COVID-19: U Buyapani bwashoye miliyari hafi igihumbi zo kuzahura ubukungu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Mata 2020 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Buyapani yiyemeje gutanga hafi miliyari 1000 z’amadolari zo kurinda ubukungu bwayo kugwa muri ibi bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe kuri uyu wa Mbere yatangaje ko miliyari 989 zigiye kwifashishwa mu kuzahura ubukungu n’ubucuruzi bwari butangiye guhura n’ihungabana.

Mu mafaranga yatanzwe harimo miliyari zo gufasha imiryango n’abafite ubucuruzi buciriritse batakibasha kugira icyo binjiza kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Harimo kandi amafaranga yo kuziba icyuho cy’imisoro yinjiraga ndetse n’ayo gufasha za banki gutanga inguzanyo zitagira inyungu.

Biteganyijwe ko amakuru arambuye ku cyo ayo mafaranga azakoreshwa azatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Intebe Shinzo azatanga kuri uyu wa Kabiri.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu bike bimaze gushora amafaranga menshi mu kuzahura ubukungu bwabyo muri ibi bihe by’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus nkuko CNN yabitangaje.

Mu kwezi gushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze miliyari ibihumbi bibiri z’amadolari yo gufasha kuzahura ubukungu. Niyo mafaranga menshi y’ingoboka yo kuzahura ubukungu icyo gihugu cyarekuye mu mateka yacyo.

Ibindi bihugu birimo u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Butaliyani na Espagne nabyo byatangaje ko bifite imigambi yo gushora menshi mu kuzahura ubukungu bwabyo.

Kugeza kuri uyu wa Mbere u Buyapani bufite abarwayi ba Coronavirus 3600 naho abamaze gupfa ni 85.

Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani Shinzo Abe yatangaje ko igihugu cye kigiye gufasha kuzahura ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .