Uko umusaruro w’amafi mu Rwanda wikubye inshuro eshanu mu myaka 26 ishize

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Kwihaza mu biribwa ni imwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ihera mu 2017 ikageza mu 2024. Uko kwihaza mu biribwa Leta ivuga ko kugomba kujyana no kurya indyo yuzuye, bizanafasha mu kugabanya 38% by’abana bakigaragara mu mirire mibi.

Icyakora indi ntego ya Guverinoma, ni uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bushingiye ku guhaza amasoko ari nayo ntego yashyizwemo ingufu mu bworozi bw’amafi mu Rwanda mu myaka 26 ishize.

Nubwo umubare w’amafi umunyarwanda arya ku mwaka ukiri muke, umusaruro w’ubwo bworozi wo wazamutse ku kigero kinini nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) igaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wavuye kuri toni 7000 mu 1994 ukaba ugeze kuri toni 35324, ni ukuvuga ko wikubye inshuro 5.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi muri RAB, Cecile Uwizeyimana, yabwiye IGIHE ko umusaruro wiyongereye kuko Guverinoma yafashije aborozi kuva mu bworozi bw’amaramuko bakajya mu bworozi bugamije ubucuruzi kandi bagakoresha ibikoresho bigezweho.

Yavuze ko mu bindi byakozwe harimo kuzana ubwoko bushya bw’amafi bwo korora bwafashije mu kongera umusaruro, korohereza abashoramari bo hanze gushora imari mu bworozi bw’amafi bugezweho no gufasha aborozi kubona amafi n’umurama byujuje ubuziranenge.

RAB kandi igaragaza ko ubwiyongere bw’umusaruro w’amafi mu Rwanda, bwaturutse ku kongera ishoramari mu korora amafi hakoreshejwe kareremba (uburyo bwo korora bakoresheje ibintu bireremba mu mazi magari) , kuba hari abashoramari b’umwuga 42 bakorera mu biyaga bya Kivu, Muhazi na Ruhondo no kongera amafi mato mu biyaga bitandukanye.

Hacukuwe ibyuzi by’amafi ku buso bwa hegitari 272, harwanywa ubushimusi mu biyaga. Hubatswe amaturagiro y’amafi 13, hubakwa inganda eshatu zikora ibiryo by’amafi no kongerera ubumenyi n’ubushobozi aborozi n’abandi bakora muri ubwo bworozi.

Nubwo hari ibyagezweho ariko, bamwe mu borozi bavuga ko hari ibikibabangamiye cyane birimo kubona umurama w’amafi ndetse n’ibiryo byayo.

Umworozi w’amafi mu kiyaga cya Muhazi akaba n’umuyobozi wa sosiyete Top Chief yorora amafi, yavuze ko hakenewe ishoramari n’ubufasha mu kubona abana bato b’amafi.

Yagize ati "Akenshi usanga duhura n’imbogamizi yo kubona ibintu bitunga ubwo bworizI bwacu. No kugira ngo ubone n’ituragiro ntabwo byoroshye. Usanga bitoroshye, usanga turi mu irushanwa mu kuyabona, hakenewe abaterankunga."

Ikoreshwa rya kareremba mu korora amafi ryatumye umusaruro urushaho kwiyongera

RAB yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, bifuza ko umusaruro w’amafi mu gihugu ugera ku toni 45000. Muri gahunda ya Leta yo kuva 2018 kugeza 2024, u Rwanda rushaka kujya rubona umusaruro w’amafi ungana na toni 112 000 buri mwaka.

Uwizeyimana yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hakurweho n’izo mbogamizi aborozi bagaragaje, bateganya gutanga ibyangombwa bishya ku maturagiro y’umurama w’amafi yemewe kandi yujuje ubuziranenge no kongera ubwiza bw’ibiribwa by’amafi bitunganyirizwa imbere mu gihugu, korohereza aborozi b’amafi gukorana n’ibigo by’imari no gushishikariza abashoramari kujya mu bworozi bw’amafi n’ibindi.

Yavuze ko ubu ikibazo kigihari ari abakoresha imitego itemewe mu kuroba amafi, bigatuma hari arobwa atarakura, ari nabyo bakomeje guhashya.

Amafi ava hanze yaragabanyutse, abayarya mu gihugu baracyari bake

RAB igaragaza ko kongera umusaruro w’amafi y’imbere mu gihugu, byagiye bijyana no kugabanya amafi yatumizwaga hanze.

Mu mwaka wa 2018, amafi ava hanze yari toni 15000, mu gihe mu mwaka wa 2019 hatumijwe amafi angana na toni 13457.

Kugabanya amafi ava hanze kandi byagiye bijyana no kongera ayoherezwa hanze, kuko RAB itangaza ko nibura 30% by’umusaruro uboneka woherezwa hanze naho 70 % ugakoreshwa mu gihugu.

Nubwo umusaruro w’amafi ukomeje kuzamuka, Abanyarwanda ni bamwe mu baturage barya amafi make ku isi mu gihe ari ikiribwa kibamo intungamubiri nyinshi zirimo izituma umutima n’ubwonko bikora neza, akarinda umuntu kwibasirwa n’indwara zirimo umuvuduko w’amaraso no guturika k’udutsi tw’ubwonko (stroke).

Muri rusange, umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 by’amafi ku mwaka, akaba ari ikigero gito ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aho umuturage abarirwa ko arya ibilo nibura bitandatu.

Kayumba Darius yavuze ko kuba abanyarwanda batagura amafi cyane bishobora kuba biterwa n’uburyo aba ahenze, biturutse ku mbaraga umworozi aba yashyizemo, yayageza ku isoko akaza ahenze.

Icyakora yavuze ko aba ari meza kuko akenshi ay’imbere mu gihugu aba yuzuyemo intungamubiri kuko aba akimara kurobwa, mu gihe ava mu mahanga akenshi aba amaze iminsi arobwe.

Cécile Uwizeyimana, umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi muri RAB yavuze ko hazakorwa ubukangurambaga ku kamaro ko kurya amafi ndetse hagashakwa uburyo umusaruro w’amafi ugezwa hafi y’abaturage kugira ngo bayabone biboroheye.

Mu biyaga bya Burera na Ruhondo mu karere ka Burera haherutse gushyirwamo umurama w’amafi, byitezwe ko uzazamura umusaruro w’amafi igihugu cyabonaga.

Izo sambaza byagenze neza hashobora kurobwa izingana na toni 500 mu cyumweru, bivuze ko ku kwezi ari toni ibihumbi bibiri ku kwezi, naho ku mwaka zikarenga toni ibihumbi 20.

Ubworozi bw'amafi bukomeje gutera imbere mu Rwanda
Ibiyaga byo mu Rwanda bikomeje kwifashishwa mu guteza imbere ubworozi bw'amafi
Nubwo umusaruro w'amafi mu Rwanda ukomeje kwiyongera, abayarya baracyari bake
RAB ivuga ko igiye gukora ubukangurambaga ku buryo abaturage barya amafi ku bwinshi
Imodoka itwaye umusaruro w'amafi mu Rwanda
Bimwe mu biryo bigaburirwa amafi
Amafi yamaze kurobwa abikwa mu rubura kugira ngo agere ku isoko atangiritse
Aha ni hamwe muho babyariza abana b'amafi. U Rwanda ruvuga ko ruzongera ahantu nk'aha kugira ngo abashaka amafi yo korora bayabone ku bwinshi
Umwe mu borozi b'amafi mu Rwanda agaburira amafi ye
Abanyarwanda bashishikarijwe kurya amafi kuko agira intungamubiri zihambaye

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .