00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera basabwe kongera umusanzu wabo mu guteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 03:46
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Frank Gisha Mugisha, yasabye abikorera kongera ingufu mu musanzu batanga muri urwo rwego kuko bakiri inyuma ugereranyije n’inzego za Leta.

Yabigarimutseho mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2021, ubwo hasozwaga imurikagurisha ry’ubukerugendo ry’iminsi itatu, ryaberaga kubera i Kigali muri Serena Hotel, rihuje ibihugu 10 byo muri Afurika. Ryateguwe mu kwizihiza icyumweru cy’ubukerarugendo.

Gisha Mugisha yashimangiye ko hagikenewe ko abikorera barushaho gushyigikira ubukerarugendo kuko ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda usanzu utangwa uko bikwiye.

Ati "Ndasaba urwego rw’abikorera by’umwihariko-kuko Leta irimo gukora byinshi- ko dukeneye ubufatanye bukomeye n’ibigo by’imari, iby’ubwishingizi n’iby’itumanaho mu kubaka uru rwego rutanga akazi kuri benshi rugakomera kurushaho. Ubukerarugendo ni byose kandi ubufatanye bwacu buzatugeza ku yindi ntambwe.”

Yashimiye imiryango, ibigo, za ambasade n’abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gushyigikira ubukerarugendo, avuga ko yizeye ko buzakomeza kubaho.

Yakomeje agaragaza ko n’umwaka utaha iryo murikagurisha ryazongera kuba ari noneho rikaba mu buryo bwisumbuyeho.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Niyonkuru Zéphanie, yashimye uko urwego rw’ubukerarugendo rukomeje kugenda rwiyubaka vuba nyuma yo guhungabanywa na COVID-19.

Yakomeje ati "Ubukerarugendo bwagizweho ingaruka cyane ariko uko ingamba zigenda zoroshywa bigaragara ko hari impinduka ziba mu bikorera, ari na zo zitugejeje aha turi. Guverinoma yashyize ingufu nyinshi mu bikorwa by’ikingira, tukaba twizera ko izo mbaraga nizihuzwa n’ingamba zisanzwe zihari bizatuma tubasha kurinda abaturage."

Muri uwo muhango hanashimiwe uwateguye aho kumurikira heza kurusha abandi wabaye, Blue Train, Igihugu cyamuritse neza mu byo muri EAC cyabaye Tanzanie, icyamuritse neza mu byo muri SADC kiba Zimbabwe naho Ghana ishimirwa kuba yaramuritse neza kurusha ibindi byo muri ECOWAS.

Hanashimiwe uwamuritse neza ubukerarugendo bwibanda ku mibereho myiza y’abaturage wabaye Beyond the Gorillas, uwamuritse neza mu babyiruka aba Evodie wo muri Koperative Indangamuco ibarizwa muri Kivu Belt, naho uwamuritse neza mu bagore aba Judith Tours.

Ibigo, inzego n’imiryango byashimiwe birimo, RDB, RBC, RNP, Mastercard Foundation, GIZ, TMEA na RRA.

Uwo musangiro witabiriwe n’abayobozi batandukanye baba ab’imbere mu gihugu no mu Karere.

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gusoza imurikagurisha ry’ubukerugendo ryaberaga i Kigali
Imurikagurisha ryasojwe n'umusangiro w'abaryitabiriye
Imurikagurisha ryasozwaga ryitabiriwe n'abo mu bihugu birenga icumi

Habayeho n’umuhango wo guhemba abitwaye neza muri iri murikagurisha

Hatanzwe amashimwe ku bihugu n'abantu ku giti cyabo bahize abandi mu imurikagurisha ryasozwaga
Umuyobozi w'Urubuga rw'Ubukerarugendo muri EAC na we yahawe umwanya muri uwo muhango
Rutagarama Aimable uri mu bayobora Ishami ry'Ubukerarugendo muri PSF ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Gala Dinner
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba ni umwe mu bahawe umwanya batanga ubutumwa muri uwo muhango
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Niyonkuru Zéphanie, yashimye aho urwego rw’Ubukerarugfendo rugeze ruzahuka
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri PSF, Frank Gisha Mugisha, yasabye abikorera kongera ingufu mu musanzu batanga muri urwo rwego
Umunyamakuru wa Kiss FM, Sandrine Isheja Butera ni we wayoboye uwo muhango
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Niyonkuru Zéphanie, yashimye aho urwego rw'Ubukerarugfendo rugeze ruzahuka
Symphony Band ni yo yasusurukije abitabiriye umusangiro
Umuziki wacuranzwe ababishoboye bacinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .