00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze:Abasenateri basabye RDB gukangurira Abanyarwanda kwitabira ubukerarugendo

Yanditswe na

Jean Claude Bazatsinda

Kuya 21 April 2016 saa 05:36
Yasuwe :

Muri bakerarugendo basaga ibihumbi 27 basuye pariki y’ibirunga, mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda bari 9% gusa ni ukuvuga basaga gato ibihumbi bibiri.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze, aho iyi Pariki iherereye, bavugako batayisura ku bwo gutinya ibiciro, abandi ugasanga nta n’amakuru yaho bafite.

Kamanzi Claude, umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati "Nanjye ndabikeneye nkajya kwirebera ibyiza by’iwacu aho kujya mbyumva cyanga nkabisoma mu binyamakuru ariko nzitirwa n’uko ntamikoro mfite."

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, isaba RDB kurushaho gukangurira abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’ubukerarugendo, hagamije kubuuteza imbere.

Senateri Jacqueline Muhongayire yagize ati "Ikibazo cy’ibiciro cyavuzwe ariko bakwiye kureba nk’abaturage b’ino baje ari benshi uburyo bagabanya ibiciro bakaborohereza".

Iyi komisiyo kandi yanasabye inzego z’amahoteli, Restaurant ndetse n’ibigo byigisha ibijyanye n’ubukerarugendo kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukerarugendo.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu duce twakira ba mukerarugendo benshi, basura ahanini ingagi ziba muri Pariki y’ibirunga.

Umunyamahanga yishyura amadolari 750, hafi ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, na ho Umunyarwanda akishyura ibihumbi 30 gusa.

Gusa bamwe mu batuye muri aka karere ubwabo usanga batarasura na rimwe ibyo byiza nyaburanga bavuga ko batinya ibiciro bihanitse.

Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’inzego zitandukanye zirebwa n’ubukerarugendo tariki ya 20 Mata, aba basenateri babashishikarije kurushaho kunoza ibyo bakora, kugira ngo igihugu kizagere ku ntego cyihaye yo kuzamura umubare w’abanyarwanda bitabira ibikorwa by’ubukerarugendo ukagera nibura kuri 30% muri 2017.

Abasenateri basabye abanyamahoteli na resitora kunoza ibyo bakora mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo
Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Inteko Ishinga Amategeko basuye akarere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .