00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Pasika, Imva ya Yezu izatangira gusanwa

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 24 March 2016 saa 07:30
Yasuwe :

Biteganyijwe ko imva bivugwa ko Yezu yashyinguwemo i Yeruzalemu mbere yo kuzuka izatangira gusanwa nyuma y’ibirori bya pasika uyu mwaka.

Iyo mva yubatswe mu kinyejana cya 19, ngo yagiye yangirika bitewe n’ibihumbi by’abajya kuyisura buri munsi mu rugendo rw’iyobokama, hamwe na ba mukerarugendo.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, bwavuze ko imirimo yo kuyisana ishobora gutangira tariki ya Mbere Gicurasi 2016, ikarangira muri 2017, ariko ko abayisura bazakomeza kubikora.

Ibice byayo byasenyutse n’ibidakomeye bizasimbuzwa, mu gihe amabuye ayishashemo imbere (marbles) akiri mazima azahanagurwa ndetse n’uburyo yubatsemo bukanonosorwa.

Izasanwa ku nkunga y’imiryango itatu ishingiye ku idini irimo uw’aba Orthodox mu Bugiriki, uw’Abafuransisika, uw’Abanyarumeniya, hamwe n’inkunga zizatangwa n’abaturage ku giti cyabo nk’uko France24 ibitangaza.

Umunsi Mukuru w’izuka rya Yezu, Pasika, uyu mwaka uzaba ku Cyumweru taliki ya 27 Werurwe.

Imva ya Yezu iri i Yeruzalemu yahinduwe ahantu nyaburanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .