00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturiye pariki y’Akagera bakijijwe imparage n’imbogo zari zarabajujubije

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 3 May 2016 saa 07:44
Yasuwe :

Imparage 28 hamwe n’imbogo 6 zakuwe inyuma y’uruzitiro rwa pariki y’Akagera aho zari zarajujubije abaturage zibonera imyaka.

Mu byumweru bibiri bishize mu Karere ka Kayonza hamwe no mu mudugudu w’Akayange mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, hifashishijwe indege ya kajugujugu mu gikorwa cyo gusubiza inyamaswa muri parike.

Parike y’Akagera ifite uruzitiro rw’ibilometero 110 rwaje ari igisubizo ku kibazo cy’inyamaswa zoneraga abaturage zikaba zanahungabanya ubuzima bwabo.

Uruzitiro rutandukanya Pariki y’Akagera n’abaturage rwatangiye kubakwa mu 2012 rurangira 2013.

Icyakora kubera ko hari inyamaswa zitabaga mu mbago za Pariki ubwo rwubakwaga zasigaye hanze ari na zo zonera abaturage muri iki gihe.

Mu nyamanswa zasigaye inyuma y’uruzitiro izikunze kubangamira abaturage cyane ni imbogo, imvubu n’imparage.

Nk’uko itangazo rya Parike y’Akagera ribigaragaza, guhera mu mwaka wa 2013, inyamaswa 920 zari zarasigaye inyuma y’uruzitiro zimaze gusubizwa muri parike, harimo imbogo 446, imparage 480, impala 46 n’impongo 13.

Inyamaswa zimwe zisubizwa muri pariki hifashishijwe kajugujugu
Inyamaswa zirafatwa zigasubizwa muri pariki
Inyamaswa ifashwe mbere yo gusubizwa muri pariki yerekwa abaturage
Haracyari inyamaswa nke hanze ya pariki

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .