David Luiz yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa mbili z’umugoroba kuri uyu wa Kane, nibwo David Luiz aherekejwe n’umukunzi we ndetse na mama we bageze i Kigali, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gusura u Rwanda.

Uyu myugariro wa Arsenal ni we mukinnyi w’iyi kipe yo mu Majyaruguru ya Londres mu Bwongereza watoranyijwe ngo asure u Rwanda, mu bikorwa bijyanye n’amasezerano ikipe ye yagiranye narwo yo kwamamaza ubukerarugendo.

Yakiriwe na bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nyuma yerekeza muri Marriot Hotel aho acumbikiwe.

Mbere y’uko agera mu Rwanda, Luiz yatangaje ko anejejwe no guhagararira Arsenal mu Rwanda nka hamwe mu hantu nyaburanga.

Ati “Numvise ibintu byinshi byiza bijyanye n’ubwiza bw’u Rwanda n’Abanyarwanda, ntegerezanyije amatsiko gusura iki gihugu n’ibyo gifite byose.”

Luiz aje mu Rwanda mu gihe Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zahagaze kubera imikino y’amakipe y’ibihugu, uyu we akaba atarahamagawe n’Umutoza wa Brésil, Tite, mu mikino ya gicuti igihugu cye kiri gukinira muri Singapore irimo n’uwo cyanganyije na Sénégal igitego 1-1 kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019.

Azava mu Rwanda agiranye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo.

David Luiz yahawe ikaze mu Rwanda nk'umukinnyi wa mbere wa Arsenal ukina mu ikipe ya mbere usuye igihugu kuva amasezerano yayo n'u Rwanda yashyirwaho umukono
David Luiz yakirwa ku kibuga cy'indege i Kigali
David Luiz yakiriwe n'abarimo David Toovey ukora muri RDB
David Luiz azava mu Rwanda aganiriye n’abanyamakuru ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza
David Luiz yari afite akanyamuneza nyuma yo gukandagiza ikirenge ku butaka bw'u Rwanda
David Luiz yakiriwe n'abarimo abakozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB)
Ab'inkwakuzi basigaranye amafoto y'urwibutso bari kumwe na myugariro David Luiz
David Luiz yageze mu Rwanda aherekejwe n’umukunzi we na nyina umubyara
David Luiz yinjira mu modoka yamukuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege i Kanombe
Itangazamakuru ryakiriye David Luiz i Kigali avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza