Gakenke: Koperative y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu gihirahiro nyuma yo kwamburwa miliyoni zirenga 70 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Mata 2019 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba Koperative icukura amabuye y’agaciro, COMIKAGI, ikorera mu Murenge wa Ruli, ikomeje kuba mu gihirahiro nyuma yo guha umucuruzi amabuye y’agaciro agomba kubishyura ibihumbi 80 by’amadolari, ariko ntabikore.

Ubuyobozi bwa COMIKAGI buvuga ko bwagemuriye Sindikubwabo Théodore umusaruro wa gasegereti na coltan ku tariki 13 Ukuboza 2018, burawupimisha, bumvikana ko agomba kuzabishyura $80 810 (asanga miliyoni 70 Frw) ku itariki 28 uko kwezi, ariko ntiyabikora.

Nyuma ngo baje kumuhamagara ngo abishyure ntiyitaba telefoni ye ngendanwa, bahamagara umukozi we ababwira ko Sindikubwabo yibwe amafaranga yose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COMIKAGI, Dusabimana Cylidio, yabwiye IGIHE ko batunguwe n’uburyo ubwo igihe cyo kubishyura cyageraga uyu mugabo yahise ababwira ko yibwe amafaranga yari kubishyura.

Ati “Igihe cyarageze dutegereza amafaranga kuri konti za koperative turayabura noneho kuko ku tariki 1 Mutarama hari ikiruhuko nabwo twategereje ko yatwishyuraku ku tariki ebyiri turayabura. Twahamagaye umukozi we atubwira ngo baraye bamuteye bamwiba amafaranga yagombaga kutwishyura.”

“Bwarakeye ku itariki 3 dusanga RIB niyo iri gukurikirana uko baraye bamwibye ndetse baranamufunga kuko ngo bari basanze ari imitwe yariyibishije kuko ngo niwe wari waziritse umukozi we.”

Dusabimana akomeza avuga ko ku itariki 4 Mutarama 2019 basubiye kureba Sindikubwabo, yemera ko abafitiye umwenda ndetse abyandika ko azabishyura.

Yemeza ko kugeza ubu nta mafaranga na make yari yabishyura mu gihe bari bemeranyije ko amadolari ibihumbi 30 by’amadolari yagombaga kuyishyura ku tariki 14 Mutarama 2019, andi ibihumbi 50810 asigaye akayabaha ku tariki 4 Gashyantare.

Sindikubwabo Théodore we mu magambo make yabwiye IGIHE ko ikibazo yari afitanye n’iyi koperative cyarangiye kuko bemeranyije uko azajya abishyura.

Ati “Nta kibazo dufitanye byararangiye kuko twemeranyije uko nzajya mbishyura.”

Ibi ariko COMIKAGI ntibyemera, iki kibazo kikaba kirimo gukurikiranwa n’inkiko.

Ubuyobozi bwa COMIKAGI buvuga ko kutishyurwa aya mafaranga byabuteje igihombo kuko ubu bubona umusaruro wa toni umunani ku kwezi mu gihe bwabonaga izigera kuri 12, hakaba n’abacukuzi bahise bareka iyo mirimo kubera ko babuze igishoro.

Abakozi ba COMIKAGI bari kuyungurura amabuye y'agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .