00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkura ya mbere mu ziherutse kuzanwa muri Pariki y’Akagera yabyaye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 September 2017 saa 04:02
Yasuwe :

Imwe mu nkura ziherutse kuzanwa mu Rwanda yabyaye yabaye iya mbere ibyaye muri 18 zagejejwe muri Pariki y’Akagera muri Gicurasi uyu mwaka.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko iyo nkura izwi ku izina rya Ineza ishobora kuba yaraje mu Rwanda imaze amezi ari hagati ya 15 na 16 ihaka. Muri Kanama uyu mwaka nibwo abakozi ba Pariki y’Akagera babonye akana kayo.

Ubuyobozi bwa Pariki mu itangazo bwashyize hanze, bwagaragaje ko kuba inkura ya mbere yavukiye mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 ishize zaracitse ari ikimenyetso cyo kororoka k’ubwoko bw’inkura z’umukara ziri gukendera ku isi.

Iyi nkura yitwa Ineza ni ubwa kabiri ibyaye, ubwa mbere ikaba yarabyaye ikiri muri Afurika y’Epfo ibyara Kimasa ndetse zombi zazanwe mu Rwanda.

Kimasa y’imyaka ibiri n’igice, ikimara kugera mu Rwanda yahise itangira kwirwanaho, ntigaragare igendana cyane na nyina.

Umuyobozi wa Pariki y’Akagera, Jes Gruner, yavuze ko ari inkuru nziza ku Rwanda kubera ingufu rushyira mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Inkura ya mbere yavutse mu myaka icumi ishize, ni ibihe bidasanzwe ku Rwanda n’abanyarwanda, igihugu kiri ku isonga mu kwita ku nyamaswa ziri gukendera.”

Pariki y’Akagera itangaje kororoka kw’izi nkura kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeli, umunsi mpuzamahanga wahariwe inkura ku isi.

Ku isi hasigaye inkura zo mu bwoko bw’umukara z’iburasirazuba (Eastern Black Rhinos) zitagera ku gihumbi, mu gihe iz’umukara gusa zitarenga ibihumbi bitanu. Nyuma y’iyi nkura yavutse, ubu muri Pariki y’Akagera harabarizwa inkura 19.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo mu Rwanda hazanwe inkura 20 zivuye muri Afurika y’Epfo ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga ufasha guverinoma zitandukanye kuri uyu mugabane mu gucunga pariki z’ibihugu n’ibyanya bibungabunzwe, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB n’Umuryango witiriwe umuherwe Howard G. Buffett.

Icyo gikorwa cyinjije u Rwanda mu ruhando rw’ibihugu bifite inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika arizo Intare, Inzovu, Imbogo n’Inkura. Rwinjiye no mu bihugu byo muri iki gice cya Afurika bifite izo nyamaswa, birimo Afurika y’Epfo, Tanzania, Kenya na Botswana.

Ahagana mu 1970, muri Pariki y’Akagera habagamo Inkura z’Umukara zigera kuri 50, ariko uwo mubare waje kugabanyuka cyane bitewe na ba rushimusi kugeza ubwo iya nyuma yaherukaga kugaragara mu 2007.

Muri Nzeri nibwo byatangajwe ko Ineza, inkura ya mbere mu zazanywe mu Rwanda yabyaye
Akana ka Ineza bwa mbere kagaragaye muri Kanama uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .