Nyuma y’u Rwanda, Volkswagen igiye gutangiza ikoreshwa ry’imodoka zifashisha amashanyarazi muri Ghana

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Ugushyingo 2019 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Uruganda rw’Abadage ruzobereye mu gukora imodoka, Volkswagen, rugiye gutangiza ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi muri Ghana, ni nyuma y’uko ku nshuro ya mbere muri Afurika zitangiye gukoreshwa mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi z’uruganda Volkswagen zigiye gutangira kwifashishwa mu gutwara abantu mu mushinga wa Move, aho umuntu akoresha porogaramu ya telefoni mu gusaba gutizwa imodoka ya mu gihe runaka.

Izi modoka ziswe e-Golf, ziratangira gukoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage, Siemens, aho cyo kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.

Ku ikubitiro imodoka enye nizo zatangiye gukoreshwa ariko hari gahunda yo kwagura zikagera kuri 50, ndetse na sitasiyo zazo zikava kuri imwe zikagera kuri 15 mu gihugu hose.

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yatangaje ko nyuma y’uko zitangiye gukoreshwa mu Rwanda, hagiye gukurikiraho Ghana.

Ati “Ahakurikiyeho ni muri Ghana, turimo kuvugana na guverinoma ya Ghana navuga ko iki gihugu ari nk’u Rwanda mu bijyanye n’imiyoborere n’uburyo bifuza impinduka mu gihugu. Turi mu biganiro na Ghana dushobora gutangira mu mpera z’uyu mwaka cyangwa intangiriro z’utaha, turashaka kugenda igihugu ku kindi”.

Batiri y’iyi modoka y’amashanyarazi igura ibihumbi $8 bivuze ko igiciro cyayo kingana n’icy’imodoka isanzwe bimeze kimwe ariko hakiyongeraho ibyo bihumbi $8, niyo mpamvu zihenze ariko igiciro cya batiri kirimo kugabanywa.

Thomas Schafer avuga ko uko imodoka z’amashanyarazi zikorwa ari nyinshi ku Isi niko igiciro kigabanyuka, ku buryo mu myaka itanu cyangwa itandatu igiciro cy’imodoka zikoresha amashanyarazi kizagabanyuka.

Ati “Ubu ntabwo ari izo kugurisha turashaka mbere na mbere kuzikoresha mu buryo bwo kuzisangira aho ukoresha telefoni yawe ukayisaba ariko birashoboka ko umwaka utaha tuzatangira kuzigurisha”.

Iyi modoka itagira imyotsi ishobora kugenda kilometero 230, igashyirwamo umuriro iyo bikorewe mu rugo ni hagati y’amasaha 10 na 11, naho kuyishyiramo umuriro ku buryo bwihuse [kuri sitasiyo] ni iminota 45. Kugeza ubu ntabwo zikorerwa muri Afurika ahubwo zikorerwa mu Budage.

Volkswagen Group iteganya gushora miliyari €30 mu gukora imodoka zikoresha mashanyarazi, aho iteganya kongera ubwoko bw’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, zikava ku bwoko butandatu bukagera kuri 50 bitarenze umwaka wa 2025.

Mu cyumweru gishize nibwo Volkswagen yatangije ikoreshwa ry'izi modoka zikoreshwa n'amashanyarazi
Kuri sitasiyo iyi modoka izajya yongerwamo amashanyarazi iminota 45
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka ari ugukomereza ibiri mu masezerano bafitanye n'u Rwanda
Sitasiyo yongera amashanyarazi mu modoka

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .