00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yatangiye kuratira abanyamahanga ibyiza biri mu bukerarugendo bw’u Rwanda

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 9 December 2014 saa 12:29
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kirimo kuratira inzobere mu bukerarugendo, ibyiza bikwiye kwitabwaho mu bukerarugendo bw’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha amahanga kumenya aho kwitaho mu gusura aka Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yamina Karitanyi Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB avuga ko muri Afurika y’Uburasirazuba ari ahantu heza hafasha mu guteza imbere ubukerarugendo, ari na yo mpamvu bahisemo kuratira izo nzobere ibyiza by’u Rwanda.
Yamina Karitanyi yagize ati “Umuryango wa Afurika (...)

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kirimo kuratira inzobere mu bukerarugendo, ibyiza bikwiye kwitabwaho mu bukerarugendo bw’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha amahanga kumenya aho kwitaho mu gusura aka Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yamina Karitanyi Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB avuga ko muri Afurika y’Uburasirazuba ari ahantu heza hafasha mu guteza imbere ubukerarugendo, ari na yo mpamvu bahisemo kuratira izo nzobere ibyiza by’u Rwanda.

Yamina Karitanyi yagize ati “Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ni ahantu heza hafasha mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda. Intego yo gutembereza izo nzobere zo ku rwego rwo hejuru mu bukerarugendo, ni ukuzereka ko u Rwanda ari ahantu wanatemberera igihe kinini.”

Ubutembere bw’abo bantu 11 baturutse mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda bugamije kubereka ko u Rwanda rudakwiye gusurwa n’abaje kwirebera ingagi gusa, ko ahubwo hari n’ibindi byiza byinshi bikwiye kwitabwaho mu bakora ubukerarugendo.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amahoteli atanu avuguruye bigezweho, kandi ku bufatanye n’abikorera, hari ubushake bwo guhindura u Rwanda igihugu cy’ubukerarugendo mu gihe ibikorwa remezo bijyanye na bwo bizaba byamaze kuboneka.

RDB yashyizeho icyifuzo cy’uko abasura u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo bakwiyongeraho 10%, bityo amafaranga yinjizwa n’Ubukerarugendo akazaba yariyongereyeho nibura 25% mu mwaka w’2020. Isoko ry’ubukerarugendo mu kareren k’Uburasirazuba bwa Afurika ni ryo nkingi ya mwamba mu kugera kuri izo ntego.

Mu Rwanda hari ahantu henshi heza ba mukerarugendo bashobora kwerekeza, cyane ko ari igihugu kizwiho umutekano usesuye kandi kirangwa n’isuku, ibi bigatanga amahirwe ku bucuruzi busanzwe ndetse n’ubw’ubw’ibigo bitwara abantu, aho bishobora kubona amahirwe yajyaga ahabwa ibigo byo mu mahanga.

Aba bakerarugendo bazasura Umujyi wa Kigali, i Rubavu, i Musanze, Pariki y’Ibirunga n’iya Nyungwe, urwo ruzinduko rukazasozwa n’ibiganiro hagati y’Abanyarwanda bakora ubukerarugendo, abanyamahoteli n’abandi bose batanga serivisi zijyanye n’ubukerarugendo, aho bazaganira ku buryo bakorana neza mu bucuruzi bakora.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .