00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rambagirana na Miss Mutesi Jolly mu bwiza butatse Rubavu na Rutsiro

Yanditswe na

Nshimiyimana Jean Baptiste

Kuya 15 March 2016 saa 02:13
Yasuwe :

Ibyiza Nyaburanga bikikije umujyi wa Rubavu byiganjemo amazi meza y’ikiyaga cya Kivu n’akayaga keza ko mu mashyamba awuzengurutse, binatuma hari byinshi muri byo bamwe batigeze babona, aka wa mugani ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera.

Mu rugendo rw’amasaha arenga atanu, uvuye mu Mujyi wa Rubavu werekeza mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Kinunu, hagaragara byinshi mu bice nyaburanga buri muntu asura ntiyifuze gutaha.

Muri uru rugendo hamwe na Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Jolly; muri iyi nzira izenguruka Isunzu rya Congo-Nil, hari ishyamba rya Gishwati, ryuje akayaga n’urusobe rw’amajwi y’udukoko turirimba nka ka kanyamanza twigaga mu mashuri abanza.

Muri iri shyamba wumva ayo majwi ni ahantu heza umuntu yaza kuruhukira, aho Nyampinga Mutesi Jolly avuga ko biri mu bimuraje ishinga gushishikariza Abanyarwanda kumenya ibyiza bitatse igihugu cyabo

Ati “Kuba naje aha ni kimwe mu bikorwa natangiye bigamije gushishikariza abandi kandi niyemeje kubimenyekanisha mu buryo bunyuranye kugira ngo nabo baze babirebe.”

Muri iyi Ntara y’u Burengerazuba, hagaragara byinshi mu bice nyaburanga nk’igishanga cy’icyayi cya Pfunda, icyayi cya Kivumu gihinze ku musozi wa Mutembe uri mu Murenge wa Gisenyi, ahari umuturage wahuguriwe kwereka ba Mukerarugendo uko bakama inka kugeza bahumuje, hari ishyamba rya Gishwati ryahindutse Pariki, ndetse n’agace nyaburanga umuntu yaruhukiramo mu Kagari ka Kinunu.

Icyayi cya Pfunda
Urugwiro rwari rwose hagati ya Nyampinga w'u Rwanda n'abahinzi
Miss Mutesi Jolly afatanya n'abahinzi gusoroma icyayi
Byari ibihe bamwe batazibagirwa
Gukunda abana byatumye mu nzira Mutesi Jolly ahagarika imodoka akabaramutsa
Hamwe mu hantu nyaburanga i Rutsiro ushobora gutemberera
Icyayi cya Kivumu gisigaye gituma abo cyaryoherewe bajya no kureba aho gihingwa
Hari amahumbezi ava mu Kivu
Udashaka kurara mu nzu, yirarira muri iri hema
Agace nyaburanga umuntu yaruhukiramo gaherereye mu kagari ka Kinunu
Ibinyabuzima by'ubwoko bwose bigaragara mu gace nyaburanga kari i Kinunu
Pariki ya Gishwati-Mukura
Miss Mutesi Jolly mu ishyamba rya Gishwati
Bamwakirije igisheke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .