00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Show me Around yateguye uruzinduko rwihariye muri Pariki y’Akagera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gicurasi 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Show Me Around Rwanda Safaris igiye kujyana abanyotewe kureba ibyiza by’u Rwanda gutembera muri Pariki y’Akagera icumbikiye inyamaswa nyinshi, hubahirizwa amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19.

Ni uruzinduko ruzaba tariki ya 29 Gicurasi 2021, rugahuriza hamwe abanyarwanda n’abanyamahanga bose bifuza kwiyibutsa ubwiza bw’u Rwanda bihera ijisho imbonankubone ibyiza birutatse.

Nubwo umwaka ushize icyorezo cya Covid-19 gica ibintu hirya no hino ku isi, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bworohereza ba mukerarugendo mu gihe bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Nk’Inama y’Abaminisitiri iheruka mu myanzuro yayo harimo ko ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) gahunda y’ingendo zabo.

Byatumye Sosiyete Show Me Around Rwanda imaze kubaka izina mu gutembereza ba mukerarugendo, yiyemeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe ikomeza kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda itibagiwe no kwirinda icyorezo.

Mu ruzinduko bateganya muri Pariki y’Akagera icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi, ushaka kujyana nabo tariki 29 Gicurasi 2021 agomba kubanza kwishyura ibihumbi 50 Frw mu gihe ari Umunyarwanda umwe, ibihumbi 45 Frw ku muntu umwe mu gihe abaje ari couple n’amadolari 100 ku bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’amadolari 150 ku munyamahanga.

Muri aya mafaranga harimo ayo kwipimisha Covid-19 mbere yo kujya muri Pariki nkuko bisabwa n’inzego z’ubuzima, harimo amafaranga yemerera umuntu kwinjira muri pariki, harimo ifunguro rya saa sita, amazi, amafaranga yo gutemberezwa muri pariki n’ayo kwifotoza.

Muri uru ruzinduko, abazarwitabira bazabasha kubona amoko atandukanye y’inyamaswa ziba muri iyo pariki, imwe mu zikomeye muri Afurika nyuma yo kuzanwamo intare n’inkura, zisangamo ingwe, inzovu n’imbogo.

Pariki y’Akagera irimo n’izindi nyamaswa zitanduknaye nk’impala n’imparage, impongo, imvubu, inyoni z’amoko asaga 500 n’ibindi.

Umuyobozi wa Show me Around Rwanda, Bukuru Augustin yabwiye IGIHE ko intego ari ugukomeza kweraka ababyifuza ibyiza bitatse u Rwanda, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 zashyizweho.

Yagize ati “Nubwo umwaka ushize icyorezo guhungabanya isi, ntabwo ubuzima bwakomeza guhagarara ari nayo mpamvu Leta yasanze ibikorwa by’ubukerarugendo bishobora gukomeza ariko abantu bakirinda. Pariki y’akagera ni imwe mu icumbikiye inyamaswa nyinshi nziza, inyoni ndetse n’ibimera. Twifuje gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga gukomeza kubyishimira.”

Pariki y’akagera uretse inyamaswa, inabonekamo ibiyaga bitandukanye bituma uwayisuye ataha akiyikumbuye.

Ushaka kugura itike cyangwa gusobanuza yahamagara nimero 0788579351/0789748717 no kuri email: [email protected]

Ku bazaba bamaze kuzuza ibisabwa, urugendo muri pariki y’Akagera ruzatangira saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, rusozwe saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Udusumbashyamba ni zimwe mu nyamaswa ziboneka ku bwinshi muri Pariki y'Akagera
Ishyo ry'imbogo ryivuruguta mu byondo muri Pariki y'Akagera
Inzovu ni zimwe mu nyamaswa eshanu nini ziyoboye izindi muri pariki y'Akagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .