Amafaranga yahererekanyijwe hifashishijwe telefoni yiyongereyeho ku kigero cya 450% mu mezi atatu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Umubare w’amafaranga yahererekanyijwe mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga hagati ya Mutarama na Mata 2020, wageze kuri miliyari 40 Frw, bivuze ko yiyongereye ku kigero cya 450 % avuye kuri miliyari 7.2 Frw zahererekanyijwe mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2020.

Imibare yumvikanisha ko kwishyurana mu ntoki byagabanyutse ku buryo bugaragara muri iyi minsi Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyandurira mu gukoranaho.

Muri Werurwe nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yemeje ko mu gihe cy’amezi atatu uhereye tariki 19 Werurwe 2020 nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu ukura amafaranga kuri konti yo muri banki ayashyira kuri Mobile Money cyangwa ayakura kuri Mobile Money ayohereza kuri banki mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura coronavirus.

Ibyo bijyana n’uko nta kiguzi gicibwa abantu bahererekanya amafaranga kuri Mobile Money.

Nkuko bigaragara muri raporo yakozwe n’Ikigo insight2impact ku bufatanye na RURA, mu cyumweru cya mbere cya gahunda ya Guma mu Rugo umubare w’abahererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga wageze kuri miliyoni 1.2, uvuye ku bantu 600 000 mu cyumweru cyari cyabanjirije Guma mu Rugo.

Mu cyumweru cya nyuma cya Mata 2020, abantu miliyoni 1.8 bahererekanyije amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Guhera tariki 9 Werurwe kugeza tariki 15 Werurwe, hahererekanyijwe amafaranga angana na miliyari 10.7 Frw ariko mu cyumweru cyarangiye tariki 22 Werurwe amafaranga yahererekanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga yari ageze kuri miliyari 24 Frw.

Iyi raporo igaragaza ko nubwo umubare munini w’abantu bahererekanyije amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga ari abagabo, abagore nabo bariyongereye kuko mbere ya Guma mu Rugo, abagore boherezaga amafaranga bari ku kigero cya 31 % ariko mu cyumweru cya gatanu cya Guma mu rugo bari bageze kuri 36 %.

Kwishyura ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga nabyo byariyongereye. RURA na Insight2impact bigaragaza ko uhereye hagati muri Gashyantare uyu mwaka ukageza hagati muri Mata, agaciro k’amafaranga yishyurwa ibicuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kiyongereyeho 700 % mu cyumweru.

Raporo ivuga ko uko kwiyongera k’uburyo bwo kwishyura no kohereza amafaranga hifashishijwe ikoranabuganga bikwiriye gutanga amasomo kuri za Leta zishaka guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Bagira bati “Ni ngombwa ko bishyirwa ku giciro gito. Kuvanaho ikiguzi cyo koherereza amafaranga hifashishijwe telefone mu gihe cya Guma mu Rugo, byagaragaje ko ubwo buryo bushobora guhangana n’ubwo kwishyura mu ntoki.”

Raporo ivuga ko nubwo abakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana biyongereye, byaba byiza gutegereza nyuma y’icyorezo cya Coronavirus ibintu byasubiye ku murongo akaba aribwo hafatwa umwanzuro niba ubwo buryo buramba.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaza ko kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byihutisha ubukungu kandi amafaranga atakara mu bucuruzi akagabanuka cyane.

Imibare yo mu 2017 igaragaza ko nibura buri mwaka BNR itakaza miliyari ebyiri zo gukoresha inoti nshya n’ibiceri bisaza kubera guhererekanywa mu ntoki.

U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, amafaranga abarirwa ku kigero cya 80 % y’umusaruro mbumbe w’igihugu azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga, avuye kuri 34.6% mu 2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .