U Rwanda rwahawe miliyari 90 Frw yo gushyigikira imiyoborere na TVET

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Mata 2021 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iy’u Budage yo gufasha muri gahunda ya leta yo kwegereza abaturage ubuyobozi, imiyoborere myiza, guteza imbere inganda nto n’iziciriritse ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, afite agaciro ka miliyoni 78 z’amayero, akabakaba miliyari 90 Frw.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz.

Biteganyijwe ko miliyoni 59 z’amayero zizakoreshwa binyuze muri Banki y’Iterambere yo mu Budage, KfW (KFW Development Bank).

Ayo mafaranga azafasha mu gushyigikira gahunda zitandukanye zirimo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro, amahugurwa ndetse no guha inguzanyo yoroheye inganda nto n’iziciriritse binyuze muri Banki Itsura Amajyambere, BRD.

Itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi rivuga ko izindi miliyoni 19 z’amayero zizanyuzwa mu Mushinga w’Abadage wita ku Iterambere (GIZ) zikazakoreshwa mu gushyigikira gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, imiyoborere myiza, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko aya mafaranga azafasha u Rwanda mu gushyigikira gahunda zisanzwe ari iza ngombwa mu guteza imbere igihugu.

Ati “Ubu bufasha buje mu bihe bikomeye bitewe n’ingaruka Covid-19 yagize ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu. Dutegereje kuzamura ibi bice by’ingenzi biri mu murongo wa gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi, NST1 (National Strategy for Transformation).”

Ambasaderi Dr. Thomas Kurz yavuze ko aya masezerano aje ashimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi kandi igihugu cye cyiyemeje gushyigikira u Rwanda muri gahunda yarwo y’iterambere no gushyira mu bikorwa intego z’Iterambere rirambye (SDGs) nta n’umwe uhejwe.

U Rwanda n'u Budage byasinyanye amasezerano y'ubufatanye afite agaciro ka miliyari 90 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .