Jumia Food igiye guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Jumia mu Rwanda, sosiyete izobereye mu byo kugeza amafunguro ku bantu babyifuza bayasabye bifashishije ikoranabuhanga, ryatangaje ko rizahagarika ibikorwa byayo mu Rwanda ku wa 09 Mutarama 2020.

Mu butumwa Jumia yashyikirije itangazamakuru, buvuga ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ukuboza kugeza ku munsi izafungiraho ibikorwa, izaba iha serivisi abantu bari barishyuye mbere gusa.

Ku rundi ruhande, Jumia izakomeza gukora ariko ifasha abacuruzi n’abaguzi bagurira ibintu kuri internet binyuze kuri Jumia.rw aho yavuze ko yizeye ko uru rubuga ruzakomeza kuba ku isonga mu gihe kiri imbere.

U Rwanda rubaye igihugu cya 11 Jumia ihagaritsemo ibikorwa byayo, nyuma y’aho itangiranye imbaraga nyinshi ndetse abantu bayigereranya na Amazon ya Afurika.

Muri Kanama uyu mwaka, Jumia yahuye n’ibibazo bitandukanye ku Isi hose aho yakoreraga ndetse iregwa no mu nkiko ku buryo ibihombo byayo byageze kuri miliyoni 70 z’amadolari ndetse n’imigabane yayo ku isoko ikagabanukaho 14%.

Mu 2012, nibwo Jumia Food yatangiye gukorera mu Rwanda yibanda cyane ku kugeza amafunguro ku bantu babaga bayasabye bifashishije ikoranabuhanga cyane abatabona umwanya wo kujya muri restaurant kubera akazi.

Jumia Food yahagaritse ibikorwa byayo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza