Rwamagana: Barirahira ubuhinzi bw’amatunda bwatumye bivana mu bukene

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Amatunda ni rumwe mu rubuto ruryohera benshi ariko bikaba akarusho ku baruhinga rukabaha amafaranga. Si kenshi uzumva ubuhamya bw’umuntu ukubwira ko atunzwe no guhinga urubuto runaka kuburyo ashobora no kurusaruramo arenga miliyoni 30 ku mwaka.

Ubu ni ubuhamya bwa bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana bahinga amatunda, aho bamaze kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo nyuma yo kuyoboka ubuhinzi bw’amatunda bakabukora kinyamwuga.

Murebwayire Virginie ufite imyaka 55 ahinga amatunda mu Murenge wa Gishari. Avuga ko yatangiye kuyahinga mu mwaka wa 2015 ashaka kwiteza imbere.

Ati “ Ubu ubuzima bumeze neza nta kintu amatunda nayashinja amaze kumpa ibintu byinshi. Niguriyemo ikibanza, nagerageje no kuba natangira kucyubaka ariko ntabwo birakomera cyane, ndimo kwagura umushinga wanjye w’amatunda kugira ngo ukomeze umpe umusaruro.”

Yakomeje avuga ko ubundi iyo ari umwero w’amatunda nibura mu cyumweru asarura inshuro ebyiri, agakuramo ibiro hagati ya 400 na 500, ikilo ngo bamuhera hagati ya 700 ni 1000 Frw.

Murebwayire yakomeje avuga umushinga PRICE ugamije guteza imbere abahinzi ba kawa, icyayi, imboga n’imbuto, uri mu yatumye atera intambwe mu buhinzi bwe nyuma yo kumuha inkunga ya miliyoni icyenda.

Ati “ Nayikoresheje neza nsasira amatunda yanjye neza, mpemba abakozi kuburyo byanatumye nagura umushinga wanjye, ubu ndimo kugerageza no guhingamo ibitunguru hasi, nanakodeshejemo undi murima wa hegitari ebyiri kuburyo nshaka kwagura ibikorwa byanjye.”

Uwitonze Justin ufite imyaka 45 utuye mu Murenge wa Nyakariro mu Kagari ka Munini, avuga ko amaze imyaka itandatu ahinga amatunda. Ngo yatangiriye ku biti 32 bigenda bizamuka kugeza ahinze kuri hejuru ya hegitari imwe.

Uwitonze avuga ko mbere yahingaga kuri ¼ cya hegitari ariko akaza guhabwa inkunga ya miliyoni 2.9 agahita yagura umushinga we ku buso bungana na hegitari imwe .

Ati “ Ubu mfite ibiti 1500 by’amatunda ndateganya umusaruro ungana na toni 15 ku mwaka. Ni ukuvuga ngo buri giti kimwe turakibarira ibiro icumi ku mwaka, mbere nasaruraga toni enye ku mwaka none ubu ndateganya gusarura toni 15, nibura ikilo cy’amatunda kuko gihindagurika nzagurisha hagati ya 600Frw na 900 Frw.”

Uwitonze avuga ko mu myaka itandatu amaze ahinga amatunda ari umushinga wamufashije gutunga umuryango we, akabasha kwishyurira abana be ishuri kandi bakanabaho neza.

Uwiseneza Mansuet uhinga amatunda ku buso bwa hegitari enye mu Murenge wa Karenge na Nyakariro we avuga ko nibura muri uyu mwaka ateganya gusaruramo miliyoni 30 nyuma yo guhabwa inkunga na PRICE ya miliyoni zirindwi ndetse akanashoramo izindi miliyoni zirindwi z’inguzanyo.

Yavuze ko guhinga amatunda bishobora kuzamura umuntu bikamukura mu bukene mu gihe abikoze abyitayeho.

Ati “ Bamwe birirwa bavuga ngo babuze akazi, abandi ngo ni abashomeri ariko burya ubushomeri ni mu mutwe, ubu n’aha tuba dukeneye abakozi benshi dukoresha. Nkanjye nkoresha abakozi 20 bahoraho ariko usanga urubyiruko ari ruke, nabagira inama yo kugana ubuhinzi bakareka kwirukira gushakisha akazi mu mijyi.”

Umushinga PRICE uvugwa n’aba bahinzi mu kubaha inkunga, watangiye muri 2012 ugamije guteza imbere abahinzi ba kawa, icyayi, imboga n’imbuto.

Kuri ubu umaze gutera inkunga ya miliyari 2.6 Frw abahinzi bose muri rusange mu kuzamura umusaruro wabo.

Murebwayire Virginie avuga ko ku mwero w'amatunda mucyumweru asarura ibiro hagati ya 400 na 500 bikaba byaratumye yigurira ikibanza anatangira kucyubaka
Uwitonze Justin ufite imyaka 45 ahinga amatunda mu Murenge wa Nyakariro aho kuri ubu ageze kuri hegitari imwe ngo ubu buhinzi bwatumye umuryango we ubaho neza
IMG 20200715 WA0016
Abahinzi bemeza ko guhinga amatunda bishobora kuzamura umuntu bikamukura mu bukene mu gihe abikoze abyitayeho.
Uwoseneza Mansuet we ahinga amatunda ku buso bwa hegitari enye, muri uyu mwaka akaba ateganya gusaruramo agera kuri miliyoni 30 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .