RRA yarengeje miliyari 29.6 Frw ku misoro yagombaga gukusanya mu 2018/19

Yanditswe na Habimana James
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyagaragaje ko cyakusanyije imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1421.7 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyari gifite intego ya miliyari 1392.1 Frw.

Iki kigo cyagaragaje ko intego cyayigezeho ku gipimo cya 102.1%, bivuze ko cyarengejeho miliyari 29.6 Frw ku ntego cyari cyarihaye.

Iyi ni imisoro yakusanyijwe kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Kamena 2019.

Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Ruganintwali mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye iyakirwa ry’imisoro rigenda neza harimo izamuka ry’ubukungu ndetse n’imyumvire y’abasora irushaho guhinduka mu bijyanye no kwibwiriza gusora.

Yavuze ko igipimo cy’izamuka ry’ubukungu cyari giteganyijwe kugera kuri 7.5% mu 2018/19, ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo cya 7.7% mu gihembwe cya mbere, 9.6% mu gihembwe cya kabiri na 8.4% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2018/19.

Yavuze ko agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kari gateganyijwe kuzamuka ku kigero cya 16.3% mu 2018/19 ariko kazamutse ku kigero cya 17.0%.
Yakomeje agira ati “Ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari ushize 2017/18, umusoro ku bitumizwa mu mahanga wiyongereyeho miliyari 237.0 Frw aho wavuye kuri miliyari 1395.4 ukagera kuri miliyari 1632.5 Frw.”

“Uku kuzamuka kwaturutse ku bicuruzwa byatumijwe hanze y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kuko byazamutseho miliyari 209 Frw (19.7%) ugereranyije n’ibyatumijwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kuko byo byazamutseho miliyari 27.9 Frw (8.4%), ibi byose byatumye amafaranga yakusanyijwe muri gasutamo agera ku ijanisha rya 101.9% ku ntego gasutamo yari ifite, bivuze ko intego yayo yarenzeho miliyari 2.1 Frw.”

RRA yavuze ko muri uyu mwaka ifite intego yo gukusanya miliyari 1,535.8 Frw angana na 54.1% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20.

Ingengo y’uyu mwaka nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ni miliyari 2,876.9 Frw.

Iki kigo cyavuze ko bimwe mu bibazo bya Politiki biri mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bitagabanyije imisoro yinjira mu gihugu kuko ubucuruzi butigeze buhagarara.

Iki kigo gitangaza ko abacuruzi b’abanyarwanda bongereye imbaraga mu kurangura hanze, cyane cyane mu bihugu birimo u Bushinwa.

Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Ruganintwali, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye iyakirwa ry’imisoro rigenda neza harimo izamuka ry’ubukungu
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza