Kim Kardashian ategerejwe i Kigali mu bikorwa by’ubukerarugendo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Mata 2019 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, Kim Kardashian, yitezwe mu bantu bazitabira umuhango wo gutaha Marasa Umubano Hotel biteganyijwe mu ntangiriro za 2020.

Marasa Umubano Hotel imaze imyaka ibiri ivugururwa nyuma yo kugurwa na Marasa Holdings Ltd muri Mata 2017. Ni umushinga washowemo miliyoni $14.4.

Biteganyijwe ko imirimo yo kuyivugurura izaba igeze ku gipimo cya 70% mu mpera za 2019, itahwe ku mugaragaro mu ntangiriro za 2020.

Uwo muhango witezwemo abantu batandukanye barimo n’umunyamideli Kim Kardashian.

Umuyobozi Ushinzwe Imirimo rusange muri Marasa Umubano Hotel, Uwizeye Joël, yabwiye IGIHE ko hotel itazafungurwa bucece ndetse ko Kim Kardashian ari mu batekerejweho mu ifungurwa ryayo.

Yagize ati “Mvuze Kim Kardashian ariko hashobora no kuza abandi batandukanye. Abanyarwanda bitegure ko tuzafungura hotel mu buryo bufatika. Marasa ni ishami ry’ikigo gikomeye ku buryo kubivuga tubyizeye.’’

Marasa ni urugingo rwa Sosiyete Mpuzamahanga Madhvani Group yo mu Bwongereza izwi mu ruhando rw’ibigo bikomeye mu by’amahoteli, aho ifite izirenga 25 ku Isi.

Kim Kardashian amaze imyaka irenga icumi ari mu bagore bavugwa cyane muri Amerika, ahanini biturutse ku mibereho ye ndetse no kuba ari umugore w’umuraperi Kanye West [Ye].

Kim Kardashian yanamamaye mu kiganiro mpamo ahuriramo n’abavandimwe be, Keeping Up With The Kardashians.

Umwaka wa 2020, Marasa Umubano Hotel izatahwamo ni uw’amateka ku bukerarugendo bw’u Rwanda kuko uzahurirana n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 53, bifite abaturage miliyari 2.3 bangana na 1/3 cy’abatuye Isi.

Kuva muri Nyakanga 2018 kugeza Gashyantare 2019, u Rwanda rwinjije miliyoni 52 z’amadolari avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga. Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2019/2020, u Rwanda ruteganya kwinjiza miliyoni $88 mu kwakira inama.

Kim Kardashian azaza mu Rwanda mu ntangiriro za 2020
Uyu mugore ni umwe mu bazwi cyane ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza