00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nariye kare Noheli, nyisangira n’umuryango w’ingagi ya “Muhoza” (Amafoto)

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 11 December 2017 saa 12:44
Yasuwe :

Gahunda ya Tembera u Rwanda yabaye ku nshuro yayo ya gatandatu, ni amahirwe akomeye ku bavutse kuwa 4 Nyakanga, umunsi ukomeye u Rwanda rwibohoye ndetse urugamba rwo kubungabunga ibidukikije rukongera gushyirwamo ingufu.

Numvise iyo gahunda, mu mutima ndatekereza ngo nanjye iyo nza kuba naravutse kuri iyo tariki, iyanjye y’amavuko ni kuwa 20 Gicurasi ariko ayo mahirwe angeraho ngo nzababwire abataragerayo.

Nifuzaga kuzasura ingagi, nkabonana nayo amaso ku maso, nkareba ukuntu isa na muntu, igakurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi, bakazanira u Rwanda amadovize.

Gusura ingagi zo mu birunga, zisigaye hake ku Isi, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga yishyura amadolari y’Amerika 1500.

Urugendo rwo gusura ibyiza bitatse u Rwanda, narutangiye kuwa 9 Ukuboza, umuryango wa Muhoza tuwugeramo mu ma saa munani mu kirunga cya Sabyinyo kuwa 10 Ukuboza, ingagi icyenda ziwugize ziri ku meza yayo, zifungura. Nta gusangira kuruta ubusabane.

Iyo minsi ibiri yose ntitwatereraga ibirunga, ubanza twasuye Iby’Iwacu, aho abaturage baturiye ibirunga berekana umuco w’u Rwanda, uhava naho umeze nk’uwasuye ingoro ndangamateka.

Aha ntituhatindaho ngo mbabwire urugwiro rw’itorero gakondo risusurutsa abashyitsi, mu mbyino gakondo n’umurishyo w’ingoma. By’umwihariko bakagerageza no gufatanya n’ababasanze.

Ni ko byagenze, Miss Kalimpinya Queen, Miss Honorine Hirwa (uzwi cyane nka Igisabo) bakaraga umubyimba n’abandi. Hirya Platini wo muri Dream Boys nawe aryoherwa no kuvuba byakorwaga n’abacuzi, anabanyurizaho ku bihangano bye.

Simbabwira uko twaryohewe n’imihango y’ubukwe; uko umusaza yasobanuye imiti rwatsi yakurikiwe cyane abereka iyo abakobwa bakoreshaga mu muhango wo gukuna n’indi iha abagabo imbaraga zo kurushaho kuryoherwa mu buriri; wagera ku mateka y’ibwami bakakubwira uko yasaga (yarongoraga) hirya hari abakobwa b’amasugi bakoma amashyi.

Twahuye na Muhoza amarira atangiye kuzenga mu maso

Twigarukire ku munsi nyirizina wo guhura na Muhoza, tukishimana muri izi mpera z’umwaka, abakirisitu n’inshuti zabo bishimana, ugasanga n’abagurisha serivise bagabanyiriza ibiciro abakiriya, mbese baha icyo bita ‘Noheli’. Njye ibyishimo nabisingiriye kare, itariki ya 25 Ukuboza itaragera.

Iyi ni yo Silverback, umutware w’umuryango wa Muhoza

Igitangaje Muhoza siwe nagombaga gusura, byatumye mugeraho amatsiko ari menshi. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tugabanywamo amatsinda, kuko umuryango umwe usurwa n’abantu umunani, iryacu ryagombaga gusura uwa Hirwa. Uyu narushagaho kumva nywukunze, mugenzi wanjye Annie twari kumwe yigeze kuwusura, imukoraho,mbese ari nko kumubwira ngo ikaze iwacu mu birunga. Ingangi ni inyamahoro, zibana mu muryango, ingabo ishobora kurakara iyo hagize uzisagarira.

Turazamutse saa tatu, bigeze mu ma saa yine n’igice, utuyoboye wagendaga avugana n’abari kureba uko kwa Hirwa baraye, arahindukira, ariko mba naritaye mu gutwi. Nta kindi yari inkuru mbi ko uwo muryango wagiye mu mukoki, ahantu tutashobora kugera, ati “Nimusubire inyuma”. Nanjye narahindukiye, akibabwira ko tutakizibonye, bose bacika intege, umwe mbona ashatse kurira.

Hashize nk’iminota ibiri, ijambo ryiza rihita riza, riti “musubire inyuma, mwerekeze mu muryango wa Muhoza’, wo uraboneka. Ku mutima nti ‘nubwo zo ari nke ugereranyije n’uwa Hirwa ufite 17, icy’ibanze ni ugutaha mbonye imwe’.

Ubwo mu gihe twe tutarazibona, narebye kuri Twitter mbona uwitwa Fiona Kamikazi ashyizeho agafoto ko bo bahuye na Guhonda, iyigeze gutera ubwoba Perezida Kagame yazisuye, nawe agaca bugufi kuko iyo ije igusanga uyereka ko utagamije kuyigirirana nabi. Mu muhango wo Kwita izina uheruka, muribuka uko Umukuru w’igihugu yatunyuriyemo ko uwo bari kumwe yamubwiye ngo nayibwire ko ari Perezida ariko bakubahiriza imyitwarire yo mu rugo rwayo.

Twakikiye ikirunga, tugenda amasaha ane kugira ngo duhure na Muhoza. Rya tumanaho ry’abamenya umunsi ku munsi uko ingagi zaraye, zabyutse, ryakomeje kugenda ritumenyesha ko kwa Muhoza bakiryamye, tuza gusanga babyutse. Niko byaje kugenda. Sibwo numvise ijwi rimeze nk’inka yabira, utuyoboye ati iyo ni imbogo, dore n’ibinono byayo aho yakandagiye, ati ‘ariko itinya ingagi’. Natekereza uko njya nyibona ku mafoto, nkavuga nti n’iyo yaza, turarinzwe. Abasura baba bari kumwe n’ufite imbunda.

Utuyoboye yagiye atwereka bimwe mu biti zikunda, harimo imigano no gushishura inturusu zigaharuraho agace koroshye karimo amazi. Yashyiraga ku rurimi akatubwira ati’biraryohera", urigaseho ukumvamo urwunyunyu.

Uko twakiriwe kwa Muhoza

Twasanze ingagi ziri kurya, Muhoza akagenda imbere, avuna imigano n’izindi hirya hino ziri kurya, natwe ariko dukomeza kuzigenda inyuma, rimwe zikanyuzamo nazo zikatwitegereza, ubwo niko dufata amafoto ngo ninsohoka mu birunga nzabereke.

Naje gutangara mbona ubugwaneza n’urukundo kwa Muhoza, nta makimbirane mu muryango, mbona ukuntu umubyeyi ufite akana yarishaga, ko kayiri ku mugongo; indi hirya nayo ikuriwe iri hafi kubyara igenda yigengesereye nk’uko bigenda ku mubyeyi utwite. Uzishinzwe yaravuze ngo iriya iratwite, turatungurwa kuko atari umuntu ariko cya cyubahiro zihabwa mpita numva ko ari inyamaswa dufitanye isano.

Nakubwira bukira bugacya, dutashye tugeze kuri hoteli, bagenzi bacu basuye ahandi, buri wese yari afite inkuru ziryoshye. Hari ababonye ingagi y’ingabo ifite uruhara; ababonye iri gutereta ariko ntiyatereye akabariro aho, nazo ziriyubaha zikihisa nk’abantu, ni gake zibikorera ku karubanda. Aho zitandukanira na muntu zirongorana ku manywa, nijoro aba ari amasaha zageneye kuruhuka gusa. Iyo zigiye kuryama zigomba gusasa amashami y’ibiti ku zitabashije kubiraramo.

Inkuru yindi yanshimishije, ni abasuye umuryango bakabona silverback iri gutegura umugore wayo, ikayishimashima. Ubwo uko yayishimaga, nayo ifite akana kajya kuyicika ikakagaruza ukuguru ariko nayo igakorakora ku mugabo.

U Rwanda rufite ingagi zibarirwa muri 400, ikuze ifite imyaka 46. Kuzitandukanye hagenderwa ku mirongo iba ku mazuru kuko nta yihuza n’indi. Ingore irabyara nka muntu ndetse n’impanga ziravuka.

Ubukerarugendo buza ku Isonga mu kwinjiriza u Rwanda amadovize, umusaruro ubukomotseho, 10% ugenerwa abaturiye pariki, bakarya ku matunda yabo. Bubakirwa ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro n’ibindi.

Pariki y’Ibirunga ibamo ingagi ni imwe mu zikurura ba mukerarugendo benshi mu gihugu ariko Abanyarwanda ntibayisura nk’izindi, kuko ugendeye ku mibare y’umwaka ushize, Abanyarwanda bari 3% gusa niko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyahisemo gufasha Abanyarwanda kurambagira ibyiza nyaburanga igihugu gifite, binyuze muri Tembera u Rwanda.

Itsinda ry’abagiye gusura umuryango wa Hirwa bakawubura
Umunyamakuru Cyril Ndegeya (imbere) nawe yari muri Tembera u Rwanda
Abarinzi baba bafite intwaro. Nibo bagendana n'abasura ingagi
Yageragezaga gusobanura iri funguro ry'ingagi
Urugo rwa Muhoza ruba mu kirunga cya Sabyinyo
Ibara rya Silver ku mugongo w’ingagi y’ikigabo ni ryo rituma bayita Silverback
Ingagi zibana mu itsinda rigize umuryango, nta nyamwigendaho
Uyu mubyeyi (mu cyubahiro tumugomba) arakuriwe ari hafi kubyara
Umwana yateteye mu mugongo wa nyina
Muhoza aravuna imigano ashaka ifunguro
Ingagi ni inyamahoro, zatwakiranye urugwiro zikanyuzamo zikatwitegereza
Uko zarishaga niko twazikurikiraga tumarana isaha
Ingagi zikamwa amadovize
Ingagi zirapfa zigashyingurwa mu irimbi ryiyubashye
Ahashyinguwe ingagi bashyiraho izina ryayo
Silverback ishobora kugeza ku biro 300
N'icyizere baterera ibirunga iwabo w'ingagi
Annie watubwiraga ukuntu duhombye kutabona Hirwa


Amafoto y’umunsi wa mbere wa Tembera u Rwanda

Tembera u Rwanda ku nshuro yayo ya gatandatu yarimo abagera ku 100
Gusubirirwamo amateka y'ubukwe: Umugeni yarahekwaga
Platini ari mu kuvuba. Yigana uko abacuzi babigenzaga
Umusaza uzobereye mu miti ya kinyarwanda yerekana ko hahozeho imiti gakondo itera akanyabugabo mu gutera akabariro
Miss Honorine Hirwa "Igisabo" (uwa mbere uturutse iburyo) na Miss Kalimpinya bagerageza kuvuza ingoma gakondo
Intore zakiranye abashyitsi urugwiro
Amateka y'i bwami batubwira uko abantu bavunyishaga. Utunzwe nkoni akinjira


Amafoto : Mathias Hitimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .