00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu zikomeye zateje impinduka mu biciro byo gusura ingagi no kuvanaho umwihariko ku Banyarwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 May 2017 saa 12:42
Yasuwe :

Kuwa 6 Gicurasi, nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ibiciro bishya byo gusura Ingagi mu birunga, kivanwa ku madolari 750 ya Amerika gishyirwa ku $ 1500 kuri buri muntu wese.

Ni ukuvuga ko n’Umunyarwanda wifuza gusura Ingagi agomba kwishyura angana hafi na miliyoni 1.2 Frw, avuye ku 30 000 Frw yishyurwaga guhera kuwa 1 Kamena 2012.

Ibiciro bishya ntibiri kuvugwaho rumwe n’ibigo bifasha ba mukerarugendo bivuga ko bishobora kubaremerera ntibaze mu Rwanda, nubwo RDB ivuga ko imaze kugurisha impushya 25 ku $1500 zo gusura ingagi, ziri hejuru ya 80% z’izari zisigaye kugurishwa uyu mwaka.

Mu kiganiro In Focus cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yasobanuye ko kuzamura igiciro cyo gusura ingagi byashingiye ku mpamvu zirimo kuringaniza uburyo abantu bahura n’Ingagi no kongera ubushobozi mu kuzibungabunga.

Kuki umwihariko wavuyeho ku banyarwanda?

Nubwo mbere abenegihugu batishyuraga kimwe n’abanyamahanga, RDB ivuga ko batabyajije umusaruro amahirwe bari bahawe, kuko ari 3% bazisura mu mwaka, bangana n’abantu 600.

Akamanzi yavuze ko bakeneye kwigishwa ibintu byihariye ku ngagi, uko 95% zitwara nk’abantu n’uko u Rwanda, ko Uganda na Congo aribo bazifite, bityo bakabanza kuzigirira amatsiko.

Ati “Nibamara gutora uwo muco wo kureba ingagi no kuziha agaciro, bazabasha kwishyura $1500, kuko bayishyura n’ahandi. Si uko nta muntu ushobora kuyabona mu Rwanda. Urebye nko kugura imodoka, mu Rwanda hari izirenga ibihumbi 100, ukishyura ubwishingizi, amavuta ikoresha, kuko wumva ko bifite agaciro, kandi Abanyarwanda benshi babasha kubikora. ”

Umwe mu bayobora ikigo cy’ubukerarugendo, Amos Wekesa, wo muri Uganda, nk’umwe mu bazana ba mukerarugendo mu Rwanda, yavuze ko bitewe n’uburyo ingagi ari umwihariko muri iki gice, nta kizabuza kuzamura ibiciro byo kuzisura, ku buryo bizagera no ku $5000 cyangwa $10 000.

Kugeza ubu Uganda isangiye n’u Rwanda Ingagi zo mu birunga, ariko mu gihe u Rwanda rwishyuza $1500, muri Uganda ho uruhushya ni $600, ndetse mu bihe bitabamo ingendo nyinshi nko muri Mata, Gicurasi na Ugushyingo ni $450.

Ibiciro bishya bizazamura inyungu ku baturiye Pariki

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yasubije ko Abanyarwanda batabujijwe uburenganzira bwabo kuko n’inyungu iva mu bukerarugendo bwinjiza amadevize menshi mu gihugu, igira uruhare mu iterambere ryacyo.

Yakomeje agira ati “Iyo tubonye amafaranga mu bukerarugendo bwo gusura ingagi, abaturiye icyo gice bahabwaga 5% ariko ubu biri kwiyongera ngo bibe 10% ku baturiye za pariki. Nguhaye urugero ku byo yakoze, nko muri Nyabihu twubatse amashuri abiri, uyu munsi ari kwigamo abana 1300 mu murenge umwe gusa, kandi dukorana n’imirenge irenga 10 mu gihugu cyose.”

“Urebye abantu barenga igihumbi babona uburezi mu murenge umwe mu icumi kubera ubukerarugendo, ukagereranya n’abantu 600 bajya gusura ingagi, Abanyarwanda babona inyungu. Ibyo nitubyitegereza tuzabona agaciro k’iyi gahunda.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi

Hari uburyo buzakoreshwa mu kwigisha Abanyarwanda

Akamanzi yavuze ko mbere Abanyarwanda batabyaje umusaruro amahirwe yo gusura ingagi mu Birunga, kandi ngo si uko badakunda ubukerarugendo kuko muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, abarenga kimwe cya kabiri ari Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Ibyo bitwereka nk’abantu bashinzwe ubukerarugendo ko ikibazo atari igiciro, icyo twabonye ni uko tugomba kubanza kubigisha, mwirengagize igiciro.Kimwe mu bizakoreshwa ni uko hari ibihe bimwe mu mwaka, aho tuzajya tubasaba gusura Ingagi, ngo tubarememo uwo muco.”

Yavuze ko hateganywa ubukangurambaga butandukanye, ku buryo Abanyarwanda ubwabo bazajya bishyura $1500.

Wekesa yashimangiye ko kuba Abanyarwanda badasura ingagi ari ikibazo, atanga urugero ku Bushinwa, aho miliyoni 500 z’Abashinwa batembera igihugu cyabo buri mwaka, abanyamahanga bagasigara ari miliyoni 33 zonyine.

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bakunda ibintu byabo, abanyamahanga bakwizana. Ibaze buri Munyarwanda wese ugiye mu mahanga avuga ngo nkunda u Rwanda, bakamubaza ibibazo kuri iki gihugu, bakakiganiraho kuko yaba akizi.”

Akamanzi yavuze ko abantu basura ingagi ku munsi mbere bari 80 nubwo RDB iheruka kwemeza ko biyongera, kuko ubusanzwe ku mwaka ingagi zisurwa n’abantu bagera ku bihumbi 29 ku mwaka. U Rwanda rukomeje kuzamura umubare w’ingagi rufite, kuko nko mu 2010 rwari ufite imiryango 9 y’ingagi, ubu igeze kuri 20.

Mu biciro bishya, abantu batinda mu Rwanda nk’uwasabye gusura Ingagi, Pariki y’Akagera na Nyungwe, agabanyirizwa 30% akishyura $1050.

Impushya zo gusura Ingagi zagurishijwe uyu mwaka wose zirarenga ibihumbi 20 muri 29 000 zigurishwa buri mwaka kandi abaguze izo gusura Ingagi mu 2018 nta mpinduka zizabageraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .