezo bikazamurwaho kuko Kanama yawo izasiga hatashywe inyubako iteye amabengeza ya Singita Kwitonda Lodge izacumbikira ba mukerarugendo basura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Singita Kwitonda Lodge yashoweho miliyoni $20, yubatse ku buso bwa hegitari 72 aho ibirunga bitangirira; uyirimo aba yitegeye Sabyinyo, Gahinga na Muhabura.
Mu cyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo bwitezwe gusarurwamo miliyoni 800 z’amadolari mu 2024, Musanze hari indi mishanga yatangiye gutekerezaho.
Musanze iri mu mijyi itandatu rw’iyunganira Kigali uherereye mu misozi miremire aho ukikijwe n’amashyamba atuma ugira amahumbezi, anezeza abahatemberera.
Uyu mujyi urateganywa gushyirwamo ikiyaga cy’igikorano mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo bahagana nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yabibwiye IGIHE.
Yagize ati “Ni mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no guha imbaraga ubukerarugendo, turifuza ko hakorwa ibindi bintu muri Musanze byatuma abakerarugendo baza bakahatinda. Abantu barahakunze ariko bagomba kuhamara igihe, ntibaze kureba ingagi ngo bahite basubirayo.’’
Yakomeje avuga ko “Niyo mpamvu turimo gutekereza ibindi bigomba gukorwa birimo n’icyo kiyaga.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kari gukora inyigo y’ingano ikiyaga kizaba gifite n’amafaranga azagitangwaho mu kugitunganya.
Habyarimana yavuze ko abayobozi batangiye kuganira n’abaturage nk’abafatanyabikorwa no kubumvisha ko gahunda yo kubimurira mu zindi nzu ahari imidugudu yo guturamo yatangiye kubakwa.
Amafaranga azakoreshwa mu mushinga wo kubaka ikiyaga mu Mujyi wa Musanze biteganyijwe ko azateganywa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020.

TANGA IGITEKEREZO