Ni igihembo cyatanzwe muri World Luxury Awards muri Indonesia ku wa 10 Ugushyingo n’umuryango mpuzamahanga usanzwe ushimira hoteli zihiga izindi muri serivisi ziha abakiliya.
Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Denis Dernault, yavuze ko yishimiye igihembo bahawe bakesha ubwitange no gushyira hamwe kwabo mu gutanga serivisi.
Ati “Kwakira iki gihembo cyatanzwe na WorldLuxury Hotel Awards, bigaragaza umuhate w’itsinda ry’abakozi ba Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali, mu guha abakiliya bacu serivisi z’umwihariko.”
Ibihembo bya World Luxury Hotel Awards byatangiye guhabwa hoteli z’indashyikirwa mu 2006. Zitorwa n’abashyitsi na ba mukerarugendo bazigana. Umuhango wo gutanga ibihembo by’uyu mwaka witabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu bisaga 100.
Hoteli ziyandikisha muri World Luxury Hotel Awards mu byiciro bisaga 99, bigenda bitangwa mu byiciro nko mu gihugu, mu karere, no ku mugabane, uundi ikipe imwe ikegukana igihembo ku rwego mpuzamahanga.
Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali iheruka guhabwa igihembo cya hoteli nziza mu kwakira inama muri Afurika muri World Travel Awards; hoteli nziza ya mbere mu kwakira inama mu Rwanda, igihembo mu cyiciro cya hotel zifite igishushanyo cyiza n‘izikomeje gutera imbere muri Afurika n’ibindi.
Radisson Blu Hotel and Convention Centre, yaherukaga, guhabwa ibindi bihembo birimo icyo yegukanye mu cyiciro cya hoteli zifite igishushanyo cyiza n’izikomeje gutera imbere muri Afurika, icya Hotel ibereye gukorerwamo inama (Best Conference); ubukerarugendo (Best Mice Hotel) n’ishoramari mu Rwanda n’ibindi.
Radisson Blu Hotel and Convention Centre ihererereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ifite ibyumba 291, birimo n’icyagenewe abo ku rwego rwo hejuru (Royal Suite) kiri ku buso bwa metero kare 700.
Igice cyayo gishushe nk’Inzu y’Umwami igaragara i Nyanza, cyakira abantu 2600.
Iyi nyubako yafunguye imiryango mu 2016, ifite ubushobozi bwo kwakira inama y’abantu 5000 icyarimwe n’umwanya uhagije ushobora kuberamo ibikorwa by’ubucuruzi, imyidagaduro n’ibindi birori.






TANGA IGITEKEREZO