00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 20 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 January 2022 saa 05:11
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Banki NKuru y’Igihugu (BNR), yongeye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda zizamara imyaka 15.

Kwakira ubusabe bw’abifuza gutsindira izo mpapuro byafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 bikaba biteganyijwe ko iki gikorwa kizasozwa ku wa 19 Mutarama 2022.

Mu butumwa Banki Nkuru y’Igihugu yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko abashoramari bahamagariwe kuzuza ibisabwa mu gihe cyateganyijwe bakaba barimo abantu ku giti cyabo b’imbere mu gihugu n’ibigo by’ishoramari byaba ibyo mu gihugu n’ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.

Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.

Mu Rwanda abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, nabo batangiye kwitabira iri soko ry’impapuro mpeshamwenda cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe hasobanurwa akamaro kazo, bwatangiye mu 2014.

Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .