U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya 13 imurika mpuzamahanga ry’ubukerarugendo i Berlin (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Werurwe 2019 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu bihugu 187 byitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga mu bukerarugendo, riri kubera i Berlin mu Budage guhera ku wa 6 Werurwe 2019 kugeza ku wa 10 Werurwe.

Ni ku nshuro ya 13 u Rwanda rwitabira iri murikagurisha ngarukamwaka rya ‘ITB’, aho buri gihugu kiba giharanira kureshya ba mukerarugendo baturuka mu mpande zose z’Isi, rihuriramo benshi bakora ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ryitabirwa kandi n’Ibitangazamakuru bikomeye byo ku Isi kubera inyungu ibihugu biba bifite mu kwerekana ibyiza bifite bishobora gusurwa, no kumenyesha abaturage aho bakorera ubukerarugendo cyangwa bashora imari.

U Rwanda nk’igihugu kirimo gutera imbere mu bikorwa by’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga, ruhagira umwanya ugaragara.

Uyu mwaka muri ‘ITB 2019’ u Rwanda rwaserukiwe n’ibigo bitandukanye bizwi mu kwakira abantu bikanataga serivisi z’ubukerarugendo, biherekejwe n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda.

Umuyobozi muri RDB Ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo, Mutesi Linda, yatangarije IGIHE ko "Itsinda rigizwe n’abanyarwanda nk’uko bisanzwe bishimiye kongera kwitabira iri murika.”

Yakomeje ati "Umunsi wo kurifungura wakozwe nk’uko bisanzwe kuko ni inshuro ya 13 turyitabira nk’u Rwanda, habayeho igikorwa kidasanzwe ku mugoroba w’umunsi wa mbere aho abikorera mu bijyanye n’ubukerarugendo bitabiriye ITB 2019 bahuye na bagenzi babo ba hano mu Budage bakagirana ibiganiro byimbitse.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, Ariella Kageruka, yavuze ko abikorera mu by’ubukerarugendo baganiriye na bagenzi babo bo mu bindi bihugu, hagarukwa kuri serivisi abasura u Rwanda babona zirenze gusura Ingagi gusa.

Ati “Mbere y’uko iyi gahunda ibaho twari twakoze ubushakashatsi dushaka amakuru yimbitse mu bo twazanye ngo bazaganire koko bumvikane uko bakorana mu kubereka ishusho y’u Rwanda, bikaba byabaye mu buryo butuje, bari hamwe, basangira ikirahuri n’amafunguro, bareba filime mbarankuru yerekana ubukerarugendo mu Rwanda, bahuza urugwiro bahana amakuru koko.”

“Twabazaniye n’Ikawa yacu barayisogongera muri ibyo biganiro, ku buryo buri wese yatashye amaze kugira abo bazakorana bahanye amakuru nyabyo, kuko burya iyo wicaranye n’umuntu ku meza mugasangira, mugaseka, mugera kuri byinshi kuruta guhurira mu biro cyangwa mu imurika bisanzwe.”

Yavuze ko bamwe mu bakora mu bukerarugendo bahuye n’abo mu Rwanda, bafite ibikorwa mu bindi bihugu ariko bakibaza uko bakorera no mu Rwanda kuko amakuru yabageragaho ari uko mu Rwanda ari aho gukorera hizewe.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Nshimiyimana Benedicto, wari uhagarariye Ambassaderi Igor César, yavuze ko bishimishije kubona abanyarwanda bahuye n’abanyamahanga bakora ibintu bisa.

Ati “Buri wese aba akeneye serivisi z’undi kuko abakerarugendo baba bifuza guhabwa amakuru n’ababifitiye ubunararibonye, abari aha bose rero ni abantu koko b’abanyamwuga mu kazi.”

Yakomeje avuga ko igisigaye ari ukureba uko ibyaganiriweho byashyirwa mu bikorwa, abizeza ubufasha buzakenerwa ku rwego rwa ambasade.

Mu bigo byaturutse mu Rwanda harimo RwandAir, Charleston Tours, Thousand hills Africa; Primate safaris, Charleston Travel, Wildlife tours-Rwanda, Jambo Tours Rwanda, Amahoro Tours, International Tours & Travel, Thousand Hills Africa, Shami Tours n’ibindi.

Iri murika rya ’ITB’ ryatangiye mu 1966 i Berlin mu Budage nk’uruganda ruhoraho rwo gufasha no guhuza abakerarugendo b’umwuga n’abagenzi n’abandi bose bakora ibijyanye n’ubukerarugendo ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .