00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Bakoreye siporo aho abangavu baciraga imyeyo

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 15 December 2014 saa 06:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yifatanyije na Club Ibisumizi mu gutangiza Siporo n’Ubukerarugendo ku musozi wa Huye hagamijwe kumenyekanisha amateka yaho no gusigasira ibyiza nyaburanga byaho, berekwa n’aho abangavu baciraga imyeyo.
Uyu musozi wa Huye (Mont Huye) ni umwe mu igize uruhererekane rw’imisozi ikoze Ibisi bya Huye, ukaba ubitse amateka n’ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.
Iki gikorwa cyo ku wa 13 Ukuboza 2014 cyatangiriye ku Nzu Ndangamurage y’igihugu yo mu Karere ka (...)

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yifatanyije na Club Ibisumizi mu gutangiza Siporo n’Ubukerarugendo ku musozi wa Huye hagamijwe kumenyekanisha amateka yaho no gusigasira ibyiza nyaburanga byaho, berekwa n’aho abangavu baciraga imyeyo.

Uyu musozi wa Huye (Mont Huye) ni umwe mu igize uruhererekane rw’imisozi ikoze Ibisi bya Huye, ukaba ubitse amateka n’ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

Iki gikorwa cyo ku wa 13 Ukuboza 2014 cyatangiriye ku Nzu Ndangamurage y’igihugu yo mu Karere ka Huye, aho abacyitabiriye basaga 2000 berekeje ku musozi wa Huye, barawuzamuka bajya kwirebera ibyiza nyaburanga n’amateka y’ahahoze hitwa kwa "Nyagakecuru" ari nako bakora siporo.

Jerome Kajuga, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Umuco n'Ubumenyamuntu muri Komisiyo ya UNESCO Rwanda

Uko abitabiriye umusozi wa Huye ufite ubutumburuke bwa metero 2400, bagendaga basobanurirwa amateka yawo na Jérôme Kajuga, Umuyobozi w’ishami rishinzwe Umuco n’Ubumenyamuntu muri Komisiyo ya Ishami rya Loni ryita ku Burezi mu Rwanda (UNESCO-Rwanda).

Bageze rwagati aho bitaga ku Kabakobwa, Kajuga yavuze ko abakobwa bazaga kuhacira imyeyo yo gukubura, bakahaganirira n’ibijyanye n’umuco wo guca imyeyo wabagaho ku bangavu.

Ati «Turifuza ko mu minsi iri imbere, hano haba urubohero ruhoraho, abanyamahanga cyangwa abana bakibyiruka batazi urubohero icyo ari cyo, bakarubona. Hagashyirwaho n’aho abakobwa bajya bahurira bakajya inama.”

Kajuga yavuze ko Abanyarwanda bo hambere bahaga agaciro umuco wo guca imyeyo, ariko kuri ubu uyu muco ushobora gukorwa ukundi bijyanye na gahunda zo kuboneza urubyaro no kwirinda SIDA.

Ati "Abanyarwanda bo hambere bahaga agaciro umuco wo guca imyeyo, uyu munsi ushobora gukorwa ukundi, abantu bashobora kwicara bakaganira ku buryo bwo kuboneza urubyaro, kuko na wo wari ugamije n’ubundi gutegura ababyeyi bo mu gihe kizaza.”

Abitabiriye igikorwa, bageze ku musozi hejuru, ahari ikidendezi cy’amazi atajya akama haba mu gihe cy’imvura mu cy’izuba (ahitwa ku Iriba rya Nyagakecuru ) basobanuriwe ko ariho inka za Nyagakecuru zuhirirwaga.

Abafashe ijambo basobanura amateka yo ku musozi wa Huye bavuze (Mont Huye), ari umusozi ubitse amateka ahambaye y’u Rwanda ku myaka irenga 500, kandi kuri ubu ufatwa nk’umunara w’Intara y’Amajyepfo kuko uhari aba areba ibice byose.

Kajuga yasobanuye ko mu Bisi bya Huye cyari igihugu cy’Ubungwe cyari gituwe n’Abenengwe. "Ubungwe bwabaye u Rwanda nyuma y’igitero Ruganzu II Ndoli yagabye n’ingabo ze zitwaga Ibisumizi, batsinda Nyagakecuru baranamwica. Kuva icyo gihe nta wundi muntu wigeze atura mu bisi bya Huye."

Minisitiri Habineza, yashimiye Club Ibisumizi yateguye iki gikorwa, anibutsa ko siporo ari ngombwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati "Iyo ukora siporo ntusaza, uhora mu mutwe ukeye. Ni cyo gituma dushaka ko buri Munyarwanda akora siporo. Abanyarwanda bose nibakora siporo, ya paradizo duhora tuvuga tuzaba twayigezeho.”

Bamwe mu basura uyu musozi batangazwa n'Iriba rya Nyagakecuru

Yasobanuye kandi ko byibuze umuntu mukuru agomba gukora siporo amasaha abiri n’iminota 30 mu cyumweru. Ni ukuvuga iminota 40 buri munsi.

Mountain Sport Club Ibisumizi, ivuga ko buri kwezi bazajya bazamuka uyu musozi mu rwego rwo kurwanya ubusaza. Ababyifuza bose basabwe kuzajya baza kwifatanya na bo, dore ko nyuma y’umwaka abazaba baritabiriye kurusha abandi bazahabwa ibihembo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .