00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu 41 za mbere mu buranga ku isi (Amafoto)

Yanditswe na

Mpinganzima Yvonne

Kuya 30 October 2015 saa 12:27
Yasuwe :

Byemezwa ko inzu nini nziza (Chateaux) zigeze kubaho ku Isi, zadutse mu kinyejana cya cyenda n’icya cumi zifite inkomoko ku Mugabane w’u Burayi. Izi nzu ni izagiye zubakwa n’abanyacyubahiro b’abaherwe cyane cyane bakazubaka mu duce bagenzuraga.

Izi nzu kenshi ni zo abasirikare bahuriragamo, zikaba ingoro z’ubutegetsi, ndetse n’ikirango cy’imbaraga ku baziyobora, izi nzu “châteaux” zikaba zari zifite ububasha bwo kugenzura abaturage ba rubanda rugufi n’imihanda minini.

Zimwe mu zashyizwe ku rutonde, zirimo iza kera ndetse n’izubatswe vuba: (Amafoto)

Chateau Howard

Iyi nzu iherereye mu Bwongereza, aho bita Yorkshire y’amajyaruguru, ikaba yaratangiye kubakwa mu mwaka wa 1699.

Chateau d’Hohenschwangau

Iherereye Bavière muri Allemagne, yatangiye kubakwa mu 1837.

Chateau de Corfe

Iyi nayo iri i Dorset mu Bwongereza. Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1066.

Chateau de l’ordre Teutonique de Malbork

Iyi nzu iri i Malbork muri Pologne, yatangiye kubakwa mu kinyejana cya XIII.

Château de Neuschwanstein

Iherereye muri Allemagne i Schwangau. Ytangiye kubakwa mu 1982.

Château de Chambord

Iri i Chambord mu Bufaransa. Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1519.

Château d’Osaka

Iyi yo iherereye i Osaka mu Buyapani, ikaba yaratangiye kubakwa mu 1583.

Château d’Hohenwerfen

Iri i Salzbourg mu gihugu cya Autriche. Ytangiye kubakwa mu mwaka wa 1075.

Château de Conwy

Iyi nzu iherereye mu Bwongereza, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1283.

Château de Prague

Iyi nzu yubatswe Prague muri République ya Tchèque. Yarangije kubakwa mu 1929.

Château de Bodiam

Yubatswe i Sussex mu Bwongereza, aho yatangiye kubakwa mu 1385.

Château de Windsor

Iyi iri i Windsor mu Bwongereza, yatangiye kubakwa mu kinyejana cya XI.

Château de Noisy

Iyi yubatse aho bita Celles mu Bubiligi, yatangiye kubakwa mu 1866.

L’alcázar de Ségovie

Iherereye Ségovie muri Espagne. Kuyubaka byatangiye mu kinyejana cya XIIe.

Château d’Alnwick

Iherereye Alnwick mu Bwongereza, yatangiye kubakwa mu kinyejana cya XI.

Château de Bran

Iherereye i Bran muri Roumanie, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1377.

Château de Matsumoto

Iherereye Matsumoto mu Buyapani, yatangiye kubakwa mu 1504.

Château de Blarney

Yubatse i Cork muri Irlande, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1210. Iri mu mazu ya mbere yubakishijwe amabuye.

Château de Versailles

Iyi nzu yubatse Versailles mu Bufaransa, ikaba yaratangiye kubakwa mu mwaka wa 1631.

Château de Heidelberg

Iri i Heidelberg mu Budage, yatangiye kubakwa mbere y’umwaka wa 1214.

Krak des Chevaliers

Iri muri Syrie, yatangiye kubakwa mu 1030, ikaba ari iya mbere yo muri uru rwego yari ihagaragaye.

Château de Kilkenny

Iherereye i Kilkenny muri Irlande, yatangiye kubakwa mu 1195.

Château de Peleș

Yubatse i Sinaia muri Roumanie, ikaba yaratangiye kubakwa mu wa 1873.

Château de la Belle au bois dormant

Iyi nzi iherereye i Paris mu Bufaransa, ikaba yarakinguye imiryango yayo mu mwaka wa 1992.

Château de Haar

Yubatse Haarzuilens muri Netherlands, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1892 .

Château Hatley

Iri Canada, yatangiye kubakwa mu 1908.

Château de Schwerin

Iherereye Schwerin muri Allemagne. Ytangiye kubakwa mu 1845.

Château de Balmoral

Iyi yo iherereye Aberdeenshire muri Écosse, ikaba yaratangiye kubakwa mu mwaka wa 1856.

Château de Poudlard

Iyi iherereye Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyiciro cya mbere cyo kuyubaka cyatangiye mu itariki 31 Gicurasi mu mwaka wa 2007.

Palais Catherine

Iyi iherereye Pouchkine mu Burusiya, yatangiye kubakwa mu 1717.

Château de Chillon

Iherereye i Veytaux mu Busuwisi, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1005.

Château d’Hochosterwitz

Iherereye Launsdorf muri Autriche, yatangiye kubakwa muri 860.

Abbaye de Kylemore

Iherereye Connemara, Galway muri Irlande, yatangiye kubakwa mu 1920.

Château de Highclere

Iherereye mu Bwongereza i Newbury, yatangiye kubakwa mu 1839.

Château d’Édimbourg

Iyi nzu yatangiye kubakwa ahagana mu kinyeja na cya II, yubakwa ahitwa Édimbourg muri Écosse.

Château de Kronborg

Iherereye Helsingør muri Danemark, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1420.

Château de Coca

Iyi iherereye Ségovie muri Espagne, ikaba yaratangiye kubakwa mu kinyejana cya XVI.

Château de Moritzburg

Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1542, yubakwa Moritzburg muri Allemagne.

Château de Blair

Iherereye ahitwa Perthshire muri Écosse. Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1269.

Château de La Mota

Iyi nzi iherereye i Medina del Campo, Valladolid ho muri Espagne, ni inzu yatangiye kubakwa mu kinyejana cya XII.

Forteresse de Guaita

Iherereye Saint-Marin, yatangiye kubakwa mu kinyejana cya XI.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .