Isura nshya yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali no mu ntara

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Kanama 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuwa 21 Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata, yatangaje ko ingendo zitari ngombwa no gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zirahagarikwa.

Icyo gihe abadafite ibikorwa byihutirwa basabwe kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyakomeje kongerwa kugeza mu ntangiriro za Gicurasi, ubwo ibikorwa bimwe na bimwe byakomorerwaga.

Guhagarika ingendo byari bisobanuye ko na sosiyete zitandukanye zitwara abantu mu buryo rusange zigomba guparika imodoka zigategereza amabwiriza mashya yemerera abantu gusubukura ibikorwa, na zo zikongera gukora.

Nyuma y’iminsi 43, abakora ingendo mu modoka rusange Mujyi wa Kigali bongeye kumwenyura nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata, ikomoreye ingendo muri Kigali ariko zidasohoka zigana mu ntara ndetse n’izo mu ntara zitambukiranya intara ngo zijye mu yindi.

Byari ibyishimo ku bashoramari mu gutwara abantu n’impundu ku bagenzi bari bongeye gusubira mu bikorwa byabo nyuma y’amezi hafi abiri. Bidatinze, kuwa 2 Kamena moto zitwara abagenzi na zo zemerewe gusubukura ibikorwa uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu.

Icyo gihe abari baraheze mu ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali bifuzaga gutaha bitereye mu bicu kuko nibwo ingendo hagati y’intara zemewe hasigara habujijwe kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu.

Magingo aya, abantu bongeye kugenderana ariko mu isura nshya ikomoka ku cyorezo cya Coronavirus.

Muri iyi nkuru, turasubiza amaso inyuma turebe impinduka zidasanzwe zimaze gushinga imizi mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo rusange mu Rwanda nyuma y’amezi atatu bisubukuwe.

Isuku yarimakajwe

U Rwanda rwatangiye kwitegura guhangana na Coronavirus na mbere y’uko ihagera. Muri gare zitegerwamo imodoka hashyizwe uburyo bwo gukaraba intoki ku buryo nta winjira adakarabye amazi meza n’isabune cyangwa ngo akoreshe umuti wabugenewe wica udukoko [hand sanitizer].

Nyuma y’uko ingendo zisubukuwe, uyu muco wari umaze gushinga imizi, warakuze urasagamba. Uretse Kandagira Ukarabe zari mu bwinjiriro bwa za gare, ubu henshi hubatswe urukarabiro ku buryo buri mugenzi cyangwa undi wese ushaka kwinjira muri gare abanza agakaraba.

Urubyiruko rw’abakorerabushake n’inzego z’umutekano zifasha abashaka kwinjira muri gare kujya ku murongo ngo babanze bakarabe, ufite umuti wica udukoko na we akabanza akawukaraba akabona gukomeza.

Nubwo uba wakarabye ujya kwinjira aho wafatiye imodoka, n’iyo ugeze mu yindi gare uvamo ugakaraba. Urugero niba wakarabye winjira muri gare ya Nyanza ugafata imodoka ijya Nyabugogo, nuhagera uzabanza uve mu modoka wongere ukarabe ubone gukomeza.

Niba kandi uturutse mu Mujyi ukarabye ugatega imodoka igiye Kimisagara ifite n’abagenzi bagiye Nyabugogo, nuhagera muzabanza muve mu modoka mukarabe mubone gusubira mu modoka mukomeze urugendo.

Inzego z’ubuzima zemeza ko gukaraba intoki kenshi ari ingamba ikomeye cyane kandi yizewe mu guhangana na Coronavirus.

Agapfukamunwa ni itegeko

Tariki 18 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye abanyarwanda bose ko bagomba gutangira kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mbere y’iki gihe abantu baratwambaraga ariko atari itegeko. Kuva uwo munsi byabaye itegeko nubwo gahunda ya guma mu rugo yari ikiriho. Abakoraga ingendo za ngombwa nko guhaha, kwivuza n’izindi, abashinzwe umutekano bagenzuraga ko bambaye agapfukamunwa, utabikoze akagirwa inama agasabwa gusubira mu rugo.

Ubwo ingendo zasubukurwaga, kwambara agapfukamunwa ni kimwe mu by’ingenzi abagenzi n’ababatwara bitwararika. Nubwo bidapfa kubaho, uramutse utakambaye cyangwa ukambaye nabi ugirwa inama ukabanza ukikosora.

Uretse n’abagiye gutega imodoka, gusohoka mu rugo utambaye agapfukamunwa ni kirazira.

Uwambaye agapfukamunwa ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, kuko iyo avuga ntabwo amacandwe amuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se amugweho, yikoreho maze abe yakwandura.

Guhana intera mu modoka

Mbere byari bimenyerewe ko imodoka zitwara abagenzi bicaye mu myanya yose, ndetse ku zagenewe gutwara n’abagenzi bahagaze bigakorwa, ku buryo wasangaga abantu begeranye cyane.

Kuri ubu, guhana intera hagati y’umuntu n’undi mu modoka ni kimwe mu byo abatwara abagenzi bitaho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ibi byagabanyije ubushobozi bw’abagenzi imodoka ishobora gutwara kuko nk’imodoka yatwaraga abantu 70 barimo 30 bahagaze na 40 bicaye, ubu iratwara abatarenze 35. Imodoka isanzwe itwara abantu 29 itwara abantu 15 naho Hiace yari isanzwe yemerewe abantu 18 ubu itwara abantu icyenda.

Mu kubahiriza iyi gahunda, buri myanya y’imodoka yashyizweho ibimenyetso byerekana intebe zemerewe kwicarwaho n’izitemerewe. Mu modoka aho abagenzi bahagarara, hari ikimenyetso cy’aho umugenzi yemerewe guhagarara.

Ni ibintu bimaze kumenyerwa ko mu Mujyi wa Kigali, abatega imodoka rusange batonda umurongo kugira ngo birinde kubyigana. Hirya no hino muri gare aho abantu bahagarara batonze umurongo, hashyizwe ibimenyetso hitawe ku ntera ya metero.

Bivuze ko niba ari akaziga baciye ari ko ugomba guhagararamo, mugenzi wawe agahagarara mu kandi kugira ngo muhane intera.

Ibiciro by’ingendo byarongerewe

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo ingendo zisubukurwe nyuma ya Guma mu Rugo, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo byatangiye gukurikizwa kuva tariki ya 4 Gicurasi, aho byiyongereyeho amafaranga 31.8 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali na 30.8 Frw ku kilometero mu ntara.

Mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero bigera kuri 31.8 Frw naho mu ntara byiyongera biva ku mafaranga 21 Frw ku kilometero bigera ku 30.8 Frw.

RURA yasobanuye ko impamvu ibiciro byavuguruwe ari uko muri iki gihe imodoka zizajya zitwara nibura 50% by’abagenzi zari zisanzwe zitwara.

Gutwara abantu kuri moto byahinduye isura

Nyuma y’amezi hafi atatu abamotari bari mu rugo, tariki 3 Kamena 2020, bongeye gukora ariko mu isura nshya.

Abamotari basabwe gushaka umuti usukura intoki uzajya uhabwa umugenzi ndetse ugakoreshwa muri casque, abagenzi nabo basabwa kujya bitwaza udutambaro babanza kwambara mu mutwe ndetse bakambara n’agapfukamunwa.

Abamotari n’abagenzi bagomba kwambara kandi udupfukamunwa uko bikwiye no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

RURA iherutse kandi gushyiraho ibiciro bishya by’ingendo za moto muri Kigali bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 15 Kanama 2020, ari nayo tariki abamotari bose bagomba gutangiriraho gukoresha utumashini tw’ikoranabuhanga twa mubazi mu kwishyuza abagenzi.

Ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw, ibindi birenzeho bikishyurwa 133Frw kuri kilometero.

Igihe bibayeho ko umugenzi ahagarara mu nzira umumotari akamutegereza, iminota ya mbere 10 ni ubuntu ariko yarenga agatangira kwishyura 21 Frw ku munota. Igihe basubukuye urugendo bazongera babarire kuri bya biciro.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, gutwara abantu byabayemo impinduka nyinshi
Buri mugenzi ategetswe kwambara agapfukamunwa mbere yo kwinjira mu modoka
Abagenzi bari bamenyereye guhagarara bahekeranye, ubu bahagarara bahana intera ya metero imwe
Abagenzi binjira umwe ku wundi kandi bakishyura urugendo bakoresheje ikarita ya Tap&Go
Mu kubahiriza gahunda yo guhana intera, hashushanyijwe aho abantu bahagarara
Mbere yo kwinjira ahahurira abantu benshi ugomba kubanza gukaraba intoki
Aho abagenzi bahagarara bategereje imodoka ni uku haba hameze
Ubushobozi bw'imodoka bwaragabanyijwe mu guhana intera
Mbere yo kwinjira muri gare ugomba kubanza gukaraba
Imyanya yo kwicaramo iriho ikimenyetso cy'icyatsi kibisi iriho umutuku ntabwo byemewe
Muri gare ya Nyabugogo urujya n'uruza rw'abagenzi rwariyongereye ku munsi wa mbere moto zitwara abagenzi n'imodoka zigana mu ntara zemererwaga kongera gukora
Kuri Sitasiyo za lisansi abakiliya bariyongereye nyuma y'uko moto zisubiye mu muhanda
Byari akanyamuneza ku bamotari gusubira mu muhanda nyuma y'iminsi 74 bari mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .