00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisi bya Huye bigiye kwifashishwa mu gusigasira amateka y’u Rwanda

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 12 December 2014 saa 04:39
Yasuwe :

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hari ibirango ndangamateka na nyaburanga bititabwaho kubera kudashyirwa mu ngengo y’imari y’uturere, mu Karere ka Huye hamaze kuvuka umuryango (club) ugamije kwita ku byiza by’u Rwanda nk’ibi bahereye ku musozi wa Huye ahazwi ku izina ryo kwa Nyagakecuru.
Mu mahugurwa aherutse guhabwa abakozi bafite umuco mu nshingano zabo yabaye taliki ya 19 Ukwakira 2014, aba bakozi biyemeje ko mu gihe kidatinze bagiye gukora urutonde rw’ahantu nyaburanga na ndangamateka (...)

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hari ibirango ndangamateka na nyaburanga bititabwaho kubera kudashyirwa mu ngengo y’imari y’uturere, mu Karere ka Huye hamaze kuvuka umuryango (club) ugamije kwita ku byiza by’u Rwanda nk’ibi bahereye ku musozi wa Huye ahazwi ku izina ryo kwa Nyagakecuru.

Mu mahugurwa aherutse guhabwa abakozi bafite umuco mu nshingano zabo yabaye taliki ya 19 Ukwakira 2014, aba bakozi biyemeje ko mu gihe kidatinze bagiye gukora urutonde rw’ahantu nyaburanga na ndangamateka haherereye mu turere bakomokamo ndetse bagakora n’imishinga yo kugira ngo hatere imbere.

Nyuma yo gushinga ihuriro bise Mountain Sports Club Ibisumizi (MSC) mu Karere ka Huye bahisemo “Ibisi bya Huye” nk’umushinga w’icyitegererezo mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje muri gahunda yo kwita no gusigasira amateka y’u Rwanda.

Kajuga Jerome perezida w’iyi Club yabwiye IGIHE ko bahisemo umusozi wa Huye (Mont Huye) umwe muyigize Ibisi bya Huye, kuko ari umusozi ubitse amateka ahambaye y’u Rwanda kandi kuri ubu ufatwa n’umunara w’Intara y’Amajyepfo kuko uhari aba areba ibice byose by’iyi ntara.

Ati "Uyu musozi ubitse amateka agejeje ku myaka irenga 500, hahoze ari urugo rw’umuhinzakazi Nyagakecuru, mu gihe cy’umwami Ruganzu II Ndoli. Uyu mukecuru tumwibukira cyane ku gitero Ruganzu yagabye mu Bisi bya Huye, icyo gihe kariya karere kari igihugu kataraba u Rwanda.”

Akomeza avuga ko mu bisi bya Huye hahoze ari igihugu cy’Ubungwe cyari gituwe n’Abenengwe. Ubungwe bwabaye u Rwanda nyuma y’igitero Ruganzu II Ndori yagabye n’ingabo ze zitwaga Ibisumizi batsinda Nyagakecuru baranamwica.

Ati” Ruganzu II Ndoli n’ingabo ze zitwaga ibisumizi, bagabye igitero mu Bungwe batsinda Nyagakecuru baramwica, kuva uwo munsi kugeza none, uriya musozi wa Huye nturongera guturwa. Ayo mateka n’andi yayabanjirije niyo dushaka kubyaza umusaruro.”

Mu ntego Mountain Sports Club Ibisumizi ifite ni ugutangiza ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho ku ikubitiro bateganya gusana itongo rya Nyagakecuru rikongera kuba urugo hakagirwa ahantu hasurwa na ba mukerarugendo.

Nk’uko bigaragarira buri wese uhageze, Umusozi wa Huye niwo munara w’uruhererekane rw’Ibisi bya Huye bigize igice cy’amajyepfo cy’isunzu rya Kongo Nili (Crete Congo-Nil), ukagira ubutumburuke bwa m 2400.

Uretse ubwiza nyaburanga, umusozi wa Huye (Mont Huye) wifitiye nk’umurage kamere, ufite n’amateka adasanzwe kuva mbere ya Ruganzu, ku ngoma y’Abenengwe, no ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli umwami w’igihangange wamamaye mu kwagura u Rwanda.
Bamwe mu batuye mu karere ka Huye babashije kugera kuri Mont Huye babwiye IGIHE ko uyu musozi bawubona nk’impano y’Imana.

Gusa bavuga ko n’ubwo babona hasurwa n’abantu batandukanye, nta murongo usobanutse wigeze ushyirwaho ngo habyazwe umusaruro ku nyungu z’igihugu.

Ubuyobozi bwa Mountain Sports Club Ibisumizi buvuga ko bateguye igikorwa cyo gutangiza siporo yo mu misozi (mountain sports), kizabera mu karere ka Huye kuri uyu musozi wa Nyagakecuru ku itariki ya 13 Ukuboza 2014.

Usibye kuba iki gikorwa kigamije gukangurira abanyarwanda kwita ku bukerarugendo bushingiye ku muco by’umwihariko ku bisi bya Huye, ngo gifite n’intego yo gukundisha abanyarwanda siporo nk’imwe mu ntwaro zo kugira ubuzima buzira umuze.

Iki gikorwa Mountain Sports Club Ibisumizi ikaba igifatanyije n’akarere ka Huye ku nkunga ya Comisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Ministeri y’urubyiruko umuco na Siporo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Muri iki gikorwa kigizwe n’urugendo ruzatangirira ku ngoro y’umurage w’u Rwanda iri i Huye, hateganyijwe no gusobanurira abantu amateka ya buri site bazaba bagezeho, avuga ku mateka ya Nyagakecuru n’ay’ingoma ya Ruganzu II Ndoli ( isoko ya Nyirahuye, iriba n’itongo rya Nyagakecuru...). Hazanerekanwa kandi imikino gakondo itandukanye izakorerwa mu mpinga y’uyu musozi harimo gusimbuka urukiramende, gukirana n’ibindi.

Christine Niwemugeni umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Huye avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro ku banyarwanda bose, agakangurira abashoramari kuhashora imari bahashyira ibikorwa nk’amahoteli n’ibindi.

Ati “Twifuza ko abashoramari bahayoboka bakagira ibikorwa binyuranye bahakorera, ariko kugira ngo ishoramari rihakorerwe ribyare umusaruro nuko natwe dutangira kuhagenda, ndetse abantu bakanaharuhukira. Ibikorwa bizagenda byiyongera bitewe nuko abashoramari bazajya bahasura.”

U Rwanda rwamaze gushyikiriza ikigo mpuzamahanga cy’umurage w’isi urutonde rw’ibanze (liste indicative) rw’umurage ndangamuco. Urwo rutonde rugizwe n’inzibutso za Jenoside enye ari zo Nyamata, Bisesero, Murambi na Gisozi.

Gusa kugeza ubu, mu mirage 981 yanditse ku rutonde ndangamuco rw’umutungo w’isi, ibarizwa muri Afurika ni 88 yonyine, ikaba ingana na 7%. U Rwanda rwo nta n’umwe rufitemo.

Hakaba hari icyizere ko bitewe n’ingufu ziri kugenda zishyirwamo, U Rwanda narwo rushobora kugaragara ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’isi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .