Ibihugu birindwi nibyo bibura ngo amasezerano y’isoko rusange rya Afurika ashyirwe mu bikorwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Ukuboza 2018 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Ibihugu birindwi muri 22 bikenewe, nibyo bisigaje kwemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa nk’uko ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe (AU) byabyemeranyirijeho i Kigali, muri Werurwe 2018.

Ubwo aya masezerano yasinyirwaga i Kigali ku wa 21 Werurwe 2018 n’ibihugu 44, hari ibitarahise biyemeza birimo Nigeria na Afurika y’Epfo aho buri gihugu cyagaragazaga ko hari ingingo zigikeneye kuganirwa imbere mu gihugu. Ubu byemeye gusinya.

Aya masezerano ahanzwe amaso na Afurika Yunze Ubumwe muri gahunda y’icyerekezo 2063, azaba aha uburenganzira busesuye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’ishoramari.

Byitezwe ko azahuriza ku ri isoko rusange miliyari 1.2 z’abaturage b’ibihugu 55 bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500$.

Impuguke mu bukungu wanayoboye Banki Nyafurika itsura amajyambere, Dr. Donald Kaberuka akaba no mu itsinda riri gukurikirana amavugurura muri AU, yanditse kuri Twitter ati “Ibihugu birindwi bikeneye kuyemeza burundu. Twizere ko bizakorwa mbere y’inama itaha ya AU.”

Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri AU, Albert Muchanga yabwiye ikinyamakuru Quartz ko yizeye ko ibihugu bisigaye kwemeza burundu aya masezerano bizaba byamaze kubikora mbere y’Inama y’uyu Muryango izaba mu ntangiriro za 2019.

CFTA ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 %; igipimo kiri hasi ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana na Aziya.

Byitezwe ko kugeza mu 2022 aya masezerano azaba amaze gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$.

Ubwo Perezida wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat yakiraga imikono y'abakuru b'ibihugu i Kigali ku wa 21 Werurwe 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza