Ni iki gihatse ibiciro bihanitse by’ubutaka mu mijyi yo mu Rwanda?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Uko bwije n’uko bukeye ibiciro by’ubutaka mu bice by’imijyi byiyongera ku muvuduko wo hejuru, ndetse kugeza ubu busa nk’ubwabaye zahabu, ku buryo ubufite ameze nk’ufite byose.

Raporo yakozwe mu mwaka ushize n’Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro k’imitungo itimukanwa mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda, IRPV), igaragaza neza ko ubutaka ari imari ikomeye mu Mujyi wa Kigali n’indi iwunganira, ndetse ikigaragara ni uko hatagize ingamba zifatwa, mu minsi iri imbere ubutaka buzasigara bubona umugabo busibe undi.

Ibiciro byatangajwe muri iyo raporo byateguwe hifashishijwe amakuru y’ihererekanywa ku mitungo yagurishijwe hagati ya 2015-2017 hashingiwe ku giciro kuri metero kare imwe. Ni amakuru yakusanyijwe ku rwego rw’imidugudu, utugali n’imirenge.

IRPV yasohoye ibiciro byo muri buri turere n’imirenge itugize, ariko twe twibanze ku mijyi yunganira Kigali, dushingira ku biciro byo mu mirenge igaragaza ko ariyo igize imijyi, tugafata umurenge wagaragaje ko ari wo waguzwemo ubutaka buhenze kurusha iyindi ugahagararira umujyi, dore ko kenshi iyo mirenge ifite ibiciro byo hejuru ari nayo iba igiye igize ibice binini by’imijyi yunganira Kigali.

Raporo igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo uza ku isonga mu kugira ubutaka buhenze, aho agace gafite ubutaka buhenze cyane ari Kimironko mu karere ka Gasabo, metero kare y’ubutaka yaguzwe 169 000 Frw.

Bivuze ko nk’umuntu wahaguze ikibanza cya metero kare 300 cyo kubakamo inzu yo guturamo nk’uko amategeko agena ibipimo by’ibibanza abiteganya, cyaguzwe nibura miliyoni 50.7 Frw.

Icyakora nubwo Kimironko ari yo twafatiyeho nk’ihagarariye ibiciro mu mujyi wa Kigali, ntibikuraho ko hari utundi duce dufite ubutaka buhenze nka Gisozi aho metero kare imwe igura 152 000 Frw, Rusororo na Nyarugenge aho metero kare imwe igura 151 000 Frw, na Kinyinya aho metero kare imwe igura 136 000 Frw.

Ibiciro bihanitse mu mijyi yunganira Kigali

Uko iminsi ijya mbere, inyubako zidasanzwe, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’imihanda byegera imijyi yunganira Kigali, niko ubutaka bwaho burushaho guhenda.

Umujyi wa Musanze n’ibice biwegereye bizwiho kuba igicumbi cya ba mukerarugendo basura ingagi n’ibirunga, niwo uza imbere mu kugira ibiciro by’ubutaka bihenze ugerarenyije n’indi mijyi iri hanze ya Kigali.

Raporo ya IRPV igaragaza ko metero kare imwe y’ubutaka muri uwo mujyi umwaka ushize yagurwaga 79 000 Frw. Bivuze ko uwahaguze ubutaka bwo kubakaho inzu ijya kuri metero kare 300, amafaranga ya nyuma yishyuye ari miliyoni 23.7 Frw.
Ni igiciro cyafatiwe mu murenge wa Musanze, ariko n’uwa Muhoza ubarirwa mu mujyi ibiciro biri hejuru kuko metero kare imwe y’ubutaka ari 75 000 Frw.

Indi mijyi igwa mu ntege Musanze mu kugira ibiciro by’ubutaka biri hejuru harimo Bugesera, aho igiciro kinini kiri ku bihumbi 72 Frw kuri metero kare (cyafatiwe mu murenge wa Rilima), mu gihe mu murenge wa Nyamata igiciro cyo hejuru cyagaragaye ari ibihumbi 47 Frw kuri metero kare.

Muri Huye ho igiciro kinini cyagaragaye ni ibihumbi 23 Frw kuri metero kare, ibihumbi 25.5 Frw muri Kayonza, ibihumbi 32 Frw mu mujyi wa Muhanga, ibihumbi 39 mu mujyi wa Rubavu, ibihumbi hafi 11 Frw muri Nyagatare, ibihumbi 16 Frw muri Rwamagana na 24 000 Frw muri Kamonyi (Runda).

Kuki ibiciro biri hejuru?

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubukungu, Dr Nkurunziza Joseph, yabwiye IGIHE ko kuba ibiciro by’ubutaka mu mijyi biri hejuru, biterwa n’impamvu zitandukanye.

Yavuze ko kuba abantu bimukira mu mijyi ari benshi bituma bakenera ubutaka bwinshi bwo gukoreraho ibikorwa byabo, bukarushaho guhenda. Yongeyeho ko uko ibikorwa remezo byongerwa mu mijyi, ariko agaciro k’ubutaka karushaho kuzamuka.

Ati “Umubare w’abaturage uriyongera ariko ubutaka ntibwiyongera. Abazakenera ubutaka nabo bagenda biyongera kandi bwa butaka butiyongera.”

Dr Nkurunziza yavuze ko kandi kuba ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro, nabyo bituma hari abahungishiriza umutungo wabo mu butaka kugira ngo ukomeze kugira agaciro, hanyuma bugahenda.

Ati “Uko ifaranga naryo rigenda rita agaciro, hari abantu bahungira mu butaka kugira ngo bagumane umutungo wabo mu kintu gifite agaciro. Ibyo abantu barebera hamwe, ni ukureba nka ziriya ngamba Leta yashyize hamwe z’uko abantu bafata ubutaka ariko ntibabukoreshe icyo bwagenewe, imisoro izazamuka noneho amafaranga bakajya kuyakoresha ibindi nk’ubucuruzi, kugura imigabane ku isoko ry’imigabane.”

“Abashaka kubyaza ubutaka umusaruro babubyaze umusaruro, ariko ba bandi bashaka guhungira mu butaka bahungishirizamo umutungo wabo, bawukuremo ujye mu bindi.”

Yagaragaje ko kuvana amafaranga mu butaka bizatuma bajya kubaka ibindi bikorwa by’iterambere nk’ubucuruzi cyangwa amafaranga ajyanwe muri za banki, abantu babone inguzanyo bakore biteze imbere.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe amahugurwa n’abanyamuryango muri IRPV, Minani Marc, yavuze ko kuba mu Mujyi wa Kigali ariho hagaragara guhenda cyane k’ubutaka, biva ku kuba ariho hari ibikorwa remezo byinshi kandi hatangirwa serivisi nyinshi, ku buryo kuhubaka inzu cyangwa ikindi gikorwa kiba gishakwa na benshi.

Kuri we asanga kuba ibiciro by’ubutaka byiyongera, nta ngaruka zikomeye “kuko igiciro cyiyongera ku isoko kuko abaguzi babaye benshi kandi bafite ubushobozi bwo kwishyura ibyo baguze.”

Icyakora, Dr Nkurunziza we yavuze ko ingaruka ari uko ikintu cyose kizajya kuri bwa butaka buhenze nacyo kizahenda. Ati “Niba hari abashaka gukodesha, izo nzu zizaba zihenze.”

Ku rundi ruhande, igihugu gishobora kubyungukiramo kuko izo nzu cyangwa ibindi bikorwa biri ku butaka bizajya bisora amafaranga menshi.

Minani avuga ko nta wamenya niba ibiciro by’ubutaka bizakomeza kuzamuka kuko bizaterwa n’uko isoko ry’imitungo itimukanwa rizaguma kugenda, aho “bishobora kugabanuka cyangwa bikiyongera.”

Mu gishushanyo mbonera gishya cy’ubutaka giherutse kumurikwa kizageza mu 2050, ni uko ubuso imijyi iriho ubu bungana na 12% by’ubuso bw’igihugu bugomba kongerwa bukagera kuri 16%, ikazaturwaho na 70 % by’abaturage bavuye kuri 18.4% bayituyeho ubu.

Icyo gishushanyo kandi cyashyizeho amabwiriza akaze ku bijyanye n’imyubakire, aho nubwo hari icyo kibazo cy’ubuke bw’inzu, igishushanyo mbonera gisaba ko uburyo bwo kubaka bwitonderwa, inzu zikubakwa bazamuka bajya hejuru, munsi y’ubutaka hagakoreshwa hubakwa parikingi, kubaka inzu zirimo ibiro n’aho gutura n’ibindi.

Izindi nkuru wasoma: Ibiciro bishya by’imisoro ku bibanza byashyizwe ahagaragara

Urw’Ikirenga rwatesheje agaciro imwe mu ngingo z’itegeko rigena umusoro ku mutungo utimukanwa

Umujyi wa Muhanga uri mu yunganira Kigali ukataje mu iterambere
Umujyi wa Rubavu ugenda waguka mu mfuruka zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .