Sosiyete y’indege Jambojet yatangije ingendo za mbere i Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’indege ikomoka muri Kenya, Jambojet kuri uyu wa Mbere yatangije ingendo za mbere zayo i Kigali, igamije kugabanya ibiciro by’ingendo z’indege hagati ya Kigali na Nairobi.

Iyi sosiyete iherutse kugura indege nshya ebyiri zo mu bwoko bwa De Havilland.

Dash 8-400 izajya ikora urugendo rumwe buri munsi ruva ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta mu mujyi wa Nairobi iza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Jambojet, Allan Kilavuka yavuze ko intego yabo ari ugufatirana amahirwe agaragara ku isoko rya Afurika.

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe mu ntego zacu zo kwaguka mu karere. Intego ni uko tugera ku mugabane hose dutanga serivisi z’umwihariko. Twizeye ko ibiciro byacu biri hasi bizafasha benshi kujyana natwe mu mutuzo.”

Iyi sosiyete isanzwe ikora ingendo zijya i Kampala irifuza no kwagura amarembo ikagera muri Sudani y’Epfo, Somalia, Tanzania, Repubulika Iharamira Demokarasi ya Congo, ibirwa bya Comores na Malawi.

Jambojet isanzwe kandi ikora ingendo imbere muri Kenya nka Malindi, Ukunda, Mombasa, Kisumu na Eldoret .

Guhera mu 2014 ubwo yashingwaga kugeza muri Nyakanga 2019 ubwo yahabwaga icyangombwa mpuzamahanga cy’ubuziranenge, indege za Jambojet zari zimaze gutwara abagenzi basaga miliyoni eshatu. Iyo sosiyete ivuga ko 30 % by’abo bagenzi ari ubwa mbere babaga bakoze ingendo mu ndege.

Urugendo rwo kuva i Nairobi ugera i Kigali ni amashilingi ya Kenya 11, 240 ( asaga gato ibihumbi 102 frw).

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, iyi sosiyete yavuze ko yatangije ingendo zayo mu Rwanda kuko ibihugu byombi, Kenya n’u Rwanda bibanye neza kandi abashoramari benshi bo muri Kenya bari kwinjira mu Rwanda ku bwinshi.

Indi mpamvu ni uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari ku buryo byafashije abashoramari benshi hagati y’ibihugu byombi no ku mugabane wa Afurika.

Jambojet ubu ifite indege esheshatu zikora mu byerekezo bitandukanye ijyamo haba muri Kenya no mu karere.

Tariki 19 Nzeri uyu mwaka nibwo ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Rwanda cyemereye Jambojet gutangiza ingendo zacyo i Kigali.

Buri munsi Jambojet izajya ikora urugendo rumwe ruva Nairobi ruza i Kigali
Jambojet yizeye ko umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Kenya no kwiyongera kw'ishoramari mu Rwanda bizayifasha kubona abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza