Rwangombwa yakomoje ku watumye Ikigo ‘CAF Isonga Ltd’ gihomba burundu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko Ikigo cy’Imari CAF Isonga Ltd cyahombye kubera amanyanga y’umwe mu bashoramari bayo wabyutse rimwe afata icyemezo cyo gusohoka mu kigo.

Guverineri Rwangombwa yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, ubwo yagezaga ku Nteko raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka wa 2018-2019 n’ibiteganyijwe mu 2019-2020.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho kijyanye na bimwe mu bigo by’imari byari bifite amafaranga y’abaturage ariko nyuma bikaza guhomba, BNR ibazwa impamvu biba kandi ariyo igomba kugenzura icyo kibazo.

Depite Muhongayire Christine yavuze ko “BNR yagombye kujya igenzura ibi bigo na mbere y’uko bihomba, kuko abaturage baba bafitemo amafaranga yabo ku buryo bibagiraho ingaruka.”

Muri Nzeri 2019, BNR nibwo yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusesa Ikigo cy’Imari CAF Isonga Ltd, nyuma y’aho ngo kitashoboye gusubiza abakiganaga amafaranga yabo y’ubwizigame cyangwa kwishyura abo kibereyemo imyenda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Visi Guverineri wa BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa, ryagaragaje ko abari barabikije muri CAF Isonga hafi ya bose bazasubizwa ubwizigame bwabo.

Kuri Guverineri Rwangombwa yavuze ko na bo bagira ikibazo cyo kubona ikigo gihomba.

Yagize ati “Hari ibigo byinshi by’imari byagiyeho kera BNR ijya kubikurikirana mu 2006 isanga bifite ibibazo, birimo urugero nka CAF Isonga, ni ibintu by’amanyanga by’umwe mu bashoramari bayo wabyutse rimwe afata icyemezo cyo gusohoka mu kigo, aragenda ajya kurega ko bamufitiye amafaranga runaka inkiko zemeza ko bamufitiye amafaranga koko kandi ikigo cyari kimaze igihe gikora gihomba.”

Ati “Uwo muntu yatwaye amafaranga mu kigo kandi kidafite, inzego za leta zose zabijemo ariko bigeze aho birananirana kuko urukiko rwari rwafashe icyemezo. CAF Isonga yahirimye kubera umudamu umwe, nta mafaranga yagombye kuba yaratahanye, ibi bimaze kuba n’abandi barwanye no gukuramo ayabo ikigo kiba cyamaze guhomba.’’

Yavuze ko bamaze hafi imyaka itatu barwana n’uko iki kigo kitahomba, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na we bakaba barafatanyije ariko bigeze aho biranga biba ngombwa ko gifunga imiryango.

Umwe mu bayobozi ba CAF Isonga, yabwiye IGIHE ko ibibazo byatangiye kera biturutse ku bwumvikanye buke bw’abanyamigabane. Ariko ngo imbarutso yo kuyifunga ni umwe mu banyamuryango babo wafashe inguzanyo ya miliyoni 7 n’ibihumbi 600 Frw atinda kwishyura biteza ikigo igihombo.

Uyu ngo yaje guhagarikwa ajyanwa mu nkiko aratsindwa, ariko nyuma na we ajya kurega iki kigo ku bw’imigabane yashoyemo nk’umunyamuryango, aho yavugaga ko yanirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko maze aragitsinda gitegekwa kumwishyura miliyoni zirenga 25 Frw.

Ngo yagombaga kwishyurwa bitarenze mu Gicurasi 2016 ariko yazanye umuhesha w’inkiko mbere y’igihe batwara ibintu by’iki kigo birimo imodoka na moto ebyiri.

Guverineri Rwangombwa John n'abandi bayobozi bakuru muri BNR bagejeje ku Nteko raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka wa 2018-2019 n’ibiteganyijwe mu 2019-2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza