U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byo muri EAC bifite ubukungu buzazamuka cyane nyuma ya COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Icyegereranyo cyakozwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, cyashyize u Rwanda mu bihugu bibiri byo muri Afurika y’Uburasirazuba bifite ubukungu buzazamuka cyane nubwo icyorezo cya Coronavirus hari byinshi kizahungabanya.

BAD ivuga ko u Rwanda na Tanzania aribyo bihugu byonyine bizazamuka mu bukungu n’ubwo hari icyorezo cya Coronavirus, aho byose bushobora kuzazamuka hejuru ya 4%.

Mbere y’iki cyorezo, ubukungu bw’u Rwanda byari byitezwe ko buzamuka ku kigero cya 8.0 mu 2020 na 8.2% mu 2021. BAD ivuga ko nyuma ya COVID-19 bushobora kuzamuka ku kigero cya 4.2% na 6.4% mu 2020 na 2021, naho ibintu byagenda nabi, bukazamuka ku kigero 2.9% na 4.7% muri iyo myaka yombi.

Tanzania yo byitezwe ko ubukungu bwayo bushobora kuzamuka kuri 5.2% na 6.3% mu 2020 na 2020 mu gihe ibintu byajya irudubi kubera iki cyorezo bukazamuka ku kigero cya 4.0% na 4.2% mu 2020 na 2021.

Ikigereranyo cyakozwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ku miterere y’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, kigaragaza ko muri iki gihe biri gutera imbere biva ku bukungu bushingiye ku buhinzi ahubwo bigana ku gushingira ubukungu bwabyo kuri serivisi.

Mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Coronavirus, iterambere rya Afurika ryarangajwe imbere cyane n’izamuka ry’ubukungu mu bihugu birimo u Rwanda, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Tanzania, Uganda, Kenya na Djibouti.

BAD isobanura ko Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ari ko karere kazamutse cyane mu bukungu muri Afurika nubwo umutungo mbumbe wako wari wagabanutse ku kigero cya 5.2% mu 2018 ukagera kuri 5% mu 2019.

Mbere ya Coronavirus, ikigereranyo cy’izamuka ry’ubukungu cyerekanaga ko buzagera kuri 5.1% mu 2020 na 5.4% mu 2021.

Iyi banki yerekana ko ibihugu bitatu mu 10 bifite ubukungu buzamuka cyane ku Isi biri muri Afurika aribyo u Rwanda, Ethiopia na Tanzania aribyo bituma na nyuma y’iki cyorezo, ubukungu bwabyo buzakomeza gukomera.

Yerekana kandi ko mbere y’iki cyorezo, izamuka ry’ubukungu bwa Afurika y’Iburasirazuba ryabarirwaga kuri 5.1% mu 2020 na 5.4% mu 2021, byatumaga aka karere gakomeza gutera imbere mu bukungu kurusha ibindi bice muri Afurika.

Iki cyegeranyo gikomeza kigaragaza ko ubukungu bw’ibihugu byo muri aka karere bushingiye cyane kuri serivisi aho ari na rumwe mu nzego z’ubukungu zikurura ishoramari ry’abikorera.

Cyerekana ko izamuka ry’ubukungu rikomeye ryabayeho ryari hejuru ya 6% mu 2018 aho ryagaragaye mu bihugu nka Eritrea, Ethiopia, Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda. Djibouti na Sudani y’Epfo nabyo ni ibihugu byari byitezwe ko ubukungu bwabyo bwazamuka mu 2020 bigasatira ibi bindi mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus cyaduka.

Imishinga minini irimo Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, ni imwe mu yitezwe mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .