Ba rwiyemezamirimo bakajije ingamba zigamije kurinda abakiliya babagana Coronavirus

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Werurwe 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Coronavirus yahinduye uko abantu babayeho ku Isi cyane ko serivisi nyinshi ziri gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19, yugarije Isi.

COVID-19 yatumye hashyirwaho ingamba zifatika zo guhangana na yo zirimo gushyiraho aho abantu bakarabira, kwirinda amahuriro y’abantu benshi, kuramukanya n’ibiganza n’ibindi.

Iki cyorezo cyageze ku Isi yose ndetse kuri ubu mu Rwanda abantu bagera kuri 11 bamaze kugaragarwaho iyo ndwara.

OMS yemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi bitewe n’uburyo umubare w’abandura iyo ndwara wiyongera ubutitsa, kuva yaboneka mu Bushinwa mu Ukuboza 2019.

Coronavirus imaze guhitana abantu 8,790, mu gihe abayanduye magingo aya bagera ku 213,541, muri bo 84,314 barayikize.

Ibigo bitandukanye byashyizeho uburyo buzafasha ababigana gukomeza ingamba zo kwirinda ko bafatwa n’iki cyorezo.

Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda Rwanda Cash-Africash-Moneytrans, Nsengiyumva Ramadhan, uri mu Banyarwanda bafite ibikorwa byabo mu Rwanda nyuma yo gushaka ubumenyi mu mahanga.

Rwanda Cash yaje kuvamo izina rya Rwanda Cash-Africash-Moneytrans itanga serivisi ku bohereza amafaranga mu Rwanda no mu mahanga.

Mu gukomeza gutanga serivisi zayo muri iki gihe, Nsengiyumva, yavuze ko ikigo ayoboye cyafashe ingamba zo kongera umutekano ku bijyanye n’ubuzima ku bakozi n’abakiliya bayo ku buryo bwihariye mu guhangana na Coronavirus.

Yagize ati “Ibiro byacu biri i Bruxelles mu Bubiligi birafungura ariko umuntu umwe ni we wemerewe kwinjira yamara guhabwa serivisi undi akaba yakurikira. Turakomeza kubagezaho ibyemezo bigenda bifatwa n’ubuyobozi mu kubungabunga ubuzima bwacu muri ibi bihe.’’

Yavuze ko n’ishami ryo mu Rwanda ryakajijwemo ingamba zo guhangana na Coronavirus.

Yakomeje ati “Ibiro byacu mu Rwanda nabyo byafashe ingamba, ni ukugira ubudakemwa mu bisabwa ngo ntihakwirakwizwe coronavirus. Amasaha yo kwakira abantu ni uguhera saa Mbili n’igice za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba.’’

Abashaka kohererezanya amafaranga bifashishije Rwanda Cash-Africash-Moneytrans bashyiriweho imirongo ya telefoni bashobora kubazaho andi makuru zirimo +32 2 227 18 20 ku bari mu Bubiligi na +250 788 35 87 87 ku bo mu Rwanda.

Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda Rwanda Cash-Africash-Moneytrans, Nsengiyumva Ramadhan, yavuze ko bafashe ingamba zo guhangana na Coronavirus ariko serivisi zo guhererekanya amafaranga zikomeje gutangwa
Rwanda Cash-Africash-Moneytrans itanga serivisi ku bohereza amafaranga mu Rwanda no mu mahanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .