00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wa miliyoni $38 w’utumodoka tugendera ku migozi ugiye guhindura Kalisimbi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 November 2016 saa 05:01
Yasuwe :

Umutaliyani uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Milan, Enrico Lalia Morra, aheruka gutangaza ko ikigo cyo mu Butaliyani kigiye kubaka umushinga w’utumodoka tugendera ku migozi, Cable cars, witezweho gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ni umushinga wateganyirijwe umusozi wa kane muremure muri Afurika, Karisimbi, umusozi ufitiwe imishinga myinshi irimo umunara w’itumanaho, radiyo na Televiziyo; ikoranabuhanga risuzuma ihindagurika ry’ibihe, ingendo zo mu kirere n’ibindi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, giheruka gutangaza ko kiri gushakisha umushoramari uzakora uwo mushinga.

Nubwo, Enrico Lalia Morra atatangaje izina ry’icyo kigo cyahawe gukora uwo mushinga wadindiye kuko wagombaga kuba waruzuye muri Ugushyingo 2015, amakuru avuga weguriwe ikigo Leitner Group, gikomatanya ibigo byinshi by’ishoramari.

Morra yifashishije twitter agira ati “Umushinga w’utumodoka tugendera ku migozi mu Rwanda ari nawo muremure muri Afurika ureshya na metero 4500 wahawe ikigo cyo mu Butaliyani.’’

Kuri ubwo butumwa kandi yabimenyesheje Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, MatteoR; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Paolo Gentiloni; Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara; Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

RDB ivuga ko uyu mushinga watekerejweho nyuma y’inyigo yakozwe n’itsinda ry’abarimu bo mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachussets muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye u Rwanda mu 2009, babona ko imisozi ya Mugogo na Kalisimbi ibereye ubukerarugendo ku bayisura.

Gusa Karisimbi iri ku burebure bwa metero 4,507 hejuru y’inyanja, byagaragaye ko mu kuyigenda bigoye, ku buryo na kajugujugu hari aho ikugeza, ugakora urugendo rw’amasaha ane ngo ugere ku mpera z’uyu musozi, n’andi abiri usubira aho waturutse.
Icyo gihe basanze hakwifashishwa utumodoka duhuza iyo misozi tugenda ku migozi ‘Cable Cars’, tuzajya dukoreshwa mu kujyana cyangwa kuvana abantu kuri Karisimbi, bikaba umusanzu ukomeye mu bukerarugendobw’u Rwanda.

RDB ivuga ko “uyu mushinga niwuzura, u Rwanda ruzaba urwa mbere muri Afurika n’urwa kabiri ku isi mu kugira ‘cable cars’ ziri kubutumburuke bwo hejuru. Ruzaba igihugu cya kabiri gifite ‘cable car’ nyuma ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, rukazabasha guhangana n’ibihugu bituranye binyuze mu gutanga ibintu bitaba ahandi muri Afurika y’Iburasirazuba.’’

Uyu mushinga wakunze kubura abashoramari bawukora kuko uhenze, aho ibyateganyijwe ko uzatwara miliyoni $38, ni ukuvuga asaga miliyari 25Frw.

Biteganyijwe ko utu tumodoka tugendera mu kirere tuzaba dushobora gutwara abantu 200 mu isaha, tukazaba dukora amasaha umunani ku munsi, ku buryo mu mwaka tuzaba dutwaye abagenzi 544, 000.

Mu kugendamo, mu cyubahiro bizaba ari $300, ahasanzwe bibe amadolari $30 mu gihe ku banyarwanda n’abanyeshuri bizaba ari amadolari $10 ku rugendo. Biteganyijwe ko uyu mushinga mu mwaka wa mbere uzabyara miliyoni $4.56 bikomeze kuzamuka kuburyo mu myaka 10 azaba yageze kuri miliyoni $9.6.

RDB kandi ivuga ko “bizongera inyungu u Rwanda rukura mu bukerarugendo kuko bizazamura iminsi ba mukerarugendo bamara mu Rwanda,’’

Ubukerarugendo niyo soko ya mbere u Rwanda rukuramo amadovize menshi, kuko mu 2015 bwinjije miliyoni $ 340, akaba yariyongereye ho 10% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2014, ariko guverinoma ikaba yarihaye intego ko nibura buri mwaka inyungu y’ubukerarugendo yajya yiyongeraho 25%

Uyu mushinga uzazamura ubukerarugendo muri Kalisimbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .