Santimetero, Nyabwishongwezi n’indaki ya Perezida Kagame: Ibyihariye ku duce twatangiriyemo urugamba rwo Kwibohora

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Imyaka 26 irashize u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza RPA, urugendo rutari rworoshye kuva mu 1990, ubwo abiganjemo urubyiruko barambirwaga kuba mu buhunzi bakiyemeza gutaha mu rwababyaye.

Icyo gihe u Rwanda rwari ruyobowe n’ubutegetsi bwaranzwe na politiki mbi y’ivangura, yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha aya mateka y’urugamba, mu 2018 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo hatangije umushinga w’ubukerarugendo bukorerwa mu nzira z’urugamba rwo kubohora igihugu, rwabaye ku wa 1 Ukwakira 1990 - 4 Nyakanga 1994.

Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, haje kwemezwa uduce 44 two mu turere dutandatu nk’ahantu hakwifashishwa mu bukerarugendo bw’urugamba rwo kubohora igihugu, ndetse RDB iza kwifashisha impuguke, haza kugaragazwa uduce umunani twihariye, ku buryo twanozwamo ahantu habereye ubukerarugendo. Utwo ni Kagitumba, Shonga, Mulindi, Mukarange, Musanze, Urugano, Sende na Gikoba.

Ni inzira izaba ireshya na kirometero 120 igakora ku turere dutandatu aritwo Nyagatare, Gicumbi, Gakenke, Musanze, Rulindo na Gasabo. Muri ibi bice abantu bazajya bahasura, bazajya batemberezwa ibi bice, basangizwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ni uduce tuzatunganywa mu mushinga ubarirwa muri miliyari 4 Frw, zizakorwa igishushanyo cya gihanga, kugura ubutaka, kubaka no kumenyekanisha ibikorwa, ukazakorwa mu byiciro bitatu guhera mu 2020-2024. Mu cyiciro cya mbere hazatunganywa ibice birimo Gikoba, Shonga na Mulindi, kizuzura mu 2021.

Kagitumba - Nyabwishongwezi

Kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 ingabo za RPA zateye zinyuze ku mupaka wa Kagitumba. Ahagana saa yine z’amanywa nibwo humvikanye isasu rya mbere, ryasize bamwe mu bawurindaga bafashwe mpiri abandi baracika bajya gutanga amakuru, ko igihugu cyatewe n’abanyarwanda bari barambiwe kuba mu buhunzi.

Ahagana ku mugoroba, uwari umuyobozi w’urugamba Maj. Gen Gisa Fred Rwigema yasabye abasirikare bari bateye kwiyambura amapeti ya Uganda bari bambaye bakayajugunya mu Muvumba, ubundi bakarindira kuzambikwa amapeti meza y’igihugu bakomokamo bari biyemeje kwinjiramo no guturamo.

Yahise ashinga batayo enye za gisirikare zirimo iya 1,4,6,9. Iya mbere n’iya kane yazisabye kwerekeza Kagitumba - Kigali naho iya gatandatu n’iya cyenda azisaba kwerekeza Kagitumba - Nyagatare.

Tariki 2 Ukwakira 1990, Rwigema yazamutse ku gasozi ka Nyabwishongwezi kari hafi aho, kugira ngo arebe neza ingabo yari ayoboye, ari nako bimworohera gutanga amabwiriza. Imodoka y’umwanzi yari yaje gutata yahamurasiye yirwanaho nyuma yo kuvumburwa, ahita yitaba Imana.

Umuyobozi w’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashanana Medard, avuga ko kuri ako gasozi ka Nyabwishongwezi hari gukorerwaho inyigo, ku buryo mu minsi iri imbere abazajya bahasura bazajya berekwa byinshi mu bimenyetso byaranze intangiriro z’urugamba. Birimo n’ahantu hatorezwaga bamwe mu basore bahise basanga Inkotanyi ku rugamba, bataraciye mu gisirikare.

Ati "Hano Nyabwishongwezi hazashyirwa ibimenyetso bigaragaza ko haguye intwari y’igihugu, umuntu uzajya ugera hano azajya ahera Kagitumba ku mupaka, aze hano Nyabwishongwezi, yerekwe aho Maj Gen Fred Rwigema yayoboreraga akanaza kuhapfira."

Rwigema akimara gupfa, ingabo zakomeje kuyoborwa na Maj Peter Bayingana na Maj Chris Bunyenyezi, aho banakomeje gutera mu bice birimo Gabiro na Nyagatare.

Nyuma y’ibyumweru bibiri Rwigema apfuye, Paul Kagame wigaga muri Amerika yasanze abandi basirikare ku rugamba tariki ya 14 Ukwakira mu 1990. Icyo gihe ngo yaraje atekererezwa uko ibintu bimeze, ahita asubira muri Uganda kureba abanyepolitiki ba FPR-Inkotanyi kugira ngo abasobanurire uko urugamba rumeze.

Yagarutse ku wa 28 Ukwakira 1990, anasanga abari abayobozi b’ingabo aribo Maj Peter Bayingana na Maj Chris Bunyenyezi bishwe n’umwanzi tariki 24 Ukwakira 1990 mu Kagari ka Rutaraka, ubwo bategwaga n’umwanzi wari uturutse mu gice cya Ngarama. Umwe yiciwe ku muhanda uva Nyagatare werekeza i Kigali, undi yicirwa ku muhanda uva Kagitumba werekeza i Kigali.

Perezida Kagame yahise ahindura amayeri y’intambara, apanga igitero ku mupaka wa Gatuna tariki ya 2 Ugushyingo 1990, ndetse aba ariho hasa n’ahimurirwa urugamba mu rwego rwo kwisuganya no kurwanira ahantu heza.

Kongera kwisuganya, guhindura amayeri y’intambara no gufata ahiswe ’Santimentero’

Kuva mu kwezi kwa karindwi 1991 kugeza mu kwezi kwa gatatu 1992, nibwo ingabo za RPA zagotewe mu gace gato kangana na kilometero zirindwi z’ubutambike n’eshatu z’ubuhagarike, ugana ku mupaka wa Uganda.

Ni mu gace kamenyekanye nka Santimetero bitewe n’uko leta yakitaga, kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.

Ingabo za RPA zari muri iki gice ku buryo Perezida Habyarimana yavugaga ko bagomba kuzitsinsura zigasubira hakurya y’umupaka.

Muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n’ebyiri z’intambike. Iyi ikaba yari irimo akameza n’intebe Perezida Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b’ingabo bicaraga ubwo bazaga guhabwa amabwiriza.

Muri Santimemetero kandi uhasanga umusozi wa Shonga uri hejuru cyane ahitegeye indi misozi yari igose Sentimetero, iriho n’imbunda z’umwanzi. Iyo misozi ni Mabare, Bushara 1, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara 2, Kentarama na Nyabihara.

Uburyo babashije gutsinda umwanzi bakikura muri Santimetero

Iyo ugeze kuri uyu musozi wa Shonga nibwo umenya neza ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari rukomeye, ubonye imisozi yose yari ikikijwe n’umwanzi.

Icyo gihe ngo Perezida Kagame yasabye batayo zari zihanganye n’umwanzi nka Zulu, Echo, Yankee na Bravo, gutanga abasirikare batanga umusanzu, bakagota umwanzi wari uri ahitwa mu Kabuga, bakamukupira inzira zose zatumaga abona ibyo kurya, ubuvuzi n’ibindi.

Ibi ngo byakozwe mu mezi abiri binarangira umwanzi atsinzwe arahunga, aba ari nako bikorerwa ku tundi dusozi twose yari ariho, birangira mu kwezi kwa Gicurasi 1992 hose bahigaruriye, bahita banatera Ruhengeri, Byumba barayigarurira banajyanayo ibirindiro bikuru byabo.

Umuyobozi w’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashana Medard, avuga ko muri iki gice cya Santimetero bateganya gutunganya hegitari 12 zizubakwaho ingoro ndangamurage iri munsi y’ubutaka, igaragaza indake Perezida Kagame yatangiragamo amabwiriza n’ibindi.

Ku gasozi ka Shonga ho hazashyirwa amahema yo kuraramo mu gihe abantu bahasuye, bakahazamuka mu buryo bw’ubukerarugendo, ubundi bagasobanurirwa amateka bitegeye udusozi twariho umwanzi.

Abaturage biteguye kubyaza umusaruro ubu bukerarugendo bubegerejwe

Kuva Nyagatare, Tabagwe na Karama, hari kubakwa umuhanda mwiza wa kaburimbo uzaba ureshya na kilometero 30. Abaturage bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ubu bukerarugendo, ku buryo buzabasigira amafaranga.

Niyibizi Innocent ati "Ubu ndi kwitegura kuhacururiza ibintu bitandukanye birimo ibyo kunywa n’ibyo kurya byoroheje, byajya byifashishwa n’abagiye kuzamuka agasozi ka Shonga."

Ndahiriwe Joseph ufite imyaka 49, we yavuze ko mu gihe hazaba hatangiye kuza abakerarugendo yifuza kuhubaka inzu zo kuraramo, bajya bifashisha mu gihe bashaka gutinda muri ibi bice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu.

Bashanana avuga ko abazajya bakora inzira y’ubukerarugendo bazajya bahera i Nyagatare, basure ibi bice bingana na kilometero 60, nyuma bakomereze mu tundi turere dutanu naho hagiye hari ibimenyetso bitandukanye by’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

I Gikoba hagiye kubakwa ibikorwa bizajya bifasha ba mukerarugendo
Iyi ndaki y'i Gikoba iri ahantu mu rutoki
Imbere mu ndaki hakoreshejwemo imihati ihambiranyije
Iki gice cyatangirwagamo amabwiriza ku bayobozi b'ingabo
I Kagitumba niho urugamba rwatangiriye mu 1990
Hejuru ku gasozi ka Nyabwishongwezi hafite amateka yihariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .