00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiyaga kiri mu kirunga cya Bisoke kinogeye amaso bituma gisurwa bidasanzwe

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 June 2015 saa 09:24
Yasuwe :

Ikirunga cya Bisoke gifite ikiyaga ku gasongero ni kimwe mu bisurwa na ba mukerarugendo bemeza ko ubwiza bwacyo butuma bakomeza kugisura kenshi.

Ikiyaga cyo ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke (Crater Lake) kiri ku butumburuke bwa metero 3711 ufatiye ku gipimo cy’inyanja (Sea Level), ni hamwe mu hantu nyaburanga hatatse u Rwanda.

Iki kiyaga kiri mu gace gafite uburebure burenga kilometero enye, mu yandi magambo akaba ari nk’ibibuga by’umupira w’amaguru hafi 40.

Nta muntu wemerewe koga muri iki kiyaga

Ikirere cyo kuri iki kirunga gihinduka buri minota mike, rimwe usanga hari ibihu, ubundi ukabona harakeye, undi mwanya imvura nayo ikagwa gutyo gutyo.

Mu ishyamba riri ku kirunga cya Bisoke, harimo ubwoko butandukanye bw’ibiti ndetse n’ibindi bimera utasanga ahandi bya kimeza bituma inzira ndende yinjira muri iki kiyaga ihora ihehereye ku buryo nta zuba ryinshi rihaboneka.

Ku bakora siporo, inzira izamuka kuri iki kirunga ni uburyo bwiza bwo kugorora ingingo z’umubiri kuko bisaba buri wese nibura gututubikana, agakoresha intekerezo areba aho yazamukira ku buryo bworoshye ndetse no gukoresha imbaraga z’umubiri ahazamuka.

Hari ubwoko bwinshi bw’ibimera utapfa kubona ahandi ku buryo bworoshye, aho usanga nk’ibisura, imitagara, inkeri n’andi moko menshi y’ibiti.

Abanyarwanda n’Abanyamahanga bemeza ko iki kiyaga gikurura benshi ku buryo, hari n’abadasiba kuhasura.

Aya makuru yemezwa n’abatwaza abasura iki kirunga n’abahaturiye, barimo Mbitezimana Emmanuel wagize ati “Nkatwe tubatwaza, dukunda kubabona cyane baje gusura inshuro nyinshi, bavuga ko banezezwa na kiriya kiyaga n’imiterere yacyo yo ku musozi mu gihe bamenyereye ikiri hasi.”

Umunya-Espagne Victor Lopez waganiriye na IGIHE yavuze ko yagiye kuri iki kirunga atewe amatsiko n’iki kiyaga, nubwo ngo ari inzira ndende kandi isaba imbaraga ariko ngo cyamushimishije bidasanzwe ku buryo ngo ashobora kuzagaruka, akaba yaremeje ko azanakangurira n’abandi bo mu gihugu cye kugisura.

Abanyarwanda bahasura bishyura amafaranga ibihumbi bine, umunyamahanga akishyura amadorali ya Amerika 75 ni ukuvuga arenga ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Parike y’igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko hari abakunda kwitabira gusura iki kirunga kenshi, bashaka gusuzuma imbaraga z’imibiri yabo.

kiri ku butumburuke bwa metero 3711 ufatiye ku gipimo cy’inyanja
Kuzamuka ku kirunga bisaba kwitwaza akabando, hagati mu rugendo uricara ukaruhuka
Mu nzira haba hari igihu cyinshi... bisaba gushishoza
Ni inzira igoranye, ubunyerere buba bukabije...

[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .