Uko hoteli zo mu Rwanda zikurikirana mu nyenyeri mu 2018

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Ukuboza 2018 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje uko ibigo by’ubukerarugendo bibarizwamo amahoteli bihagaze hashingiwe ku nyenyeri zabyo.

Uru rutonde rukurikira urwo mu 2017. Rwatangarijwe mu birori byabereye muri Serena Hotel ku wa 19 Ukuboza 2018.

Ubugenzuzi kuri hoteli zahawe inyenyeri bwarebye ku ngingo 16 zirimo ibikoresho byo ku nyubako, imiterere ya restaurant, bar, igikoni, ibyumba, isuku, serivisi z’amajwi, parking n’umubare w’abakozi zigenwa n’ibipimo bihuriweho mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Iteka rya Minisitiri rigena ibipimo ngenderwaho mu gushyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo, riteganya ko bihabwa inyenyeri buri myaka ibiri.

Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yasobanuye ko itegeko riri gushyirwa mu bikorwa rimaze imyaka ibiri.

Yagize ati “Itegeko risaba buri wese (hoteli) kugira icyiciro abarizwamo ngo byorohere ba mukerarugendo kumenya urwego rwa hotel cyangwa restaurant agiyemo.”

RDB yijeje imikoranire n’inzego mu gukemura ibibazo birimo ibiciro bihanitse ku mahoteli yo mu Rwanda.

Ati “Mu ishami ryacu rivuganira ishoramari tuzagerageza gukora ubuvugizi kugira ngo ibiciro bya hoteli bijye hasi. Hari igihe umuntu yubaka hoteli n’ibikoresho byo hanze kandi hari ibiciriritse biri mu Rwanda. Urwego rw’abikorera ntiturashyiramo imyumvire yo kugabanya ikiguzi. Dukora ubuvugizi ariko nabo bafite urwabo ruhare.”

Hotel na motel 57 zatangajwe ziyobowe na Hotel ya One & Only Nyungwe House yahawe inyenyeri eshanu. Ni iya mbere iri kuri uru rwego mu zibarizwa hanze ya Kigali.

Hoteli eshanu zahawe inyenyeri enye zirimo High Ground Villa and Apartments mu Mujyi wa Kigali, Classic Lodge na Fatima Hotel z’i Musanze, Epic Hotel & Suites y’i Nyagatare na Moriah Hill Resort y’i Karongi.

RDB kandi yatanze inyenyeri eshatu kuri hoteli 19. Zirimo Hotel Villa Portofino iri Nyarutarama, Dove Hotel ya ADEPR ku Gisozi, Hill View Lake Kivu, Dmall Hotel, Delta Resort Hotel, Centre Diocésain de Pastorale Incuti y’i Rusizi, Olympic Hotel, Kivu Paradise Hotel, Bambo Restaurant & Hotel (2000 Hotel), Nyagatare Diplomat Hotel, Best View Hotel Ltd, Centre d’Accueil Mater Boni Consilli, Kivu Peace View Hotel, Scheba Hotel, Onomo Hotel, Elevate Suites Ltd, Garr Apartments, Rohi Apartment na Kami Executive Apartment.

Hoteli 26 zahawe inyenyeri ebyiri. Ni Faraja Hotel, Saint Anne Hotel, Golden Monkey Hotel, St Augustine Apartment &Hotel, Champion Hotel, Ntende Hotel, Rusizi Progress Hotel, Diane Fossey Hotel, Orient Park Hotel Ltd, Iris Guest House, Elegancia Hotel, The Palm Beach Hotel, Hotel Greenwich Ltd, La Posh Hotel, Galileo Hotel Stadium Ltd, Le Printemps Hotels Ltd, Kigali View Hotel & Apartment Ltd, Silent Hill Hotel, Centre Saint Joseph, Step Town Hotel, Credo Hotel Ltd, Civitas Hotel Ltd, Ubumwe Hotel, Fanad Guest House, Golf Eden Rock Hotel na Midland Motel y’i Kayonza.

Icyiciro cy’ibigo bifite inyenyeri imwe kirimo Centre d’Accueil Saint François d’Assise, Heartland Hotel, Crown Resort Hotel, Reward Guest Rooms Ltd, Rubavu Motel y’i Rusizi na Eastland Motel.

Muri ibi birori hanatanzwe impamyabushobozi ku bantu 29 babonye amanota abemerera kuba abagenzuzi ba hoteli ku rwego rwa EAC.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo mu 2018 igaragaza ko mu Rwanda hari ibyumba bya hoteli 14 866, birimo 8183 mu Mujyi wa Kigali na 6683 mu ntara.

Marriot Hotel iri mu rwego rwa mbere rw'izifite inyenyeri eshanu mu Rwanda
Radisson Blu Hotel nayo iri mu cyiciro cya hotel z'inyenyeri eshanu
Kigali Serena Hotel ni imwe muri hotel z'inyenyeri eshanu mu Rwanda
Fatima Hotel iri mu Karere ka Musanze yahawe inyenyeri enye
Dove Hotel ya ADEPR iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali yahawe inyenyeri eshatu
Diana Fossey Hotel Nyiramacibiri iri mu cyiciro cy'iz'inyenyeri ebyiri
Ntende Hotel yashinzwe n'abahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga umuceri, iri ku rwego rw'inyenyeri ebyiri
Kivu Paradise Luxury Resort ni hoteli iri i Gisenyi ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu iri muri 19 zahawe inyenyeri eshatu
Onomo Hotel yatangiye imirimo yo gukorera mu Rwanda muri Gicurasi 2018 yahawe inyenyeri eshatu
Hotel na motel 57 zatangajwe ziyobowe na Hotel ya One & Only Nyungwe House yahawe inyenyeri eshanu
Epic Hotel & Suites y’i Nyagatare yahawe inyenyeri enye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza