Amanota u Rwanda rwabonye uyu mwaka yagabanutseho 0.2 ugereranyije n’ayo rwari rufite muri raporo y’umwaka ushize, kuko bwo rwari rufite amanota 71.1 kubera ko ayahawe guverinoma ku bijyanye n’ubudakemwa bwayo yagabanutse.
Ni umwaka wa kabiri u Rwanda bigaragaye ko ruhagaze neza ku kigero cyo hejuru mu cyiciro cy’ibihugu byisanzuye biri mu cyiciro cya kabiri, kuko kirimo ibihugu byose bifite amanota ari hagati ya 79,9 na 70. Ikindi cyiciro kirimo ibihugu bifite amanota ari hagati ya 100 na 80 aharimo ibihugu byisanzuye mu buryo busesuye.
Iki kigereranyo cyerekana ko mu myaka itanu, ubukungu bwazamutse biturutse ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi, ndetse n’ishoramari ryashyizwe mu rwego rw’abikorerera.
U Rwanda rushimirwa ko ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika byakoze iyo bwabaga mu koroshya ubucuruzi ndetse rukaba rugira n’uruhare mu kurwanya ruswa, ari naho amanota yo kuba igihugu gifite ubudakemwa aturuka.
Mu 2016 u Rwanda rwari rwagize amanota 63.1, umwaka wakurikiyeho aba 67.6 mu gihe mu 2019 yabaye 71.1. Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Ibirwa bya Maurice nibyo biri hejuru y’u Rwanda kuko biri ku mwanya wa mbere n’amanota 74.9, yazamutseho 1.9 ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Igihugu kiri ku mwanya wa gatatu ni Botswana n’amanota 69.6, Seychelles n’amanota 64.3 ku mwanya wa kane, Cap Vert ku wa gatanu n’amanota 63.6 mu gihe Tanzania aricyo gihugu cyo mu karere kiri hafi kuko kiri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 61.7.
Ku Isi ibihugu bitatu bya mbere ni Singapore, Hong Kong na Nouvelle-Zélande mu gihe ibindi bihugu bikomeye ku Isi nk’u Bwongereza biri ku mwanya wa karindwi, Canada ku wa cyenda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!