00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta imaze gutanga asaga miliyari 7 Frw ku giciro cya Lisansi na Mazutu mu mezi atanu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Ku Isi hose ibikomoka kuri Peteroli ni kimwe mu bintu biri gushakishwa cyane kandi byihagazeho. Sosiyete y’Abanyamerika itunganya ibikomoka kuri Peteroli na Gaz, Hess Corporation, iherutse gutangaza ko muri iki gihe ku munsi hasigaye hakoreshwa utugunguru twa lisansi miliyoni 100.

Mbere ya Covid-19, ni ukuvuga mu 2019 ku munsi hakoreshwaga utugunguru miliyoni 99,7 tw’ibikomoka kuri Peteroli. Abasesenguzi bagaragaza ko mu mwaka utaha, aribwo lisansi na mazutu bizongera kuboneka nk’uko byahoze mbere.

Ibi bibazo by’ubuke bwa lisansi na mazutu byatumye ibiciro byabyo byiyongera. Mu Rwanda naho ni uko byagenze bisaba ko leta ibigiramo uruhare ngo ibiciro bidatumbagira cyane.

Kuva muri Gicurasi kugera muri Nyakanga 2021, litiro imwe ya lisansi yacurujwe ku 1.088 Frw mu gihe yari kuba 1.161 Frw. Iya mazutu yo yacurujwe 1.054 Frw mu gihe yari kuba 1.090 Frw. Ibi bisobanuye ko Leta yunganiye abaguzi amafaranga 73 Frw kuri lisansi na 36 Frw kuri mazutu kuri litiro.

Muri Kanama na Nzeri 2021, ibiciro ntibyigeze bihinduka ariko ukurikije impinduka ku isoko mpuzamahanga, Lisansi yari gucuruzwa 1.172 Frw naho Mazutu ikaba 1.122 Frw kuri litiro.

Ibi bivuze ko igiciro cya lisansi cyagabanyijweho 84 Frw naho icya mazutu kigabanwaho 68 Frw kuri litiro.

Guhera ku wa 16 Ukwakira 2021, igiciro cya lisansi ni 1.143 Frw, naho mazutu ni 1.054 Frw. Iyo leta idatanga inyunganizi, lisansi yari kuba 1.198 Frw kuri litiro hanyuma mazutu ikaba 1.134 Frw. Bivuze ko leta yatanze inyunganizi ya 55 Frw kuri lisansi na 80 Frw kuri mazutu.

Miliyari zirenga 7 Frw zimaze gutangwa na leta mu kugabanya ibiciro

Ubusanzwe mu Rwanda ku kwezi hakoreshwa lisansi na mazutu bingana na litiro miliyoni 37. Muri izo, mazutu ni yo ikoreshwa cyane kuko ingana na litiro miliyoni 26 mu gihe lisansi yo ari litiro 11.

Impamvu mazutu ariyo ikoreshwa cyane ni uko akenshi imodoka zikoreshwa mu bwubatsi, izitwara imizigo, imashini zikora imirimo inyuranye n’ibindi ariyo zikoresha kandi ziba zikeneye inyinshi, bitandukanye na lisansi ikoreshwa mu modoka nto na za moto gusa.

Urebye nko muri Gicurasi, leta yatanze inyunganizi ya 73 Frw kuri lisansi, bivuze ko ku yakoreshejwe yose yatanzweho amafaranga angana na 803.000.000 Frw.

Ukoze imibare wasanga ko hagati ya Gicurasi na Nyakanga, leta yatanze inyunganizi ya miliyari 1,6 Frw kuri lisansi.

Kuri mazutu ho, inyunganizi ya leta yari 36 Frw bingana na 936,000,000 Frw ku yakoreshejwe yose muri rusange uko kwezi. Bivuze ko muri Gicurasi kugera muri Nyakanga, leta yatanze miliyari 1,8 Frw kuri mazutu.

Muri Kanama inyunganizi rusange kuri mazutu yabaye miliyari 1,7 Frw bivuze ko kugera muri Nzeri ari miliyari 3,5 Frw kuko inyunganizi yari 68 Frw kuri litiro.

Kuri lisansi ho, inyunganizi yari muri Kanama kuri lisansi yabaye 924.000.000 Frw kuko litiro yari 84 Frw. Kugera muri Nzeri, yari miliyari 1,8 Frw.

Urebye agomba gutangwa guhera mu Ukwakira kugera mu Ukuboza, kuri lisansi leta izatanga 55 Frw kuri litiro ahwanye na 605.000.000 Frw mu Ukwakira gusa. Bizagera mu Ukuboza imaze gutanga miliyari 1,2 Frw.

Muri uku kwezi gusa, leta izatanga 80 Frw kuri litiro imwe ya mazutu bingana na miliyari zirenga 2 Frw. Bivuze ko bizagera mu Ukuboza imaze gutanga miliyari 4 Frw.

Umwaka uzajya kurangira Leta itanze miliyari 13,9 Frw nk’inyunganizi ku bikomoka kuri Peteroli uhereye muri Gicurasi kugira ngo ibiciro bidatumbagira ku kigero cyo hejuru.

Umuyobozi Mukuru wa RURA , Dr. Ernest Nsabimana, yabwiye IGIHE ko leta yemeye gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bitaba binini muri iki gihe igihugu kigihanganye n’ingaruka za Covid-19.

Ati “Ni uburyo bwo gufasha abaturarwanda guhangana n’ingaruka Covid-19 yagize ku bukungu. Ibiciro biri hejuru cyane byagora abantu benshi nabo batari bahagaze neza.”

Dr Nsabimana yaciye amarenga ko mu gihe kiri imbere, iyi nyunganizi ya leta ishobora guhagarara bitewe n’uburyo ubukungu buzaba bukomeje kuzahuka.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, yatangaje ko ubusanzwe nkunganire ku bikomoka kuri peteroli itajya ibaho ariko kubera ibihe turimo, leta yashatse kugira ngo ifashe.

Ati “Kuva mu kwezi kwa gatanu kugera ubu, ntabwo ibiciro byigeze bihinduka ariko ubwo leta yari imaze gutanga miliyari 7,2 Frw kugira ngo ibe yafasha abantu bose kugira ngo igiciro kitiyongera.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nkunganire ku bikomoka kuri peteroli ijya ibaho, ubundi umuntu ni we uyigurira ariko kubera ibihe turimo nibwo leta yashatse kugira ngo ifashe ariko uko ubukungu bugenda buzamuka, iyi mfashanyo igende igabanuka.”

Kimwe mu byitezweho guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro, ni ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, urugero nk’imodoka na moto. Ni intego u Rwanda rwihaye bitari mu guhangana n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli gusa ahubwo no mu kurengera ibidukikije.

Ku ruhando mpuzamahanga naho ibiciro bikomeje gutumbagira

Muri rusange, ibiciro bya Lisansi na Mazutu ku isoko mpuzamahanga byariyongereye bitewe n’izanzamuka ry’ubukungu mu mpande zose z’isi aho imirimo yari yarafunzwe kubera icyorezo cya COVID-19, imyinshi yagiye ifungurwa.

Ibi rero biri mu mpamvu nyamukuru zatumye habaho ugukenerwa kwiyongereye kw’ibikomoka kuri peteroli bisanzwe bikoreshwa mu nganda no mu itwarwa ry’abantu n’ibintu. Uku gukenerwa kwiyongera umunsi ku wundi kukaba ari ko gutuma n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biguma gutumbagira.

Ku Isi hose naho ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuzamuka cyane, ubu akagunguru kamwe kageze ku 85$, menshi abayeho mu myaka itatu ishize.

Amaso ahanzwe ibihugu bicukura Peteroli kugira ngo byongere ingano y’iyo bicukura niburaho utugunguru ibihumbi 500 ku munsi.

Banki ikora ishoramari, Goldman Sachs, yatangaje ko umwaka ushobora kuzarangira akangururu kagura 90$.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .