Imbamutima z’inzego zitandukanye ku bufatanye bw’u Rwanda na PSG

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’Ikipe ya Paris Saint Germain buzamara imyaka itatu bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ubukerarugendo bwarwo n’umupira w’amaguru.

Inzego zitandukanye zirimo abakora mu bijyanye n’ubukerarugendo, abikorera, abashinzwe siporo n’abohereza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bavuga ko bubumbatiye amahirwe menshi.

Muri ubu bufatanye, abakinnyi ba Paris Saint Germain n’abahoze bayikinira bazashobora gusura u Rwanda bagaragaze ibyiza by’u Rwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo na PSG ibikore gutyo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, avuga ko ‘gukoresha abakinnyi bazwi, bemerwa n’abantu benshi n’abafana babo ari ikintu cyiza kizadufasha mu imenyekanishabikorwa ryacu’.

Ikirango cya Visit Rwanda kigaragara muri Stade ya Parc des Princes nk’uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa. Ibi byaraye bitangiye mu mukino PSG yakiriyemo Nantes.

Visit Rwanda izajya igaragara ku mwambaro w’abakinnyi b’ikipe y’abagore ya PSG, ikaba igaragara ku myenda y’imyitozo y’abakinnyi yaba abagabo n’abagore, ikaba igaragara inyuma ku ikoti ryo kwishyushyanya mbere y’umukino.

Mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda, mu bufatanye harimo igikorwa cyitwa ‘Icyumweru i Paris’, aho abakora imyenda, ubugeni, ubukorikori, bazashobora kugaragaza ibikorwa byabo mu Bufaransa icyumweru cyose ku bufatanye na Paris Saint Germain.

Kariza avuga ko ubu bufatanye ari ‘ibintu bishimishije kuri twe, turabona amahirwe menshi afunguka hano by’umwihariko ku bikorerwa mu Rwanda no kubona Visit Rwanda igera kure ku bantu benshi’.

Perezida wa Kabiri w’igice cy’abakora ibijyanye n’Ubukerarugendo akaba n’Umuyobozi wa Serena Hotel mu Rwanda, Daniel Sambai, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane yavuze ko ubu bufatanye babubonamo amahirwe menshi.

Ati “Nk’urwego rw’ubukerarugendo turishimye ku bw’ubu bufatanye, twiteze kubona ubukerarugendo butera imbere nk’uko butahwemye gutera imbere mu myaka ishize, ni iby’agaciro kuri twe.”

Muri ubu bufatanye biteganyijwe ko hazabaho gahunda z’imyitozo ku bana b’abahungu n’abakobwa, gushaka uko amashuri y’umupira w’amaguru ‘academy’ yo mu Rwanda yazakorana n’Ikipe ya PSG.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko ubu bufatanye buzateza imbere siporo cyane.

Ati “Nishimiye ubu bufatanye na PSG nk’ushinzwe siporo, aya ni amahirwe meza kuri twe yo gukomeza guteza imbere siporo yacu by’umwihariko mu rwego rw’umupira w’amaguru.”

Muri ubu bufatanye kandi ikawa n’icyayi cy’u Rwanda kizaba gicuruzwa cyonyine muri Stade ya Parc des Princes, aho abafana baturutse ahantu hose bazashobora kunywa ku cyayi n’ikawa by’u Rwanda.

Uwacu Cynthia wo mu kigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) yavuze ko ibi bizafasha mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga kuko n’ubundi ikawa n’icyayi bitoherezwaga cyane mu Bufaransa.

Ati “Tugendeye ku mwaka tumaze dukorana na Alibaba ubona ikawa twohereza mu Bushinwa yariyongereyeho 700%, noneho tubirebe muri stade irimo abantu ibihumbi 47 buri cyumweru turimo gutanga icyayi n’ikawa twenyine.”

“Turitegura iterambere rinini atari gusa amafaranga tuzakura muri ubu bufatanye ahubwo n’abantu bazaba baje ku mukino baturutse hirya no hino ku Isi bazabimenya, kuko ikawa n’icyayi cyacu bishimwa cyane ku Isi yose.

Ubu bufatanye bw’u Rwanda na PSG buriyongera kubwo rwagiranye na Arsenal FC yo mu Bwongereza. Icyakora bwombi nta kiguzi cyabwo gitangazwa nk’uko impande zombi zabyemeranyijwe ko bikomeza kuba ibanga.

Belise Kariza avuga ko ubu bufatanye bubumbatiye amahirwe menshi ku Rwanda
Umuyobozi wa Serena Hotel mu Rwanda, Daniel Sambai, avuga ko nk'abakora mu rwego rw'ubukerarugendo biteze ko rukomeza gutera imbere
Umunyamabanga Uhoraho muri Minispor, Shema Maboko Didier, yavuze ko umupira w'amaguru uzazamuka kubera ubu bufatanye
Uwacu Cynthia wo muri NAEB avuga ko icyayi n'ikawa by'u Rwanda bizabona isoko ryagutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza