00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hoteli iteye amabengeza ku mwigimbakirwa umwami Rwabugiri yakambitseho(Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 6 August 2016 saa 12:01
Yasuwe :

U Rwanda ni igihugu gito ugereranyije n’ibindi, nyamara gifite byinshi byiza, biryoheye ijisho.Umwigimbakirwa (Presqu’île) uri mu Kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gishyita,mu karere ka Karongi ni umwe mu byiza u Rwanda rufite nyamara bidakunze kumenyekana.

Wubatsweho Hoteli n’umushoramari w’Umunyarwanda, ku butaka bungana na ½ cya hegitari mu mushinga ubimburiye indi yo kubaka amahoteli agezweho mu rwego rwo kwagura ubukerarugendo.

Mu ishya ry’abarashi ku gasozi ka Byerwa, aho iyi Hoteli yubatse hafite amateka kuva ku ngoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugiri wahakambikaga n’ingabo ze, ubwo yabaga agiye kugaba igitero ku Idjwi.

Mu mwaka wa 1997 uyu musozi wariho ishyamba ry’inzitane wanabaye indiri y’abacengezi.

Umushoramari Paul Muvunyi nyiri iyi Hoteli, avuga ko yaguze uyu Mwigimbakirwa n’umwe mu bakomoka ku bawugabiwe na Rwabugiri, ubwo bari batahukanye itsinzi mu gitero bari bagabye ku Idjwi.

Nyuma y’urunyuranyurane rw’amateka, umwigimbakirwa wa Byerwa watangiye kugira amateka mashya, nyuma yo kuzura kwa Hoteli Kivu Safari Lodge kuri ubu yatangiye kurambagizwa na ba mukerarugendo.

Paul Muvunyi yakabije inzozi

Paul Muvunyi nyiri iyi Hoteli, avuga ko yari asanzwe afite inzozi zo gukora igikorwa cy’indashyikirwa mu Karere avukamo, nyuma yo kubaka amahoteli mu bindi bice bitandukanye by’igihugu harimo iyo yubatse mu Kinigi mu Karere ka Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ubukerarugendo bukorerwa mu kiyaga cya Kivu wabonaga ko bukiri hasi cyane. Uretse kuba abantu bajya mu bwato bagatembera mu mazi, ntibabonaga aho barara ngo bidagadure batambutse ngo bave mu kiyaga bakore urundi rugendo.”

Akomeza avuga ko iyi Hoteli ifite ibyumba 20 by’amacumbi hamwe n’ibindi bibiri byiyubashye (VIP), ikibuga kigwaho indege ntoya, aho kwidagadurira hamwe n’aho gufatira amafunguro. Ibi bikiyongeraho no gutembera mu bwato bwiswe ‘Iriza’ nabwo burimo amacumbi, aho kunywera, ubwiherero ndetse n’aho gufatira icyo kunywa.

Izuba rya kiberinka, amahumbezi aturuka mu kiyaga bifasha abahagana kuruhuka.

Iyo wicaye ku ibaraza ry’iyi Hoteli, witegeye ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu, ukitegereza imisozi miremire y’u Rwanda na Congo, aho ureba ibirwa biri ku ruhande rw’ u Rwanda nka Kanyange, Amahoro n’ibindi. Izuba rya Kiberinka hamwe n’amahumbezi aturuka mu mazi ni bimwe mu binyura umubare munini w’abahasura.

Bamwe mu baturage barabyinira ku rukoma

Ubwo imirimo yo kubaka iyi Hoteli yatangiraga mu mwaka wa 2014, abantu basaga ijana barimo urubyiruko n’abakuru bahawe imirimo. Abacuruzi babonye icyashara, abahinzi n’aborozi batangiye gukirigita ifaranga dore ko ibyo bejeje babigurisha muri iyi Hoteli.

Kagabo Thomas, umwe mu bahawe akazi yagize ati “Nta kazi nagiraga nari umuhinzi uciriritse. Bampaye akazi ko kubaka umuhanda, baduha n’akazi ko kubaka Hoteli. Amafaranga nayikoreyeho yatumye mbasha kugura isambu, ubu natangiye no kubaka inzu iciriritse.”

Mukandayisenga Dativa, avuga ko mbere yo guhabwa akazi yari atunzwe no guca incuro.

Ati “Nabaga mu nzu y’amabati 15, ubu niguriye ikibanza ku muhanda nazamuyemo inzu y’amabati 30, kandi ubu banampaye akazi ko gukora isuku muri iyi hoteli.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, kivuga ko mu Kiyaga cya Kivu hari ibirwa byinshi ndetse n’imyigimbakirwa itandukanye. Amahirwe abigaragaraho abyajwe umusaruro byagira uruhare mu kwagura inyungu zituruka mu bukerarugendo.

Hotel iri mu kiyaga cya Kivu
Ni hotel igezweho
Kuri uyu mwigimbakirwa niho umwami Rwabugiri yakambikaga iyo yabaga agiye gutera ku Idjwi
Imisozi myiza yo mu Karere ka Karongi ugana ku mwigimbakirwa uri mu kiyaga cya Kivu
Ubwato bugezweho bwerekeza kuri Kivu Safari lodge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .