Urwego rw’ubukerarugendo muri EAC mu bihombo kubera Coronavirus

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Mata 2020 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Business Council, EABC) rwagaragaje ko urwego rw’ubukerarugendo mu karere ruzahura n’ibihombo bikomeye kubera guhagarika ibikorwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

EACB igaragaza ko muri EAC nibura miliyari eshanu z’amadolari yagombaga kwinjizwa n’ubukerarugendo azagabanyuka mu 2020 kubera icyo cyorezo, mu gihe abakerarugendo bagera kuri miliyoni 6.2 bagombaga kuza gusura akarere bashobora kugabanyuka.

Guhera muri Werurwe uyu mwaka, ibikorwa by’ubukerarugendo byatangiye guhagarara muri EAC hirindwa ikwirakwizwa rya Coronavirus. Nk’amahoteli n’amapariki byarahagaze.

Ibihugu kandi byahagaritse ingendo z’indege hirindwa ko hari ababyinjiramo bafite Coronavirus.

Raporo ya EABC yasohotse tariki 4 Mata, igaragaza ko ubukerarugendo ari rumwe mu nzego zinjiriza amafaranga menshi ibihugu bigize EAC ruzahomba cyane.

Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) yo mu 2018 yagaragaje ko abakerarugendo b’abanyamahanga binjira muri EAC biyongereye bakagera kuri miliyoni 5.7 mu 2017 bavuye kuri miliyoni 3.5 mu 2006.

Ubukerarugendo bwagize uruhare rwa 8.8 % ku musaruro mbumbe (GDP) w’ibihugu byose bigize EAC mu 2017.

Sosiyete z’indege zirugarijwe

EABC ivuga ko sosiyete z’indege muri EAC nazo zatangiye kugerwaho n’ibihombo nyuma y’ubwiyongere bwa Coronavirus.

Imibare itangwa na Sosiyete ishinzwe iby’ubwikorezi bw’indege, International Air Transport Association (IATA) yerekana ko kugeza kuwa 11 Werurwe, sosiyete z’indege nyafurika zari zimaze guhomba miliyari 4.4 z’amadolari kuva Covid-19 yatangira.

Impamvu ni uko abakerarugendo mpuzamahanga benshi basubitse ingendo bari bafite, sosiyete z’indege zibura abo zitwara, binagira ingaruka ku bandi barimo abatembereza ba mukerarugendo, abakata amatike y’indege n’abandi bungukira ku bukerarugendo.

Nka Kenya Airways iteganya igihombo cya miliyoni umunani z’amadolari mu kwezi kandi ibintu bishobora kurushaho kuba bibi uko iminsi ishira mu gihe icyorezo cyaba gikomeje. Iyo sosiyete iteganya ko izahomba abakiliya miliyoni 2.5, bikayigusha mu bihombo bya miliyari 0.54.

IATA ivuga ko Sosiyete ya RwandAir ishobora guhomba abagenzi 79 000, bikayigeza ku gihombo cya miliyoni 20.4 z’amadolari. Ibyo kandi bishobora gushyira mu kaga akazi k’abakozi 3 000.

IATA ivuga ko mu kuvana sosiyete z’indege mu bihombo ku rwego rw’Isi, hakenewe inkunga ya miliyari 200 z’amadolari.

Amahoteli mu bihombo

Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau) kigaragaza ko inama zigera kuri 20 zari kubera mu Rwanda hagati ya Werurwe na Mata zasubitswe kubera Coronavirus.

Kuba abakerarugendo bitabira inama n’abaza mu bukerarugendo bwo kwinezeza barahagaze, biri guhombya amahoteli menshi arimo ayo mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Hilltop Hotel, Innocent Tuyishime, yabwiye IGIHE ko abari bariyandikishije basaba kuhakorera inama cyangwa kuharara bamaze kubihagarika.

Ati “Hari inama mpuzamahanga zari zaramaze kuduteguza. Hari nk’inama zo mu karere abantu bagombaga kuzamo baraduteguje mu kwezi kwa gatatu, ukwa kane kugeza mu kwa karindwi, bose bamaze kubihagarika.”

Tuyishime avuga ko mu rwego rw’amahoteli ho babara igihombo cy’igihe kirekire, kuko n’abari barabateguje mu mpera z’umwaka, batarafata umwanzuro uhamye kuko batazi igihe icyorezo kizarangirira.

Ati “Igihombo twe mu mahoteli dufite ntabwo kiri mu kwa gatatu cyangwa ukwa kane gusa, cyamaze gufata n’amezi ari imbere. Nk’abari baratwandikiye bagombaga kuzaza mu kwa cyenda n’ukwa cumi ntabwo barafata umwanzuro ariko batwandikiye mu minsi ishize bavuga ngo tuzareba, tuzavugana.”

Igihombo kandi ku mahoteli gishobora gukomeza kuko n’iyo Coronavirus yagabanya umurego, itashirira rimwe ku Isi yose ku buryo ibihugu bifungura amarembo bitikanga nka mbere.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubukerarugendo, The World Tourism Organization (UNWTO) ugaragaza ubukerarugendo buzagira igihombo cya miliyari ziri hagati ya 300 na 450 z’amadolari mu 2020.

Sosiyete zindi zakoraga mu bijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda, nazo zatangiye gutaka ibihombo mu gihe hatagize igikorwa ngo zibashe kubyivanamo.

Umuyobozi wa Sosiyete itembereza ba mukerarugendo Show Me Around Rwanda Safaris, Bukuru Augustin, yabwiye IGIHE ko nyuma y’ingamba zafashwe hirindwa Coronavirus, bahise bahagarika ibikorwa kuko nta bakerarugendo bo gutembereza bari bakinjira.

Ati “Nk’ubu twari mu gihe cy’abakerarugendo bake ariko ntitwaburaga nk’abakiliya 20 mu kwezi ukaba wakomeza kubona amafaranga yishyura aho ukorera, abakozi […] Ubu nta muntu wakoherereza n’ubutumwa bugufi, cyangwa email aguteguza kuzamutembereza n’ubigerageje aravuga ati nzakumenyesha neza nyuma.”

Bimwe mu byo EABC itanga nk’inama zafasha kugabanya ibihombo mu rwego rw’ubukerarugendo muri ibi bihe, harimo gusaba ibihugu gushyiraho ubufasha ku bigo by’ubukerarugendo bikabasha kugabanya ibihombo hibandwa ku byagizweho ingaruka cyane.

Nka Kenya yamaze gutanga miliyoni eshanu z’amadolari zo gufasha mu rwego rw’ubukerarugendo.

IGIHE yagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ntibyakunda, gusa amakuru yizewe ni uko iryo shami ryandikiye ibigo biri mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, bisabwa kwandika ibyo bikeneye ngo bive mu bihombo kugira ngo bifashwe kubona inguzanyo ku nyungu zoroheje ku bufasha bw’Umuryango MasterCard Foundation.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2017 bwari bufite uruhare rwa 12.7% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Ku rwego mpuzamahanga, UNWTO igaragaza ko Coronavirus izashyira mu kaga imirimo y’abantu miliyoni 50 bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo.

U Rwanda rwahagaritse ibikorwa by'ubukerarugendo muri za pariki hirindwa icyorezo cya coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .