00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa ibikubiye mu masezerano mashya ya Qatar Airways na RwandAir

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 01:20
Yasuwe :

RwandAir iherutse gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na Qatar Airways, azafasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Amasezerano aherutse gusinywa hagati ya RwandAir na Qatar Airways, ahesha abagenzi ba RwandAir kuba bagana mu byerekezo iyi sosiyete ikoresha n’abayo bikabagendekera bityo.

Icyo ni kimwe mu bishingiye ku mikoranire yatangijwe mu ntangiriro z’umwaka ushize hagati ya sosiyete zombi, izarangira Qatar Airways yegukanye imigabane ingana na 49%.

Kugeza ubu, impande zombi zamaze kumvikana ku bigize amasezerano nubwo ibintu byose bitarashyira ku murongo ngo ashyirweho umukono.

Bivugwa ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyatumye ibijyanye no kuyashyiraho umukono biba bigenjeje make ahubwo imbaraga zishyirwa mu byatuma ingendo zongera kuzahuka muri ibi bihe by’icyorezo.

Qatar Airways irashaka kwinjira mu buryo bukomeye ku isoko rya Afurika, iribonamo amahirwe akomeye kandi imwe mu nzira zayifasha kuryigarurira byoroshye, ni uko gukorana na RwandAir.

Umusesenguzi mu by’ingendo zo mu Kirere, Alex Macheras, yabwiye CNBC ko amasezerano aherutse gusinywa, aha impande zombi amahirwe yo kwagura ibyerekezo.

Ati “Ibi bivuze korohereza abagenzi kugera i Doha, abandi kugera mu Rwanda cyangwa se bakaba bahaguma cyangwa bakaba bakwifashisha RwandAir kugera mu byerekezo bitandukanye ku mugabane. Ni amasezerano atuma urwo rujya n’uruza rw’abagenzi rushoboka kandi rworoha kandi bene aya masezerano atuma ibiciro by’ingendo bigabanuka.”

Mu yandi magambo, aya masezerano azahesha Qatar Airways gushinga imizi ku isoko ryo muri Afurika aho RwandAir ijya cyane, hanyuma n’Abanyafurika cyangwa se abagenzi ba RwandAir bungukire ku kuba Qatar Airways ijya mu byerekezo byinshi ku yindi migabane cyane aho RwandAir itagera.

Bivuze ko ubu abagenzi ba Qatar Airways bashobora kugera mu byerekezo bashaka bifashishije RwandAir.

Amahirwe kuri RwandAir mu cyerekezo gishya cya Kigali-Doha

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka, RwandAir izatangiza ingendo ziva i Kigali zigana muri Qatar mu Mujyi wa Doha ku Kibuga cy’Indege cya Hamad International Airport.

Kuva i Kanombe ugera i Doha, ni urugendo rw’ibilometero 4374 indege idahagaze. Ubusanzwe Qatar Airways niyo yarukoraga, kuko yavaga i Kigali yerekezayo inshuro eshanu mu cyumweru gusa ihagarara i Entebbe muri Uganda igafata abagenzi.

Ntabwo igihe uru rugendo ruzatangirira kuri RwandAir kiratangazwa ndetse ntihigeze hanavugwa umubare w’ingendo zizajya zikorwa buri cyumweru. Gusa RwandAir ifite ubushobozi bwo kuzikora yifashishije indege zayo nini nka A330 (ifite ebyiri zo muri ubu bwoko) cyangwa se ikifashisha indege ya Boeing 737-800.

Macheras asobanura ko sosiyete zombi zifite byinshi zizungukira muri izi ngendo. Ati “Bivuze ko kuba RwandAir yakoresha indege zayo igana i Doha byongera mbere na mbere ibyerekezo n’umubare w’abagenzi bashobora kwinjira mu bihugu byombi ariko by’umwihariko bigamije gufata abo bagenzi banyura kuri Hamad International Airport.”

I Doha ni nk’amarembo y’Isi yose kuko indege zerekeje mu byerekezo byose ari ho zinyura. Bivuze ko bazajya bagerera i Doha ku gihe bitandukanye n’uko wenda bashoboraga kuhagera nyuma cyangwa se mbere y’amasaha asanzwe y’indege za Qatar Airways ziberekeza hirya no hino.

Indi nyungu u Rwanda rwiteze muri iki cyerekezo ni uko abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege cya Kigali na bo baziyongera, kuko hari nk’abazajya bava i Doha bakanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu bindi byerekezo RwandAir igeramo.

Byitezwe ko RwandAir izabona inyungu ikomeye muri ubu bufatanye mu gihe Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba cyuzuye mu 2024.

Mu Karere, RwandAir ihagaze neza ugereranyije n’izindi sosiyete zirimo nka Kenya Airways ndetse iri mu ihangana na Ethiopian Airways isa n’iyoboye.

RwandAir yinjiye mu mikoranire na Qatar Airways nyuma y’iminsi mike, Ikigo gikora ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo, Skytrax kiyishyize ku mwanya wa mbere muri Afurika muri sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zifite abakozi batanga serivisi nziza mu 2021.

Ni igihembo cya kabiri yari yegukanye nyuma y’uko muri Gicurasi 2021 yari yabaye ikigo cya mbere muri Afurika cyashyizwe ku rwego rwa ’Diamond’ kibikesha kugira indege zitekanye kandi zirimo isuku ifasha abagenzi kutandura COVID-19.

Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by’izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.

RwandAir igana mu byerekezo 30 mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo no muri Afurika yo Hagati, Uburengerazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi.

Mu mpera z'uyu mwaka, RwandAir izatangira ingendo zigana i Doha muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .